Mbarimombazi Candari w’imyaka 26 y’amavuko wari utuye mu mududugu wa Kiniga mu Kagali ka Nyamiyaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza tariki 9/02/2014 yakubiswe n’inkuba ari iwe mu rugo ahita apfa naho umugore we n’umwana bagwa igihumure.
Umusore witwa Murindahabi Martin w’imyaka 47 y’amavuko, afungiye kuri sitasitiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo guha abapolisi ruswa y’ibihumbi ijana kugirango bamurekure ajyane ibiti by’umushikiri yari atwaye.
Abakozi n’abayobozi b’umushinga wa ABAKIR (Autorite du bassin du Lac Kivu et de la Riviere Rusizi) bavuga ko ibikorwa byabo bikomeje kudindizwa no kudahura kw’abaminisitiri bashinzwe uyu mushinga mu bihugu bihuriye ku kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi aribyo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ikigo cy’itangazamakuru, Kigali Today Ltd, cyahembye abanyamakuru bo mu mashami atandukanye, ndetse hahembwa n’umukozi wagize uruhare runini mu kumenyekanisha ibikorwa bya Kigali Today mu mwaka wa 2013.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke basanga Urumuri rutazima ari ikimenyetso cy’icyizere kigaragaza ko u Rwanda rwabonye umucyo kandi ko rutazongera kugwa mu icuraburindi ry’amacakubiri n’ivanguramoko, nk’ibyagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 20 itambutse.
Mu nama bagiranye n’inzego z’umutekano kuri iki cyumweru tariki 09/02/2014, abanyamuryango 184 b’umuryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD) bo mu mujyi wa Kigali biyemeje gufata iya mbere mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ahagana mu ma saa tanu n’igice ku cyumweru tariki 09/02/2014, insoresore eshatu zatawe muri yombi kuri Nyabugogo mu gace kazwi ku izina rya marato (marathon) zikekwaho kwiba umucuruzi miliyoni zisaga 15.
Bernard Niyongamije wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mukura giherereye mu kagari ka Kagano mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 06/02/2014 azize impanuka ya moto.
Nyuma y’imikino ya gicuti ikipe y’u Rwanda ya Volleyball imaze iminsi ikina n’amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze, izahaguruka mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 11/2/2014 yerekeza muri Cameroun ahazabera imikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka.
Umuyobozi w’ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cya Nyange mu karere ka Musanze aributsa ababyeyi kudahana abana bihanukiriye kuko bishobora kwica ubuzima bw’abana babo nk’uko byagendekeye umwe mu bana barererwa muri icyo kigo.
AS Kigali yatangiye amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika yitwara neza, ubwo ku wa gatandatu tariki ya 8/2/2014 yatsindaga Academie Tchité yo mu Burundi igitego 1-0, mu mukino wa 1/32 mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ( CAF Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abana batatu b’abakobwa bafite imyaka 17, barimo babiri biga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’undi wabyariye iwabo, bagejejwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Runda tariki 5/2/2014; bazanywe n’abamotari bari babakuye i Kanombe bavuga ko banze kubishyura.
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAB 304R yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, yabuze feri igonga ipoto y’amashanyarazi ihita igwa mu muferege. Mu bantu bane yari itwaye hakomeretsemo babiri, abandi barayirokoka.
Bamwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ryatabarije Abanyasomaliya igihe bari bugarijwe n’inzara, bashinze umuryango witwa RWANDA YOUTH ACTION NETWORK (RYAN) wo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, hamwe no kugira ibikorwa bitandukanye byo kwigirira icyizere, kubaka amahoro no kurengera ibidukikije.
Ubwo Abanyarusizi bakiraga urumuri rw’ikizere rutazima tariki 07/02/2014, abitabiriye uwo muhango batangaje ko rugaragaza ko igicu cy’umwijima Abanyarwanda babayemo igihe kirekire cyavuyeho.
Gare ya Musanze yatashwe k’umugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 07/02/2014, yuzuye itwaye miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse kuba igikorwa cy’iterambere kindi i Musanze, ije gufasha mu kurushaho kubungabunga umutekano w’abagenzi n’ibyabo.
Isantere yo mu Masha ibarizwa mu Kagali ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, yamenyekanye cyane kubera ko icururizwamo inyama z’ingurube bakunda guha akazina k’akabenzi cyangwa indyoheshabirayi.
MONUSCO itangaza ko mu barwanyi 31 yakiriye bavuye mu mitwe itandukanye harimo 19 ba FDLR. Ariko imibare yabo siko igezwa mu Rwanda, hakibazwa abataza mu Rwanda aho bashyirwa.
Abamotari bo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru bagejejweho inkunga Umukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yari yabemereye ubwo yabagendereraga mu ntangiriro z’uku kwezi ijyanye no kubafasha kwirindira umutekano.
Imiryango 186 yakuwe muri "Ntuye nabi" no muri Nyakatsi , bakubakirwa umudugudu ahitwa Zihari mu kagali ka Muyira, mu murenge wa Kibilizi ho mu Karere ka Gisagara, batangirwa kubakirwa uturima tw’ igikoni n’abafatanyabikorwa b’aka karere mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Care International Rwanda igiye gutangiza umushinga wo kwita ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 batiga hagamijwe kubafasha gukora ibikorwa bibateza imbere, umushinga ugiye kugeragerezwa mu turere twa Nyamagabe na Huye two mu ntara y’amajyepfo.
Muri iki gihe mu Rwanda turi mu gihe cyahariwe imiyoborere myiza, mu karere ka Ngororero abaturage babaza ibibazo baragabanutse cyane ku buryo hari n’aho bavuga ko nta bibazo bihari ahubwo bagasaba ko bahabwa ibiganiro bakanasabana.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yasinyanye na Banki Nyafurika (AfDB) amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu kubaka umurongo w’amashanyarazi wa kilometero 119.
Abanyarwanda 10 batahutse bavuye muri Congo tariki 06/02/2014 banze kwakirwa mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi kubera ko byagaragaye ko bari baratahutse bakongera gusubira muri Congo.
Umukobwa w’imyaka 12 wo mu gihugu cya Yemen witwa Saadiya Saleh yatangaje abantu batari bake kubera ko arira amabuye mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko iyo umuntu arize kubera agahinda cyangwa ibyishimo azana amarira.
Umushoferi utashoboye kumenyekana yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza saa sita z’ijoro tariki 6/02/2014 apakira ibiti byitwa imisheshe imodoka arayita atinya ko yatabwa muri yombi.
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu ishuri FAWE Girls School ryo mu karere ka Kayonza baratunga agatoki ababyeyi kuba nyirabayazana w’inda zitateguwe ziterwa abakobwa b’abangavu.
Iyo winjiye ahakorerwa ubwubatsi mu bigo bimwe na bimwe mu karere ka Ruhango, usanga abakozi benshi batagira ibikoresha bishobora kubarindira impanuka igihe bari mu kazi kabo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, abwira abaturage bo muri ako karere kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ari yo izatuma Abanyarwanda biyunga mu buryo bwuzuye.
Gatete Habiyakare w’imyaka 30 y’amavuko afunzwe akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 6 y’amavuko witwa Mukankurunziza Falida amuteye icyuma mu gutwi ahagana saa saa tatu z’ijoro rishyira tariki 07/02/2014.
Ribinyujije mu kigo cyaryo gishinzwe ubushakashatsi Centre Universitaire de Recherche et de Professionalisation, Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) ryatangiye ubushakashatsi bwo gusesengura imibereho y’abantu bagenda bimurwa n’ibikorwa binyuranye mu duce runaka.
Abaturage bo mu duce twa Nshenyi na Kyarwehunde muri Ruhaama ho mu Karere ka Ntungamo mu gihugu cya Uganda, ngo barifuza ko bakwemererwa kuba Abanyarwanda kugirango bahabwe serivisi nziza zijyanye n’imibereho myiza yabo nkuko bagenzi babo bo mu Rwanda bazihabwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo baracana umuriro w’amashanyarazi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yijeje abaturage bo mu mirenge ya Cyabingo, Busengo, Rusasa, Muzo na Janja uwo muriro mu ntangiriro z’umwaka ushize.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), busaba ko iyo kipe yahabwa ibyangombwa byemerera umukinnyi Sina Gerome kubakinira kuko ngo basanga ari nta mpamvu yabwimwa.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru aravuga ko bitewe n’imbaraga ziri gushyirwa muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu ntara ayoboye, buri muturage muri iyi ntara azaba yaragezweho n’ubutumwa kuri Ndi Umunyarwanda bitarenze ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku n’isukura muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ubiholandi, Mr. Dick van Ginhoven, ari mu Rwanda aho asura ibikorwa by’umushinga wa Wash wegereza amazi abaturage mu turere tw’amakoro n’uruhare wagize mu mibereho y’abaturage.
Umukecuru w’imyakaka 68 witwa Mukakaniziyo Esperance wari utuye mu kagari ka Nyagahanga, umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 6 Gashyantare mu gitondo cya kare, bamusanze iwe mu rugo yishwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe iterambere bombi bo mu kagari ka Tetero mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero bafungiwe kuri polisi yo muri ako karere aho ubugenzacyaha bubakurikiranye ho kunyereza amafaranga ya Leta.
Umuyobozi wa MONUSCO wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Gen. Abdallah Wafi, avuga ko nta gihamya abona kigaragaza ko impunzi za M23 ziri mu gihugu cya Uganda zirimo kwisuganya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Congo.
Ibigo bibiri bisanzwe bifite inshingano zo kubika ibitabo by’igihugu n’isomero ry’igihugu bigiye kugirwa ikigo kimwe, kugira ngo imikorere inoge, nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yabitangarije abagize inteko ishingamategeko, umutwe wa Sena, kuri uyu wa Kane tariki 6/2/2014.
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ubu bakaba baracumbikiwe i Ruhashya ho mu Karere ka Huye, ari naho bazubakirwa, bishimira ko ubuyobozi n’abaturage basanze babagaragarije umutima wa kivandimwe.
Tariki ya 29 Mutarama 2014, nibwo mu karere ka Gatsibo hatangijwe iyi gahunda mu kiciro cyayo cya ya kabiri ikaba iri kubera hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, aho abaturage biyemeza gukomeza umuco wo kubana neza.
Abayobozi ku nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bya virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo babone aho bahera bafasha mu gukumira ubwandu bushya.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akamara imyaka ine yarabuze akazi, Mfitumukiza Onesphore utuye mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, yihangiye umurimo wo gutubura imbuto, imboga, indabyo n’ibiti bitandukanye. Ngo amafaranga akuramo yamukuye mu bukene kuburyo anamurihira kaminuza.
Nyuma y’aho Ministeri y’umutekano (MININTER) ifatiye icyemezo cyo guhagarika gukorera mu Rwanda, ikigo gicunga umutekano w’abantu n’ibintu cyitwa Fodey Security, mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2013; abayobozi b’icyo kigo bavuze ko batunguwe kandi ko barengana.
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Ngondore mu mudugudu wa Karambo habereye impanuka y’imodoka ya STRABAG igonga abantu batatu umwe muri bo ahita apfa.
Abaturage batuye akarere ka Ruhango, bishimira ko ubuyobozi bwabo bwabahaye television kuko nta kibazo cy’ubwigunge bakigira, kuko iyo bakitse imirimo yabo bajya ku biro by’imirenge bakareba amakuru ndetse n’ibiganiro bitandukanye.
Kuri uyu wa 06/02/2014, mu karere ka Rusizi habaye amatora yo kuzuza komite nyobozi y’akarere ka Rusizi yabanjirijwe n’umuhango wo kurahiza abajyanama rusange b’imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo baherutse gutorwa ku tariki ya 03/02/2014.
Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 yerekeje muri Congo Brazzaville, aho igiye gukina na AC Leopard Dolisie mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Mu rwego rwo kumvikanisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yimakaza isano y’Ubunyarwanda ihuza Abanyarwanda bose, mu karere ka Nyamasheke hatangiye kuboneka “Imboni ya Ndi Umunyarwanda” mu midugudu, zikaba zigamije gukangurira abaturage ibyiza bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kugira ngo abaturage bose bayigire iyabo.