Umucuruzi Hatekimana uzwiho kugira amazu y’imiturirwa na Hotel Golden Monkey biri mu mujyi wa Nyamagabe tariki 23/09/2013 yagaragaye imbere y’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza aregwa n’ubushinjacyaha uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu gace yari atuyemo.
Abantu batandatu bitabye Imana bagwiriwe n’urusengero rwagushijwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yaguye mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, tariki 22/09/2013, bashyinguwe mu cyubahiro.
Nyuma y’amezi 6 hateganyijwe gutangizwa ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) ntibishyirwe mu bikorwa, sosiyete SAFRICAS yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda ufite uburere bwa km 3.4 uzahuza umujyi wa Goma na Gisenyi.
Rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuzayikinira.
Umubyeyi witwa Agnes aravuga ko yafashwe ku ngufu n’abagabo babiri atabashije kumenya agahita asama none yabyaye abana batatu basanga abandi bane yari afite, bityo agasaba ubufasha buri wese ufite umutima ufasha.
Mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe imvura nyinshi ivanzemo urubura hamwe n’umuyaga yaguye ku cyumweru tariki 22/09/2013 yangije insina z’abaturage inasambura Poste de Santé ya Nyamirayango iherereye mu murenge wa Gatore.
Umuyobozi w’idini ya Islam (Imam) mu karere ka Kayonza, Sheikh Hussein Ruhurambuga, yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye ku buryo butunguranye. Ni nyuma y’uko abari abayobozi b’iyo dini mu turere twa Ngoma na Bugesera beguye ku mirimo ya bo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Kalisa Edouard arashishikariza abaturage kugira umuco wo gukunda gusoma kuko iterambere ridashingiye ku bumenyi ridashobora kuramba.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wahaye imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bakorera muri Batayo ya 67, bakorera akazi kabo ahitwa Kabkabiya, ni mu majyaruguru ya Darfur mu gihugu cya Sudani.
Ihuriro ry’urubyiruko mu karere ka Rusizi (Rusizi Youth Network) ryahuguye urubyiruko ruhagarariye abandi bazabafasha gutanga ubutumwa mu byiciro by’urubyiruko muri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Jean Paul Samputu, arasaba abayobozi b’amadini kuba abakristu by’ukuri.
Ibibabi by’amateke, byitwa amatika cyangwa igitika, birimo imboga benshi mu Banyarwanda batitabira gufungura, ariko abanyamahanga cyane cyane abazungu n’Abanyekongo, iyo bayabonye ngo bayajyanira kuyamaraho, nk’uko umuhinzi w’amateke witwa Nyatanyi Zakariya yasobanuye.
Itsinda ry’abashoferi batanu bayobowe na James Nigirente ryagejeje ikibazo bagenzi babo batewe n’uko banki ziri kubasaba kwishyura inguzanyo bari bahawe, nyuma y’uko ubuyobozi bw’umjyi wa Kigali buciriye tagisi nto kuhakorera.
Umuhanzi Auddy Kelly avuga ko kuba igitaramo cyo kumurika indirimbo ye yakoranye na Jody bise “Sinzagutererana” kitaritabiriwe n’abantu byatewe n’umunyamakuru Mister One.
Igitekerezo cyo gushyiraho inama ngishwanama ku misoro n’amahoro TAC (Taxes Advices Council) cyavutse mu mwaka wa 2000 kugirango zunganire ikigo cy’imisoro mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n’amahoro ku buryo bukwiye no gufatanya kurwanya magendu.
Shampiyona zitandukanye mu mupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi zarakomeje muri iyi weekend turangije. Mu Bwongereza Arsenal yihereranye Stoke City iyitsinda ibitego 3-1. Manchester City yihereranye Manchester United mukeba wayo maze iyinyagira ibitego 4-1.
Umukobwa wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi n’umusore wo mu mujyi wa Kigali barasezeranye mu rusengero kuwa 21/09/2013 ariko bigeze igihe cyo kwiyakira abantu bagwa mu kantu kuko byagaragaye ko umusore nta mafaranga yari afite.
Njyanama y’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge iragasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha undi muyobozi kuko ngo umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo, Rwamucyo Severin , akomeje kugaragaza ubushobozi buke mu miyoborere ndetse n’indi mikorere mibi.
Mu bushakashatsi yakoze akabutangariza abari bitabiriye inama mpuzamahanga ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki 18-19/9/2013, Emmanuel Habimana yagaragaje ko gusaba imbabazi byorohereza uzatswe ndetse na nyir’ukuzisaba.
Mu nkambi ya Kiziba icumbikiye Abanyecongo mu karere ka Karongi, harabarirwa abana basaga 5000 bavutse mu bihe bitandukanye kuva mu 1996 batabaruwe, nk’uko byemezwa na perezida w’inkambi, Niyibizi Habimana.
Kuva mu mwaka wa 1982, tariki ya 21/09 buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, umuryango w’abibumbye ukaba waragennye uyu munsi nk’uwo kongera ingufu mu mahame y’amahoro hagati y’abantu ndetse n’ibihugu.
Nyuma y’uko habayeho kutumvikana hagati ya bamwe mu babyeyi barerera mu kigo Stella Matutina n’ubuyobozi bw’iki kigo, ubu ngo iki kibazo akarere ka Rulindo karimo karakurikiranira hafi kugira ngo hatagira umwana ubuzwa uburengenzira bwo gukomeza kwiga kubera ubushobozi buke.
Umucekuru witwa Nyiranzeyimana Rehema utuye mu karere ka Rusizi atangaza ko umuhungu we witwa musore Iremaharinde Burahimu yashatse kumukubita isuka ariko Imana ikinga akaboko atabarwa n’abaturanyi.
Ikipe ya Rayon Sport yongeye kwegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Cup’ yikurikiranya, ikaba yongeye gutsinda Kiyovu Sport ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 22/09/2013.
Umutaliyani ukinira ku byangombwa by’u Rwanda Davite Giancarlo, niwe wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryasojwe ku cyumweru tariki 22/9/2013.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye barashishikariza bagenzi babo kudafata ibicumbi by’indangagaciro nk’imitako, ahubwo bakita ku butumwa buba bubyanditseho buba bugamije kwibutsa abaturage inshingano zabo nk’Abanyarwanda.
Indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki n’igiciro gito cya kawa biravugwaho kuba ari byo byatumye agasozi indatwa ka Muramba gasubira inyuma ugereranyije n’uko kari gahagaze ubwo kashyirwaga ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu myaka ya 2009 na 2010.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’imyidagaduro cyiswe “Ahazaza” mu karere ka Muhanga, tariki 22/09/2013, umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo aho bishoboka.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, Ndamuzeye Emmanuel yakoranye inama n’abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge irimo ibigo nderabuzima hamwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima abashishikariza kurushaho kurwanya indwara ya malariya.
Umuhanzi Kizito Mihigo umaze kubaka izina mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bya Fondasiyo ye, Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), aratangaza ko nta kintu na kimwe abujijwe kuririmbaho mu gihe cyaba kimurimo.
Umuhanzi Bobo Bonfils umaze kubaka izina mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana afatanyije n’itorero Glory to God, bateguye igitaramo bise ‘‘Nimuhumure’’ kigamije guhumuriza abantu.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, isenya amazu menshi arimo urusengero rw’abapantekote rwagwiriye abarusengeramo maze batanu muri bo bitaba Imana naho 14 barakomereka bajyanwa kwa muganga.
Mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite aherutse kuba muri Nzeri 2013, umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’indi mitwe ya politike byifatanyije begukanye imyanya 41. PSD yegukanye imyanya 7 naho PL yegukana imyanya 5.
Urubyiruko rukomoka mu mujyi wa Goma muri Congo n’urwo mu mujyi wa Gisenyi rwibumbiye mu muryango witwa “Tujenge Amani” taliki 21/9/2013 rwahuriye i Rubavu kugira ngo ruganire uburyo imijyi rutuyemo yakomeza kurangwa n’ubumwe no gushaka amahoro mu bihugu byombi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic), Prof. David Hamblin aratangaza ko ari byiza kumenyereza ubuzima bwa kaminuza abanyeshuri bashya baba batangiye kwiga bwa mbere bitewe n’uko baba binjiye mu buzima bushya kandi bufite itandukaniro n’ubwo bari basanzwemo.
Ibi yabitangarije mu nama yabereye mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu, tariki 20/09/2013 yari igamije gusobanura ibikorwa by’uyu mushinga muri ako karere.
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko imiti icayura amazi y’ibiziba akaba meza ari igisubizo ku baturage b’iyo ntara batarabasha kubona amazi meza hafi ya bo.
Umuryango CARE International usanzwe ukorera mu turere dutadukanye tw’u Rwanda ugiye gutangiza gahunda “Access to Finance Rwanda” ibinyujije muri gahunda yise Volontary Saving and Loan Scale Up, hakoreshejwe uburyo bwitwa “Intambwe”.
Kuri icyi cyumweru tariki 22/9/2013, ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport nizo zikina umukino wa nyuma w’igikombe cyateguwe na Kompanyi yitwa ‘Football Rwanda Media’, nyuma yo kwitwara neza zigasezerera Mukura Victory Sport na AS Kigali muri ½ cy’irangiza.
Mutangana Fred w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu kerere ka Nyarugenge na Uwimana Claudine w’imyaka 20 wo mu karere ka Kicukiro, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka iri mu Murenge wa Gasaka kuva tariki 19/09/2013 bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bukoresheje amayeri.
Abagore batatu binjiye mu iduka ry’umucuruzi witwa Ntirenganya Barnabé ucururiza mu isantere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango tariki 19/09/2013 batangira kumubaza ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye, ariko umwe muri bo yikinga inyuma y’abandi atangira kuyora ibishyimbo ashyira mu mufuka yari yitwaje.
Abagize itsinda ry’akarere ka Ngororero ryashyiriweho gukusanya amakuru ku miryango y’abanyeshuri biga muri kaminuza basaba kwishyurirwa na Leta, bavuga ko ingendo bakoze mu miryango y’abo banyeshuri zabaye n’umwanya mwiza wo gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo no kubyara abo bashoboye kurera.
Abahanzi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bakoze ishyirahamwe rizajya ribafasha kwiteza imbere no gufashanya mu buhanzi bwabo dore ko amasomo ataborohera gukora umuziki uko byagakwiye.
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Burera basobanuriwe ibijyanye n’umushinga LIFAM (Linking Farmers to Martkets) uzabongerera ubushobozi mu mikorere ndetse ugatuma banabona amasoko y’umusaruro wabo, yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aratangaza ko igikombe ako karere kegukanye kubera kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2012/2013, kagikesha ubufatanye n’abaturage bagaragaje mu gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu mihigo.
Amakuru yavugaga ko abahanzi Elion Victory, Patrick Nyamitali, Peace, Fiona na Teta baba barerekeje muri Kenya kuri uyu wa Gatanut tariki 20/09/2013 kwitabira amajonjora ya nyuma bamwe muri abo bahanzi bahise babihakanira kure.
Abanyeshuli biga muri Kaminuza y’Abaliyiki y’Abadivantisiti (INILAK) yagabiye inka umugore w’umupfakazi witwa Floride Mukarukwaya. Inka izamufasha kwikenura mu gihe izaba itangiye kororoka, nk’uko babimubwiye ubwo bayimushyikirizaga kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.
Umuryango utegamiye kuri leta, Society for Family Health (SFH) Rwanda, watanze televiziyo za rutura (flat screens) ku turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba. Televiziyo zikazafasha abaturage gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bwiza bakangurirwa kurwanya indwara no kumenya ibibera hirya no hino ku isi.
Donat Uwoyezantije ukomoka mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yafatiwe mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 16/09/2013 afite udupfunyika 753 tw’urumogi yari avanye i Rubavu aje kurucuruza muri uwo murenge.
Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe mu gucyemura ibibazo abaturage bagiye bahura na byo bitabonewe ibisubizo, ryagiye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba kureba uko bimwe muri ibyo bibazo byakemuka kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.