Bamwe mu baturage batuye imidugudu ine yo mu murenge wa Cyeza cyane igice cy’akagari ka Kivumu bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri barabuze umuriro w’amashanyarazi nyuma yuko hibwe icyuma gisakaza umuriro mu bice bitandukanye bigize uyu murenge.
Abafasha mu by’amategeko 72 baturutse mu mirenge icyenda igize akarere ka Ruhango, basobanuriwe tekiniki zo kuba umufasha mu by’amategeko ndetse banibutswa ko kurega atari byo bakwiye gushyirwa imbere.
Abashinwa batuye mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abakora muri sosiyete China Road and Bridge Corporation ikora umuhanda muri aka karere, ku mugoroba wa tariki 30/01/2014 bakoze ibirori byo gusoza umwaka wa 2013 bigendanye n’Ingengabihe y’Ukwezi (Lunar Calendar) bakoresha iwabo.
Nubwo byasobanuwe bihagije kuva mbere hose ko mu Rwanda nta Jenoside 2 zahabaye, bamwe mu bagize inzego zitandukanye kuva ku mudugudu no mu tugari bamaze iminsi bahabwa ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bavuga ko aribwo bumvise neza ko habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inganda zo mu Rwanda zirashimirwa ubushake zigira mu gucunga neza ibizikorerwamo no kwita ku bidukikije, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM).
Abarwanyi ba FDLR batashye taliki ya 28/1/2014 batangaza ko batashye kubera gutinya ko uyu mutwe ushobora kuraswaho na MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) nk’uko byandekeye M23 yarwanyaga Leta ya Congo na ADF-Nalu irwanya Leta ya Uganda.
Impugucye muri Kaminuza n’abashakashatsi bo mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL hamwe na kaminuza yo mu gihugu cy’Ububiligi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB baraganira ku mikorere y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiga bigari mu myaka 50 iri imbere.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba buri tariki 1 Gashyantare, abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko kwibuka Intwali z’u Rwanda bituma n’abandi baharanira kugera ikirenge mu zacyo cyane ko ngo ari zo zatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu.
Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa, Martin Kobler, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2014 bashyize imbere kurwanya umutwe wa FDLR kimwe na ADF Nalu, umutwe ukomoka muri Uganda.
Abacamanza baburanisha urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi kuri uyu wa 30/01/2014 bamujyanye mu karere ka Rwamagana kwerekana aho bivugwa ko yari yarahishe imbunda mu rugo rw’uwitwa Mutamba Eugene, nyirarume wa Lt Mutabazi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza ngo bifuza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yashyirwamo ingufu mu mashuri, kandi ikaba rimwe mu masomo y’ingenzi yigishwa kuko mu mashuri ariho hari imbaraga z’ahazaza h’u Rwanda.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barasaba ubuyobozi bw’akarere kubazamura mu ntera bagahabwa 15% by’umushahara nk’uko babimenyeshejwe n’ubuyobozi muri Nyakanga 2013 ariko bikaba bitarashyizwe mu bikorwa.
Umuryango nyarwanda FCYF (Fair Children and Youth Foundation) watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 30/01/2014 uzibanda gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiga unabakorere ubuvugizi.
Abayarwanda batahutse bavuye muri Congo kuri uyu wa 30/01/2014 bavuze ko batari bazi ko bakwakiranwa impuhwe bitewe n’ibihuha babwirwaga mu mashyamba ya Congo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko kugeza ubu butarumvikana n’umutoza w’Umubiligi Luc Eymael uri mu Rwanda, akaba yari yaje gusimbura umufaransa Didier Gomes da Rosa ariko kugeza ubu amafaranga arimo gutuma impande zombi zitumvikana.
Umusore witwa Kaneza uri mu kigero cy’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Nyakigarama mu kagari ka Shyogo ko mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza mu ijoro rya tariki 29/01/2013 yateye icyuma abantu babiri ahita atoroka.
Nyuma y’igihe kirekire hatari kumvikanwaho ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Umuryango w’Abibumbye washyize eemeza ku mugaragaro ko izina ryitirirwa aya mahano ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’
Umugabo witwa Niringiyimana w’imyaka 38 y’amavuko yiyahuye tariki 29/01/2014 yimanitse mu mugozi, ibyo bikaba byarabereye mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka Murama mu mudugudu w’Ikoni mu karere ka Bugesera.
Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gitwa akagaroi ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 30/01/2014 ashinjwa gusambanya mushikiwe w’imyaka 7.
Isoko rikuru rya Musanze rigiye kuba ryimukiye mu gice cyimwe cya gare ya Musanze, kugirango imirimo yo kubaka iri soko ku buryo bujyanye n’igihe itangire, nk’uko ubuyobozi bw’iri soko, ubwa sosiyete ifite gare ya Musanze RFTC ndetse n’akarere byabyemeranyije.
Umuhanzi Justin Bieber w’imyaka 19 yaba yagiye ku rutonde rw’ibibazo biri gushakirwa umuti na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko abantu barenga ibihumbi 100 bashyize umukono ku nyandiko isaba ko uyu musore yasubizwa iwabo muri Canada.
Abaturage baturiye umuhanda uva i Kigali werekeza mu Majyepfo barasaba ko bahabwa amahagurwa n’ibikoresho nkenerwa ku butabazi bw’ibanze kuko ukunze kuberamo impanuka bagakora ubutabazi nta bumenyi babifiteho.
Ikipe y’igihugu na Ghana n’iya Libya nizo zizakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezerera Nigeria na Zimbabwe mu mikino ya ½ cy’irangiza yabaye ku wa gatatu tariki ya 29/1/2014.
Sebagenzi Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba uherutse kwivugana umugore we Nyanzira Claudine amukubise yahanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu igifungo cy’amezi 15 kubera uburyo yakozemo iki cyaha.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu baturiye amasoko yubatswe ariko adakorerwamo bavuga ko impamvu ituma aya masoko adakorerwamo ari imisoro kandi n’abayacururizamo batabona abaguzi kubera akajagari k’abandi bantu bacururiza mu nzira n’ahandi hatemewe.
Impuguke zo mu mushinga mbaturabukungu CIP (Centro International de la Papa) ziratangaza ko abaturage bakwiye guha agaciro igihingwa cy’ibijumba kuko gitunze benshi kandi kikaba cyanavamo ibindi biribwa, aho kukitirira amazina agaragaza ko ntacyo kimaze.
Mu isoko rya Rugarama riri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, hagaragamo abantu bihangiye umurimo wo gucuruza telefone zigendanwa zakoreshejwe (occasion) kuburyo ushobora kubasangana telefone igura amafaranga y’u Rwanda 1000.
Ku munsi wa kabiri wo kuburanisha mu mizi urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, tariki 29/01/2014, umwunganira mu mategeko, Me Antoinette Mukamusoni yahisemo kureka umukiriya we bitewe no kwivuguruza mu nkiko, aho yanze kuburana kandi yari yarabyemeye.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nkanka mu ka Rusizi bazahugura abandi mu midugudu no mu tugari barasbwa gusobanurira Abanyarwanda gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugirango abakiyumva uko itari bayisobanukirwe.
Nubwo hatewe intambwe igaragara muri gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bahabwa amahirwe yo kwiga kimwe n’abatabufite, haracyagaragara imbogamizi ku bana bamwe na bamwe bitewe n’ubumuga bafite ntibabashe kwigana n’abadafite ubumuga.
Abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata (ETO Nyamata) mu karere ka Bugesera baravuga ko mudasobwa bahawe na MTN Foundation zije kubongerera ireme ry’uburezi muri iryo shuri.
Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko DAF yerekezaga mu majyepfo yagonganye na Taxi Hiace yari itwaye abagenzi yerekeza i Kigali; abari muri Hiace hapfamo 3, abandi 14 barakomereka, naho Abatanzaniya bari batwaye ikamyo barahunga.
Mbarubukeye Shadalake w’imyaka 36 y’amavuko, avuga ko we aho kugirango azajye yiba abaturage azatungwa no gukora ibitemewe n’amategeko we yise “kwiba Leta.”
Senateri Mukankusi Perrine aratangaza ko Abanyarwanda bari bakwiye kwishimira ko Ubunyarwanda ari ubwoko bukomeye n’ubwo hari ababiteshutseho bagahemukira bagenzi babo, igihe Abahutu bicaga Abatutsi mu bihe bitandukanye (1959-1994).
Nubwo amarushanwa ajyanye no guhemba abahanzi akiri make cyane hano mu Rwanda, bamwe mu bahanzi ntibemeranya ku bigenderwaho ndetse bakomeje kwibaza impamvu bo batajya bayagaragaramo.
Umusirikare wa Congo ufite ipeti rya Sergent wari winjiye mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko taliki ya 19/1/2014 kubera ibiyobyabwenge yasubijwe igihugu cye kuri uyu wa 29/01/2014 binyuze mu itsinda rigizwe n’ingabo z’umuryango wa ICGLR zicunga umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwafashe icyemezo cyo guhinduranya abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’ubukungu mu tugari (IDP) 47 mu rwego rwo kunoza imikorere no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro uruta uwo batangaga.
Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza mu karere ka Kayonza ntibavuga rumwe ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi gitegeka abayobozi b’ibigo by’amashuri byacumbikiraga abana bari mu nsi y’imyaka 10 kubihagarika.
Abagabo batatu bari bacumbitse mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana bafungiwe kuri station ya polisi ya Kigabiro bakurikiranyweho kwiba inka ngo bashakagamo amafaranga yo kuryamo inyama no kugura amayoga yo ku munsi mukuru w’Ubunani.
Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto (abamotari) bo mu karere ka Musanze, barasabwa kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano, batangira amakuru ku gihe, banagaragaza uwo bakekaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Abantu 17 bamaze kwakirwa n’ibitaro bya Ruhengeri, kuva tariki 26/01/2014, aho baza bavuga ko bariwe n’igisimba batazi ubwoko bwacyo, kikabakomeretsa ndetse kikaba gishobora no kuba cyahitana ubuzima bw’umuntu.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda n’ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), kuva 27/01/2014 kugeza tariki 01/02/2014, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyamagabe bari guhabwa ubuvuzi mu ndwara zinyuranye basigiwe na Jenoside.
Ingabo z’u Rwanda 56 nizo zasoje ibyiciro by’abajya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique (CAR), bakaba basanze bagenzi babo batangiye kugenda kuva tariki 16 z’uku kwezi kwa Mutarama 2014.
Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2013, ko yari yemeye bimwe mu byaha akurikiranyweho byo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda buriho; kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014, Lt Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko atemera ibyo ubushinjacyaha bumurega byose.
Abayobozi mu ihuriro mpuzamahanga ry’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Burkina Faso basuye abanyabugeni bo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kujya bitabira imurikagurisha ribera muri icyo gihugu kuko iyo abantu baje muri iryo murikagurisha baba bashaka ibintu byo mu Rwanda cyane.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ernest Ruzindaza atangaza ko umushinga wo kuhira imyaka mu karere ka Bugesera wabayemo uruhurirane rw’ibibazo byatumye utagera ku musaruro wari utegerejweho ariko ngo ugiye kongerwamo ingufu kugirango utange umusaruro.
Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngabo z’u Rwanda (RDF) rirasaba abagore b’abasirikare bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kurushaho kuba inyangamugayo biyubaha mu bikorwa byabo bya buri munsi barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) kiratangaza ko abantu badakwiye kugira impungenge ku ikoreshwa ry’uburyo bugezweho bwo gusakaza amajwi n’amashusho bwa digital, kuko buzanye ibyiza gusa ku bakoresha televiziyo.
Umufaransa witwa Luc COTTERELLE umaze imyaka ibiri azenguruka ibihugu bya Afurika akoresheje moto yashimye uko yacumbikiwe ku kigo cy’amashuri cya Gihinga II ubwo bwari bumwiriyeho ageze mu karere ka Rutsiro tariki 25/01/2014.
Mu muhango wo kwakira abanyeshuli 71 bashya baje kwiga mu ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) wabaye ku wa 27/01/2014 byagaragaye ko abanyamahanga ari bo bitabiriye kuryigamo ari benshi.