Tariki 17/04/2013, bamwe mu bakozi ba ECOBANK bayobowe n’umuyobozi wabo, Gilles Guerald, basuye urwibutso rwa Rusiga mu karere ka Rulindo banahasiga inkunga y’amafaranga miliyoni yo gufasha abacitse ku icumu.
Ku itariki 16/04/2013 nibwo ibendera ry’igihugu ryari ryibwe mu kagari ka Remera umurenge wa Kabagari akarere ka Ruhango ryabonetse.
Umugabo n’abana be babiri bari batuye mu murenge wa Murunda mu kagari ka Twabugezi bitabye Imana bishwe n’inkangu y’umusozi waguye ku nzu yabo. Iyo nkanu yatewe n’imvura yari imaze iminsi itatu igwa ijoro n’amanywa mu karere ka Rutsiro.
Abapolisi basaga 40 bayobowe n’umukuru wa bo IGP Emmanuel K. Gasana, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, tariki 17/04/2013, banizeza Abanyakamonyi ko Jenoside itazongera kuba.
Ubwo yatumiraga abakoresha be n’abakozi bagenzi mu munsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yari yujuje, Umugabo w’Umwongereza witwa Chris Holmes yakoze agashya abamenyesha ko ahagaritse akazi akoresheje ibaruwa yanditse kuri gateau.
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku wa gatatu tariki 17/04/2013, ikipe ya AS Kigali na Bugesera FC ziyongereye amahirwe yo kuzajya muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yayo ibanza.
Imvura nyinshi imaze iminsi igwa cyane yatumye umugezi wa Nyabarongo wuzura maze wiroha mu muhanda wa kaburimbo uva Ngororero werekeza i Muhanga, bityo tariki 17/04/2013, imodoka zihagararika ingendo.
Kuwa kabiri tariki 16/04/2013, imbogo zasenye urukuta rutandukanya parike y’ibirunga n’imirima y’abaturange, maze zikomeretsa abantu bane barimo n’umwana w’uruhinja, bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze.
Imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baracyahura n’ibibazo, ku isonga hakaba hari ikibazo cy’uko hari abambuwe amasambu yabo bakaba batarayasubizwa; nk’uko byagarutsweho na Niyonziza Felicien uhagarariye IBUKA mu karere ka Gatsibo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, arahamagarira abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cy’ikirimburi mu karere ka Nyagatare kwikubita agashyi mu bikorwa byabo bakongera umusaruro.
Mu kagari ka Ngoma umurenge wa Gishyita mu karere ka Karongi tariki ya 16 Mata 2013 hashyinguwe imibiri isaga 60 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Abaturage bo ku kigo nderabuzima cya Ngeruka mu karere ka Bugesera, bamaze kwegeranya amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kureba uburyo bagura ingobyi y’abarwayi.
U Rwanda rugiye kubona ikigo cy’ikitegererezo mu guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), nyuma yo gusinyana amasezerano y’inkunga ya miliyoni 5,6 z’amadorali ya Amerika n’Ikigo cya Koreya gishinzwe imibanire (KOICA), kuri uyu wa Gatatu tariki 17/04/2013.
Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire bafatanyije n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uwo muhango Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire nk’abandi Banyarwanda bose bacanye urumuri rw’ikizere.
Akarere ka Gicumbi kujuje inzu y’ibagiro ndetse ikazajya ivurirwamo amatungo yose. Iyi nzu yubatswe nyuma yuko iyari isanzweho yanenzwe kuba nto, kugira umwanda ndetse no kutuzuza ibyangombwa bisabwa ibagiro ry’amatungo.
Mukagatare Bernadette n’umukobwa we Nyiraneza Grace bo mu mudugudu wa Gasave mu kagali ka Kamasiga, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero barwariye mu bitaro bya Muhororo kubera ibikomere n’imvune batewe n’inkangu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti (PIASS) Rév Dr Ndikumana Viateur arasaba abanyamadini n’amatorero bitandukanye kugira uruhare rugaragara mu gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho ndetse no guharanira ko ubuzima bw’abayirokotse buba bwiza.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17/04/2013 Polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo yakoze urugendo rwavuye ku cyicaro cy’akarere ka Nyanza bugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busasamana rwari rugamije kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013 byasojwe tariki 31/03/2013, ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe bwitabiriwe ku kigero cya 81,1% wateranyaho abafite ubundi bwishingizi butandukanye bikagera kuri 84,3%.
Umuyobozi wa karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arakangurira abashoramari kuza gushora imari zabo muri aka karere kuko kajyanye n’ishoramari iryi ari ryo ryose cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, amahoteri n’ibindi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera badatunze ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bavuga ko bazi akamaro ka mitiweri ariko kuba batayitunze ngo ni uko amafaranga bisaba kugira ngo bayitunge asigaye ari menshi kuburyo kuyabona bibagora.
Bamwe mu bagerageje kwihangira imirimo bikabahira bavuga ko biba bitoroshye ariko ko bitewe n’ubuzima buba bugoye umuntu abyiyemeza kandi akabigeraho bityo akiteza imbere.
Mu mahugurwa yo gukumira indwara z’ibyorezo zishobora kwambukiranya imipaka y’ibihugu bigize umuryango w’ibiguhu bya Afurika y’uburasirazuba (EAC), byagaragaye ko abajyanama b’ubuzima bo mu Rwanda bateye imbere kurusha abandi bo mu bihugu bigize EAC.
Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, watozaga ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yasezerewe kuri ako kazi nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu marushanwa atandukanye ikipe y’igihugu yagiye yitabira kuva yahabwa akazi.
Imfubyi 11 za Jenoside zaragijwe Radio izuba ikorera mu karere ka Ngoma zirayishimira ko itazitereranye kuva zajya mu maboko yayo kugeza ubu.
Bamwe mu bahinzi mu karere ka Muhanga baratangaza ko bakomeje guhangayikishwa n’imvuira ikomeje kugwa ari nyinshi ikangiza imyaka yabo bari batezeho amaramuko.
APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 imbere y’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Mukura Victory Sport , iwayo kuri Stade Kamena i Huye, nayo yahatsindiye AS Muhanga igitego 1-0.
Umunyamakuru Deejay Adams avuga ko byakabaye byiza abahanzi n’ibyamamare hano mu Rwanda bakoresheje izo mpano zabo, kumenyekana kwabo ndetse n’amafranga yabo mu kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barishimira ko umuhanda wa kaburimbo ugiye kuzahuza aka karere n’aka Karongi uzatuma babasha kugera ku iterambere rishingiye ku buhahirane kuko ikibazo cy’ingendo kizaba gikemutse.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé , atangaza ko hari bamwe mu bakozi badakora neza abo yise “Abapagasi” bikabangamira intumbero igihugu cyihaye yo kuzamura ubukungu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ibihugu biwugize, kugirango ikibazo cy’ihezwa, akarengane n’ubukene butuma Abanyafurika babeshwaho n’inkunga z’amahanga gikemuke.
Isuzuma abagenzunzi b’Ikigo mpuzamahanga kita ku Ifaranga (IMF) basoje mu Rwanda ryagaragaje ko ubukungu bwateye imbere bikaba biha Leta y’u Rwanda icyizere mu kongera kureshya abaterankunga n’abashoramari.
Umuryango Imbuto Foundation warebeye hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ab’ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Bugesera uko ubuvugizi bwakorwa kugira ngo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite cyangwa igihe amubyara ngo bucike burundu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata avuga ko ubutaka buto Abanyarwanda bafite batabubyaza umusaruro nk’uko bikwiye. Arasaba abahinzi bo mu Karere ka Gakenke kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bavugurura urutoki kugira ngo babashe gukora ku ifaranga.
Polisi mu karere ka Bugesera yataye muri yombi umusaza witwa Nduwayezu Appolinaire ukekwaho gukubita no gukomeretsa umwana we witwa Nduwayezu Dieudonne, akoresheje inyundo.
Abatuye mu mirenge ya Ntarama mu karere ka Bugesera hamwe n’inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu rufunzo rwo mu murenge wa Ntarama rwari rwarahawe izina rya CND.
Hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, hagaragaramo abakora nta byangombwa babifitiye. Mu gihe ubuyobozi buhangayikishijwe n’umutekano wa bo, ababukora bo bemeza ko baba batumwe n’abemerewe gukora iyi mirimo.
Abanyamadini n’amatorero barasabwa kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge kugira ngo imbogamizi zikigaragara ziterwa ahanini n’ubukana bw’icyaha cya Jenoside nazo zazarangire.
Umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) urimo gutegura igenamigambi ry’imyaka irindwi (2013-2020) kugira ngo ushobore kugeza abaturage ku cyerekezo cy’ibikorwa bibafasha kuva mu bukene no guteza imbere ibihugu ukoreramo.
Urwibutso rwa Jenosiderwa Kibungo rugiye kubakwa bijyanye n’igihe mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguwe bazize Jenosideno kubungabunga amateka ya Jenosidemu gihe kirekire.
Abakozi batanu b’ibitaro bya Ruhengeri bahagaritswe ku mirimo yabo na komisiyo y’umurimo, nyuma y’uko hakozwe raporo ku bijyanye no gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano, maze bigafata abakozi biganjemo abaforomo.
Abarimu bo ku bigo 14 byo mu karere ka Ruhango barahabwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukoresha ibikoresho bya science byatanzwe n’intara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.
Mu gihe imirimo yo gukora gare ya Musanze iri kugana ku musozo, abakoresha iyi gare bavuga ko ntacyo byaba bimaze ikozwe nyamara umuhanda uyigana wo ukirimo ibinogo birekamo amazi.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko burimo kwitegura kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushukiwabo, aratangaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye ubutabera mpuzamahanga, ariko itemera na gato imikorere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside ari inshingano yabo kuko bavukijwe uburenganzira bazizwa uko baremwe.
Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu bafatanyije n’abarezi babo baremera umukecuru wagizwe incike na Jenoside. Bamwubakiye igikoni, bakorera urutoki rwe, banamuhingira umurima bawuteramo ibishyimbo kandi ngo bazabibagara banabisarure.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rwamagana bavuga ko mu gihe cyo kwibuka abo yahitanye abandi ikabagira incike ari n’umwanya wo kwibuka no gushimira Umuryango wa FPR-Inkotanyi wahagaritse Jenoside.