Ku nshuro ya kabiri abaturage baturanye n’ishuri ryisumbuye rya Lycee de Ruhango na EMERU Intwari, bongeye kugaragaza ko bafite ikibazo cy’umwanda baterwa n’iri shuri.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yateranye tariki 26/04/2013, yemeje gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu izatwara akayabo ka miliyari 37 hatabariwemo amafaranga azaturuka muri Leta.
Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, avuga ko abakozi n’abakoresha bakwiye kuganira ku mutekano w’umukozi kugira ngo hirindwe impanuka kuko nyinshi mu ziba bishoboka kuzirinda.
Komisiyo y’imibereho myiza mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaremeye abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, babasaba kwiremamo icyizere no guharanira kwigira nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.
Inama ya 11 y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yateranye tariki 28/04/2013 i Arusha muri Tanzania yemeje ko ibikorwa byo gushyiraho ifaranga rimwe muri uyu muryango bizaba byarangiranye n’ukwezi kwa cumi na kumwe.
Ubwo Gicumbi FC yahuraga na Etoile de L’Est mu mukino wa ¼ cyirangiza cya Shampiyona y’umupira wamaguru mu cyiciro cya kabiri tariki 28/04/2013, umukino waje kugaragaramo imvururu zitewe n’abafana ndetse ziza kuzamo n’abakinnyi.
Nyuma y’aho UNICEF itangiye gahunda yo gufasha amarerero y’abana bato yo mu karere ka Gicumbi ababyeyi n’abana ndetse n’ubuyobozi bo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko bishimiye iyo nkunga bagiye guterwa n’iryo shami.
Kuva tariki 29 Mata 2013, Mark Zuckerberg umuyobozi w’urubuga rwa interineti rwitwa Facebook yatangaje ko umushahara we ushyirwa ku idorari rimwe (hafi amafaranga y’u Rwanda 650) ku kwezi.
Nshimiyimana Eric watozaga APR FC nk’umutoza wungirije yamaze gusezera muri iyo kipe burundu ngo akaba agiye gushyira imbaraga mu ikipe y’igihugu Amavubi aherutse guhabwa ngo ayitoze nk’umutoza mukuru.
Hamaze iminsi havugwa ko haba hari ikibazo hagati ya Urban Boys na Dream Boys, ibi bikaba ngo byaba bifitanye isano n’ibyo Mc Tino yavuze ubwo yatangazaga ko Urban Boys ikora cyane ariko Dream Boys yo ikaba itarakoze.
Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ibinyujije ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere uko ari 10 yatanze telefoni zigendanwa ku baturage basanzwe bayifasha mu kumenya amakuru y’ibyabereye iwabo mu midugudu batuyemo.
Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, ashimira abakozi bitabira umurimo ubabeshaho ugashobora no kwinjiriza igihugu kuko kwitabira umurirmo ari ukwihesha agaciro no kugahesha igihugu.
Abantu batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira abantu kwitabira cyamunara ya hoteli Ten To Ten Paradise y’umugabo bita Mbanzabugabo azwiho ubukire. Iyi hoteli iri mu mujyi rwagati w’akarere ka Rusizi ngo igiye kugurishwa cyamunara kubera umwenda wa banki.
Buri mwaka tariki ya 29 Mata isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe “Imbyino” cyangwa Kubyina (Journee Internationale de la Danse) mu rwego rwo guha agaciro umuco wo kubyina ndetse no kwibuka uwitwa Jean-Georges Noverre, umubyinnyi ukomeye w’umufaransa wabaye ho mu bihe bya kera.
Abahagarariye ibigo bitandukanye mu Rwanda bavuze ko batewe impungenge n’ikonabuhanga, ku buryo ngo uko rizana iterambere mu mibereho ya muntu, ari nako riteza ibibazo birimo kwibwa, kumenyekana kw’amabanga n’umutekano muke, nk’uko bagaragarije ikigo gishinzwe iterambere (RDB).
Gahongayire Agnes utuye mu karere ka Rwamagana yabwiye abayobozi b’ihuriro ry’abagore Pro-Femmes TWESE HAMWE ko anejejwe cyane n’inka bamuhaye, akaba ngo azayikorera umunsi mukuru kuko ahamya ko izageza impinduka nyinshi mu buzima bwe.
Ikigo gitanga service zinyuranye zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda, Diamond Holiday Travel, cyasuye abana b’imfubyi ziba mu kigo cya Nyundo mu karere ka Rubavu kibashyikiriza inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 600.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Rukumberi ruri mu karere ka Ngoma banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 300 yo kurusana.
Abanyamakuru ba radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi basanga ngo akazi bakora katakagombye kurangirira mu buvugizi gusa ahubwo ngo bagomba kugira n’ibikorwa bifatika biteza imbere abaturage babana nabo.
Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bashima ko Leta y’ubumwe yabavanye mu mashyamba, ikabubakira amazu meza ku buryo nta hezwa ndetse n’inenwa rikibakorerwa, cyakora ngo kutagira itaka ryo guhoma birabangamiye umutekano wabo.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu u Rwanda rufite kandi bakarushaho kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bakunde umurimo mu rwego rwo guharanira iterambere ryihuse.
Abatanze ubutumwa mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, bahamya ko abantu bakuze babibye amacakubiri mu bana, bakaba bakwiye kubasaba imbabazi.
Abatuye umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo barasabwa guhuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe kugira ngo haboneke umusaruro uhagije no kwegera abacitse ku icumu babaremera kugira ngo bazamukire rimwe mu iterambere.
Imvura nyinshi yaguye muri uku kwezi kwa mata 2013 mu karere ka Nyabihu yatumye abana babiri bicwa n’umugezi wa Kanama, umugezi wa Nyamukongoro wasenye amazu 8 ndetse andi 17 urayangiza,wangiza hegitari 5 z’ibirayi n’ibigori, ndetse wangiza ikiraro cyo ku muhanda wa kaburimbo Mukamira-Ngororero.
Gareth Bale, ukina ku ruhande ariko anasatira (Winger) mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Bwongereza, anahabwa kandi n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri mutoya, mu muhango wabereye i London ku cyumweru tariki 28/04/2013.
Umuyobozi mu muryango mpuzamahanga wita ku mbabare (ICRC) avuga ko afite amakuru menshi ku bwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Gisenyi mu gihe cya Jenoside kuko ari mu bashoboye kwibonera n’amaso ye uburyo abarwayi bishwe urw’agashinyaguro n’abaganga babavuraga bakoresheje utwuma twitwa pistor mu gukata imitsi mu ijosi.
Umugabo utuye mu kagari ka Gasare umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango yatakaje amafaranga ibihumbi 500 yatwawe n’umusozi waridutse tariki ya 19/04/2013 urimuka ugera ku burebure bwa kilometero imwe n’igice.
Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka cyiyongereye ubwo yatsindaga Isonga igitego 1-0, mu gihe Police FC zihanganye yo yanganyije na AS Muhanga, ubu Rayon Sports ikaba irusha Police FC amanota atatu.
Abanyarwanda 13 bahungiye i Burundi bari mu Rwanda muri gahunda yiswe ngwino urebe mu rwego rwo kureba uko igihugu gihagaze bityo nibasubirayo bageze kuri bagenzi babo 256 babana mu nkambi ukuri kw’ibintu bityo babe bafata umwanzuro wo gutahuka.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba bavuga ko gahunda ya Magirirane ari ingirakamaro kuko abatunze boroza abakene bityo bose bagahinduka aborozi. Kuva aho iyo gahunda itangiriye mu mwaka wa 2008, inka 800 zimaze korozwa abatishoboye.
Kuba akarere ka Gisagara karahagurukiye kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi byagahesheje kuko kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu kurwanya isuri.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu barasaba akarere kugira icyo gakora kugira ngo gacyemure ikibazo cy’inzibutso zidafite amazi n’amashanyarazi bityo bikagora abazikoraho nabo ngo badahembwa.
Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu ishuri rya Scuola Europa riri i Milan mu Butaliyani, abarimu b’Abataliyani basabye Abanyarwanda ko bagena uburyo bunoze bwo gusobanurira abanyamahanga ukuri nyako kuri Jenoside kuko hari benshi babeshywe ku byabaye mu Rwanda.
Mu gihe cy’icyunamo, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bakusanyije inkunga n’amafaranga miliyoni 18 azakoreshwa mu gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga no koroza imiryango 87 y’abacitse ku icumu rya Jenoside.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki 27/04/2013, itsinda ry’abadepite 15 riyobowe na Hon. Mudidi Emmanuel ryifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi batunganya umuhanda uri mu Kagali ka Nganzo Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke. Uwo muganda wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri.
Habyarimana Elie usanzwe ari umunyamuryango w’Umurenge SACCO ya Munyiginya bita My SACCO mu Karere ka Rwamagana amaze gufungwa inshuro eshatu, ibyo bikaba buri gihe iyo agiye kuri My SACCO kubaza uwabikuje amafaranga miliyoni n’ibihumbi 200 kuri konti ye.
Umugabo w’imyaka 47 witwa Feroz Khan, utuye ahitwa Ludhiana mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde, afunzwe akekwaho kuba yagurishije umwuzukuru we w’uruhinja ku mayero 640 yifashishije Facebook.
Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azatanga ikiganiro ku ishoramari ku mugabane w’Afurika, ikiganiro kizabera muri Milken Instutute taliki 01/05/2013 kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe.
Ikipe ya Espoir FC n’abafana bayo bababajwe n’urupfu rwa nyina wa kapiteni wayo, Saidi Abed, rwamenyekenye mu mpera z’iki cyumweru.
Umuryango w’Abanyafurika y’Epfo baba mu Rwanda n’inshuti zabo zirimo n’Abanyarwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013, bizihije isabukuru y’imyaka 19 igihugu cyabo kimaze kigenga, banaboneraho umwanya wo gushima ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo igihugu gikomeje kubera Afurika ikitegererezo mu gutera imbere.
Mu muganda rusage wo kuri uyu wa 27/04/2013 abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bifatanyije n’abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturage baturiye ikigo cya Technical Secondary School Nyamata ryahoze ryitwa ETO gutunganya ahazubwakwa inyubako nshya z’icyo kigo.
Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Nova Bayama ku munota wa 90 w’umukino nicyo cyahesheje APR FC intsinzi imbere ya Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 27/4/2013.
Congo Kinshasa ngo ntiyanze fusinya amasezerano yo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998 nkuko byatangajwe mu itangazamakurua ahubwo yasabye ko habanza hakabarurwa neza impunzi z’Abanyarwanda bari muri iki gihugu.
Ikibazo cy’imigabane ishyirwa mu mushinga wa CEPGL wita ku bushakashatsi mu buhinzi (IRAZ) cyongeye kugaragazwa mu nama yahuje abayobozi muri minisiteri z’ubuhinzi z’ibihugu bigize CEPGL (Rwanda, Burundi na Congo) tariki 25/04/2013.
Mu muganda rusange wabaye tariki 27/04/2013, abaturage b’umurenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe basijije ibibanza bizubakwamo amazu azimurirwamo imiryango 12 y’abarokotse Jenoside batishoboye, bari batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye mu kagari ka Buhoro.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (PSD)mu karere ka Nyamagabe, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome arasaba arwanashyaka bayo kugira politiki nziza itatuma Jenoside yongera kuba.
Uwahoze ari padiri Lambert Karinijabo yasezeranye ku mugaragaro n’uwo bazarushingana Aimée Ntakirutimana imbere y’amategeko ku biro by’umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013.
Abasheshe akanguhe bo mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke baganiriye na Kigali Today basobanura ko amateka y’umusoro w’umubiri mu myaka yo hambere wabonaga umugabo ugasiba undi, ugasonerwaga gusa umusore utaramera ubwoya bwo ku gitsina (ndibwira ko abakuru bumvise icyo nshatse kuvuga).
Bamwe mu bafundi bakoreye isosiyete yubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza mu mwaka ushize wa 2012 bavuga ko bigeze mu mwaka wa 2013 batarabona amafaranga yabo agera ku bihumbi 600 bavunikiye.