Ubuvugizi bw’ingabo za Leta ya Congo buvuga ko bwatangiye igikorwa cyo guhashya inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda ariko zikaba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Dusabimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kimpongo mu kagari ka Muyira, umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, afite ikibazo cy’umugore bashakanye byemewe n’amategeko, ariko uwo mugore akaba amaze amezi atandatu yarasize umugabo we mu rugo akajya kwibera mu wundi murenge.
Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’uburengerazuba bashima ikigo cya Leta gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta kuba gikurikirana ibibazo byabo ndetse hakavugururwa amategeko yo gutanga amasoko ku buryo muri iyi ntara bemeza ko 80% by’amasoko atangwa bica mu mucyo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba urubyiruko rwo mu karere ayobora kwirinda ubusambanyi kuko ariyo nzira ya hafi ishobora gutuma bandura agakoko gatera SIDA.
Mu mukino ikipe ya AS Muhanga yakinnye na Mukura yo mu karere ka Huye, tariki 18/01/2014, AS Muhanga ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe ibitego 3-1.
Bamwe mu bakekwaho ubujura butandukanye mu karere ka Musanze batawe muri yombi, bakaba barafatanywe ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibiribwa bibye ahantu hatandukanye, bitwikiriye ijoro.
Imvura yari nke ariko yiganjemo inkuba n’imirabyo yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 18/1/2014 yahitanye umugabo witwa Ngayaberura Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Rugunga mu mudugudu wa Nyarukombe mu karere ka Bugesera.
Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bemeza ko abagore basigaye bifitemo ubushobozi bwo gupigana n’abagabo, kuburyo 30% abagore bagenerwa byavanwaho, hakabaho kunganya amahirwe mu gihe cy’ipiganwa.
Ihuriro ry’abikorera mu muryango w’afurika y’iburasirazuba (EABC) bari mu Rwanda aho baganira ku bibazo by’abikorera, no gushaka uburyo abikorera muri EAC bakongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Mpagazi Vanessa niwe watowe kuba Nyampinda uzahagararira intara y’uburengerazuba, naho Mutesi Diane atorerwa kuba igisonga ya mbere Uwase Merveille atorerwa kuba igisonga cya kabiri nyuma yo guhiga abandi bakobwa 6 bari bitabiriye amarushanwa yabaye tariki 18/01/2014.
Umuganda udasanzwe mu karere ka Kirehe wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014, mu kagari ka Ruhanga mu mudugudu wa Buhwaga, wakozwe n’abakozi batandukanye b’akarere ka Kirehe bahurije hamwe ingufu bagatangira gusana ivomo ry’amazi ryasenyutse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko hagiye gukoreshwa miliyari zisaga enye mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere, bikazafasha abaturage kuyashyira mu ngo.
Mu mukino wari ugamije kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II imaze iminsi itatu mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze Rayon Sport Volleyball amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remara ku wa gatandatu tariki ya 17/1/2014.
Jay Polly, umuraperi wo mu Rwanda, yashimishije abafana be bo mu karere ka Burera kuburyo abo bafana biganje mo urubyiruko bamufashaga kuririmba indirimbo ze ari nako babyina kuburyo yashoje kuririmba batabyifuza.
Abantu bataramenyekana bishe Ujemumucyo Philippe wari utuye mu murenge wa Karenge, naho umugore we Uwimana Vestine baramukomeretsa bikomeye, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2014.
Sergent Ntagara Cypien na premier soldat Nkomeje Francois bitandukanyije n’umutwe wa FDLR, bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare, batangaza ko kuba mu mashyamba nta kamaro byabagejejeho ari na yo mpamvu bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.
Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa mbere mu gace ( etape) ka gatanu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rizwi ku izina rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ku wa gatanu tariki 17/1/2014.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kibogora yo mu karere ka Nyamasheke rwashimangiye Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” rutangiza ku mugaragaro “Club Ndi Umunyarwanda” muri iyi Kaminuza runibaruka amashami mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye.
Juvenal Maniragaba, umuhinzi w’ikawa w’indashyikirwa utuye mu Kagali ka Kanyanza, umurenge wa Minazi, akarere ka Gakenke, avuga ko yateye ibiti by’ikawa ibihumbi 3000 bimuha umusaruro wa toni enye ku mwero w’ikawa.
Nyuma y’ibyumweru bibiri shampiyona y’umupira w’amaguru idakinwa kubera akaruhuko kahawe amakipe nyuma y’imikino ibanza, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014 haratangira imikino yo kwishyura (Phase retour).
Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki 17/1/2014, wataye muri yombi uwitwa Bayavuge Pascal w’imyaka 20 y’amavuko ari kumwe n’umwana w’umukobwa amusambanyiriza mu macumbi “lodge.”
Abayobozi bo mu karere ka Burera bari gufashwa gukangurira abo bayobora cyane cyane urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA, kugira ngo urwo rubyiruko ruzakure rufite ubuzima buzira umuze maze rukore ruteza imbere u Rwanda.
Abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cyigisha imyuga cy’i Huye, IPRC-South, basobanuriwe icyo gahunda "Ndi Umunyarwanda"igamije, banabwirwa ko atari iyo guhatira Abantu gusaba imbabazi cyangwa kuzitanga, ubwo iyi gahunda yatangizwaga muri iki kigo kuri uyu wa Gatanu tariki 17/1/2014.
Bandebukondi Pascal w’imyaka 46 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nzuki mu Kagali ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakubiswe umuhini mu mutwe n’umugore we ajyanwa kwa muganga atabasha kuvuga kubera uburyo yari amerewemo nabi cyane.
Abasore batatu : Niyonshuti Oscar, Uzakunda Laurent na Kabera Appolinaire bacumbitse mu mudugudu wa Kamatovu mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bafashwe ku gicamunsi cya tariki 17/01/2014 batetse inyama z’ihene biyemerera ko bari bibye.
Nyuma y’uko indwara yitwa “igifuruto” igaragaye mu mirenge 6 y’Akarere ka Gakenke kuva hagati mu kwezi k’Ukuboza, ikica inka 22, imirenge yose yashyizwe mu kato mu rwego rwo gukumira ko yakwirakwira hose.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwaburiye abamotari ko kutubahiriza amategeko, gusuzugura inzego za Leta bakanga guhagarara iyo babisabwe n’abapolisi, hamwe no kugenda nabi bigateza impanuka; bishobora kuzatuma bahagarikwa gukorera mu mihanda y’umujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage bo muri tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo baragagaraza ko amakimbirane ashingiye ku mutungo akunze guterwa n’inda nini yo kwikunda ndetse no kudaha agaciro ibitsina byombi ku mutungo.
Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyatoraguwe mu murima w’umuturage ubwo yahingaga mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima mu mudugudu wa Kamudusi mu karere ka Bugesera.
Nyuma yaho RLDSF ihaye abaturage bo mu murenge wa Gikundamvura amafaranga miliyoni 40 yo gutunganya umuhanda wa Mpinga-Kizura ureshya na km 18 aba baturage bavuga ko ngo batamenye irengero ryayobagasaba ubuyobozi kubaha ibisobanuro.
Ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rusohoka buri kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 130, rukaba rwazamutseho imyanya itatu kuko rwari ku mwanya wa 133 mu kwezi gushize.
Abana bagera kuri 37% nibo bonyine babarujwe n’ababyeyi bakivukuka, ibi bikaba bitera ingaruka zitandukanye ku mwana zirimo no kumubuza uburenganzira bwe mu gihe hakorwa igenamigambi, nk’uko bitangazwa n’impuguke mu mikurire y’abana.
Umurambo w’umugabo witwa Rwatangabo Reverien watoraguwe mu ruzi rw’akagera tariki 17/01/2014 mu gice giherereye mu murenge wa Gashora mu kagari ka Biryogo mu karere ka Bugesera.
Gatanazi Cyprien w’imyaka 20, ukomoka mu murenge wa Zaza akagali ka Nyagasozi, kuri uyu wa 16/01/2014, yafatanwe urumogi ibiti 39 by’urumogi aho yari yateye mu murima w’ibigori uri mu gikari iwe.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, aravuga ko kuba inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II yanyujijwe mu buvumo bwa Musanze, ari indi ntambwe akarere ayoboye gateye mu bukerarugendo, kuko bizatuma ubu buvumo burushaho kumenyekana.
Umwarimu kuri Centre Scolaire ya Gasasa mu karere ka Nyabihu n’undi w’imyaka 34 wari ucumbitse ahitwa Mahoko muri Kanama ho mu karere ka Rubavu bafunzwe bacyekwaho kwiba inka ebyiri mu ijoro rishyira ku wa 16/01/2014.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu bagiye gufatanya gukora no kugenzura uburyo ingo zibanye kandi zita ku mibereho n’iterambere, imikorere y’ibigo n’abantu mu gushimangira umutekano, hamwe n’ibikorwa byo kwita ku isuku no kurengera ibidukikije muri rusange.
Mu rwego rwo guhangana n’iyangirika ry’ibidukikije ribyara ihindagurika ry’ikirere, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo kurengera ibidukikije zirimo kutangiza amashyamba ariko kutayitaho ngo biracyari ikibazo.
Ikibazo cy’abantu bicwa n’ikivu gikomeje gutera inkeke abaturiye iki kiyaga hamwe n’abaza kucyogamo, mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko ntacyo bwabikoraho uretse kuburira abantu kwirinda kujya mu kivu batazi koga.
Umwongerezakazi w’imyaka 50, akurikiranywe n’ubucamanza kubera guhagarika ubukwe bwa musaza we hasigaye iminsi 20 ngo bube. Ibi ngo yabikoze batabanje kubyumvikanaho.
Gutangiza ubukangurambaga bw’amezi 6 ku isuku n’isukura ku rwego rw’igihugu byatangirijwe mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, kubera ko amazi meza ari ikibazo gikomeye muri uyu Murenge. Abaturage bahise bizezwa kugezwaho amazi meza bidatinze.
Itsinda New Hill rikora cinema mu Rwanda riratangaza ko nyuma yo gutoranya abakinnyi bazakina muri filime yabo “Mama ni nde?” bagiye kwerekana ko abakinnyi bashya muri uyu mwuga bashobora kubyazwa umusaruro bakagera ku rwego rukomeye.
Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa II iri mu Rwanda kuva tariki 15-18/01/2014 yasesekaye mu karere ka Nyanza yakiranwa ubwuzu kuri uyu wa 16/01/2014 ahagana saa sita n’igice z’amanywa.
Amarushanwa yo guhitamo Nyampinga ugiha abandi mu buranga n’ubumenyi mu karere ka Nyamasheke muri uyu mwaka wa 2014 yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 16/01/2014 yitabiriwe n’umukobwa umwe rukumbi muri 6 bari biyandikishije.
Ubwo yifatanyaga n’Abanyakarongi kwakira Urumuri rw’ikizere Rutazima muri ako karere, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Ing Isumbingabo Emma Françoise, yavuze ko kuganira no kubwizanya ukuri ari yo nzira iboneye izatuma Abanyarwanda bomora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
FERWAFA iratangaza ko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Kiyovu utakibaye ndetse n’uwa shampiyona aya makipe yari kuzakina yigijwe imbere.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, akarere ka Karongi katangiye umushinga wo kubaka umwaro muhimbano (plage artificille), ahitwa Nyakariba, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ariko uwo mushinga byarangiye utabonye izuba kubera ko wari waranyuranyije n’amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu Kirengera Ibidukikije (REMA).
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burashimira uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano no kugaragaza abashobora guhungabanya umutekano nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bari bamaze iminsi bacyekaho gukora ibikorwa bibi.