Perezida Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya yamaze gusaba ko yazoherezwa gufungirwa mu Rwanda, akazahamara imyaka 50 yakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho gucira imanza abakekwaho ibyaha n’ubwicanyi mu gihugu cya Sierra Leonne, aho gufungirwa mu Bwongereza.
Umuhanzi Lil G afatanyije n’umuhanzi Mavenge Sudi, bari gusubiramo indirimbo ya Mavenge Sudi yitwa “Gakoni k’abakobwa”.
Abana babiri b’abakobwa bitwa Irankunda Angelique w’imyaka 9 na murumuna we Niragire Evanie w’imyaka 7 batoraguye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo kuburana n’umubyeyi wabo.
Kuva tariki 14-24/10/2013, mu karere ka Nyabihu hatangiye igikorwa cyo gushishikariza abana barangije amashuri yisumbuye ku bigo 14 kuzitabira itorero ry’igihugu ngo bakomeze gutozwa umuco, ubupfura n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Umusore witwa Munyentwari bakunze kwita Gatoki wari utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa ibuye mu mutwe nabo bagiranye amakimbirane ubwo barimo basangira inzoga.
Gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya SIDA no kurwanya ihoroterwa rikorerwa abagore n’abakobwa izagirwaho uruhare rufatika n’abagabo, nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abagabo ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore (RWAMLEC).
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (INILAK) bakomeje gushyigikira gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo, bafashanya n’ubwo nta bushobozi buhagije baba bafite.
Batururimi Fulgence w’imyaka 30 y’amavuko wo mu kagari ka Mazane mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rweru nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi bitanu y’amakorano.
Agwaneza Honoré w’imyaka 16 bakunze kwita Dudu, arashakiswa n’ababyeyi be nyuma y’uko baburanye nawe ku munsi w’isengesho kwa Yezu Nyirimuhwe mu karere ka Ruhango tariki 06/10/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yongeye guca agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona yikurikiranya kandi idatsinzwe na rimwe, ikaba yakoze ayo mateka ubwo yatsindaga Rusizi BBC, amanota 83-37 mu mukino wa nyuma wa shampiyona wabereye i Rusizi ku cyumweru tariki 13/10/2013.
Abakobwa mu murenge wa Nkombo ho mu karere ka Rusizi ngo babuze abagabo kuburyo ubu basigaye batanga amafaranga ngo bakunde babone ababajyana. Muri uyu murenge ngo umugabo arahenze cyane ari na yo mpamvu umukobwa urongowe aba yumva afite amahoro adasanzwe.
Ikipe ya Volleyball Kaminuza y’u Rwanda mu bagabo, yihimuye kuri mukeba wayo APR VC iyitsinda amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma w’imikino ya Play off isoza shampiyona wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 13/10/2013.
Binyuze muri Business Development Centers (BDCs) ubu zisigaye zitwa Service Access Point (SAP), abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira ko basigaye babona service z’ikorababuhanga bakanaryiga bitabagoye ndetse bikabungura ubwenge mu bijyanye no kwihangira umurimo.
Ikipe y’igihugu y’Ubudage niyo yegukanye igikombe cy’isi mu mukino wa Sitball nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 49-47 ku mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku wa gatandatu tariki 12/10/2013.
Mu bice bimwe by’icyaro mu gihugu cy’Ubuhinde, abakobwa batozwa uburaya bakiri bato mu rwego rwo kubategurira kuzabigira umwuga, kugira ngo babashe gutunga imiryango ya bo.
Ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Musanze arasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare runini mu kubicira ejo heza, ndetse ngo bikanabashora mu byaha bitandukanya bihanwa n’amategeko.
Imanizabayo utuye mu mudugudu wa Rurimba mu kagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yiyemereye ko yagerageje gufata ku ngufu umukobwa wiga ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Yohani ry’i Murunda tariki 12/10/2013, ariko ntiyabasha kubigeraho.
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) urasaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye (ICC) kwigizayo urubanza rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mu gihe rwari ruteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Nyiraromba Speciose wari utuye mu mudugudu wa Rwimbazi, akagali ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yaguye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza tariki 11/10/2012 saa sita z’amanywa azize imihoro yatemeshejwe n’umuhungu we mu mutwe no ku maguru amuziza ko yamubujije kugurisha ibintu byo mu nzu y’iwabo.
Abakozi b’ikigo ABAKIR (Authorite du Bassin du Lac Kivu et de la Riviere Rusizi ) gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uburundi na Congo bakoreye inama mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kugirango bahurize hamwe ibitekerezo n’imbaraga bigamije kubungabunga umugezi wa Rusizi n’ikiyaga cya Kivu.
Abasore babiri n’umukobwa umwe bashoboye kurokoka impanuka ikomeye yabereye mu mudugudu wa Kabuzuru, Akagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu gitondo cya tariki 12/10/2013.
Imbwa ikomoka mu gihugu cy’Ubudage yabaga muri Amerika yatahuwe ko yaboshywe ku giti mu gihe kingana n’imyaka 4, ubu ukekwaho icyo cyaha akaba yarasabiwe igihano cy’amezi 6 y’igifungo kubera ibyo bita ubugome yakoreye icyo kiremwa.
Umuryango ATEDEC udaharanira inyungu wasobanuriye inzego zitandukanye zo mu karere ka Rusizi zirimo abanyeshuri, abanyamadini ndetse n’abayobozi batandukanye amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Inyamaswa yitwa kangaroo (kangourou) ngo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe mu gihe cy’amasaha arenga 12, ariko ngo ikayikorana imbaraga nyinshi ku buryo iyirangiza yananiwe cyane igahita ishiramo umwuka.
Umugabo w’umuporoso aherutse kujya kwa muganga adandabirana nk’uwasinze avuga ko yarwaye ibintu bimutera isereri ariko abaganga bamusuzumye basanga mu mwuka we harimo ibipimo by’inzoga nyinshi byaje kugaragara ko ikorwa n’igifu cye.
Abahanzi Dj Kwenye Beat na Dj Mo bo muri Kenya bamaze kugera mu Rwanda baje mu birori byo gusoza Groove Awards Rwanda 2013 biri bube kuri iki cyumweru tariki 13.10.2013 ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo kuva saa cyenda z’amanywa.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/10/2013, mu murenge wa Cyinzuzi ho mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ibitera ibiza, hubakirwa imiryango yimuwe n’inkangu muri uyu murenge.
Inama ya gatandatu y’umuryango Unity Club Intwararumuri, yasojwe tariki 12/10/2013, yashimangiye ko ubumwe, ubwiyunge n’amahoro by’Abanyarwanda binyuze mu gikorwa cyo gusabana imbabazi bizageza u Rwanda ku hazaza heza.
Francois Habarurema w’imyaka 22 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi guhera tariki 12/10/2013, akurikiranyweho kubaga imbwa ashaka kuyirya.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Samuel Sembagare, ashishikariza abaturage bo muri ako karere guhindura imyumvire bakitabira gutura mu midugudu bityo bakagezwaho ibikorwa remezo by’iterambere kandi bakava ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza.
Abarezi bo mu Murenge wa Nyagatare barasabwa kurushaho kuzirikana indagaciro zabo za kinyamwuga,ngo kuko arizo zizabafasha abo barera kugira ejo heza hazaza, nk’uko babisabwe na Alcade Kamanzi, umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, ubwo abarezi bizihizaga umunsi mukuru wabo mumurenge wa Nyagatare.
Kugira umutima ukunda no gufasha abatishoboye n’inshingano ya buri munyarwanda, kandingo ibi nibigerwaho nta muturage uzasigara inyuma mu iterambere, nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye akagari ka Kijojo umurenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare, bahamagarira bagenzi babo kurushaho kugira umutima wo gufashanya.
Nyiransabimana Beata w’imyaka 35 utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Ngiryi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe arasaba uwaba abishoboye wese kumufasha kubona aho yaba hatamubangamiye hakwiranye n’ubumuga bwe.
Ikipe y’u Rwanda ya sitball niyo iri ku mwanya wa mbere mu mikino y’igikombe cy’isi irimo kubera mu Rwanda, ikaba yafashe umwanya wa mbere kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kwigaragaza igatsinda imikino myinshi yakinnye.
Mu gihugu cya Vietnam ho haravugwa ko abazicuruza ngo babanza kubabaza cyane imbwa bagiye kubaga ngo kuko aribwo zigira inyama ziryoshye, mu gihe mu bihugu binyuranye byo muri Aziya bamenyereye kurya inyama z’imbwa n’ibizikomokaho nta mususu.
Umugabo witwa Jean Marie Vienney Bizimungu yishwe n’ingona ubwo yitwikiraga ijoro akajya kuroba amafi mu kiyaga cya Rumira yihishe abashinzwe kurinda ibiyaga, ingona ikamuta ku nkombo zo hakurya mu murenge wa Gashora.
Abahinzi n’aborozi bafite uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS 2). Ibyo kugira ngo babigereho ni uko basobanukirwa n’ibyo bagomba gukora kandi bakishyira hamwe bagamije kongera umusaruro.
Abakozi b’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro EWSA, batangiye gahunda yo gushishikariza abaturage cyane cyane abatuye uduce tw’ibyaro tutagerwamo umuriro kwitabira gukoresha ibyiza bikomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko ikigo nderabuzima cya Rugarama, mu murenge wa Rugarama, kiri hafi gutangira kubakwa kuko amwe mu mafaranga ateganywa kucyubaka yabonetse n’isoko ryo kucyubaka rikaba ryaratanzwe.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rda, busanga ibibazo bikigaragara muri ibi bigo, bisaba imbaraga, nubwo ngo hari intambwe imaze guterwa. Ubwo hatorwaga komite nyobozi nshya yasimburaga icyuye igihe kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013, hatangajwe ko hari ibigomba kuzitabwaho, cyokora ngo bikaba (…)
Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera z’u Rwanda na Uganda, ryagaragarijwemo amahirwe abikorera bafite, yo gushora imari muri buri gihugu, harimo kuba ibihugu bifite umutungo kamere uhagije no koroshya ubucuruzi; ibikorwaremezo no gukuraho inzitizi.
Nyiramucyo Fridaus w’imyaka 19 arasaba akarere ka Gakenke kamufasha kugira ngo abone umuryango we nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya.
Umushoferi w’imodoka Toyota Hiace itwara abagenzi yagonze umwana w’imyaka itanu ahita apfa, maze abaturage bari aho baramwadukira barakubita bamugira intere none yajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.
Kaminuza ya Kodai International Business School yo mu Buhinde, yigisha ibijyanye n’ubucuruzi n’amategeko irateganya gufungura imiryango mu Rwanda mu gihe cya vuba. Ariko mu gihe ikiri gushaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda igatanga amahirwe ku bashaka kwiga mu Buhinde.
Abagore bacuru za ibintu bitandukanye byiganjemo imboga ziribwa mu mujyi wa Kamembe bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu isoko kuko ubuyobozi bw’umurenge bwababujije kongera gucururiza mu gikari bakoreragamo babashinja isuku nkeya.
Habiremye Theogene wari umukozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO-Kungahara Gakenke y’Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke yatawe muri yombi na Polisi kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013 akekwaho kunyereza amafaranga 1.440.000.
Nk’uko byemejwe mu masezerano y’ubufatanye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiranye n’ibitaro bya Kanombe, kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru ibyo bitaro bizakora igikorwa cyo gupima abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Landrada Mukagihana w’imyaka 28, wari wugamye imvura hamwe n’abagenzi be mu nsi y’umuhanda ahanyura umugezi witwa Kadasomwa yaburiwe irengero atwawe n’amazi yo muri ruhurura.
Kuva u Rwanda rwavanwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwabashije kwisana, rukaba rumaze gutera intambwe ndende mu kwiyubaka, byose bishingiye ku buyobozi bwiza, amahoro n’iterambere bya buri muturarwanda.
Abajura 4 bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa SMG binjiye mu iduka rya Simpunga Concorde mu murenge wa Mururu mu kagari ka Bahinda biba amafaranga ibihumbi 60 ahagana saa moya z’ijoro ryo kuwa 09/10/2013.