Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwavuze ko ku wa kane tariki ya 02 Werurwe 2015 ari bwo ruzasoma urubanza ruregwamo Bahame Hassan wahoze ayobora Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari noteri wako bakaza gufungwa bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa.
Abashoferi bakorera muri gare ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bavuga ko kuba itubakiye bituma icikamo imikuku ibangiriza imodoka kandi basora buri munsi uko bayinjiyemo.
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka, kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 ngo batoraguye munsi y’umuhanda umurambo w’umugabo witwa Ngeraguhiga Leonidas ngo wari umupagasi mu ako karere.
Ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwategetse ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Munyanziza Zephanie, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, Nzeyimana Phocas na rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka ibiro by’Akarere ka Bugesera, Twahirwa Jean Claude baba (…)
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 30 Werurwe 2015 mu ma saa mbiri umugabo witwa Rwabirindi Franҫois bamusanze mu nzu aho yari acumbitse mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe yapfuye.
Mu gihe ubuso busigaye bwo guturaho mu Rwanda ngo bungana na 4,4% gusa, Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yemeje ko nta muntu uzongera kubaka adakurikije igishushanyo mbonera igena n’ubuso bw’ikibanza kugira ngo bace ikibazo cy’abantu ku giti cyabo bubaka amazu manini cyane kuko atwara umwanya munini.
Ababyeyi batwite n’abafite abana bato barashima impinduka zigaragara mu kwita ku buzima bwa bo kubera kwegerezwa abajyanama b’ubuzima.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi baherekeje ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino wa Gicuti basuye ahashyinguye imibiri y’abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Zambia baguye mu mpanuka y’indege yabaye mu mwaka w’1993.
Kidumu akomeje kutumvikana na Frank Joe ku mafaranga yagombaga kwishyurwa mu gitaramo Frank Joe yari yamutumiyemo cyagombaga kumuhuza na bagenzi be babanye muri Big Brother Africa (BBA).
Impanuka zibera muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu Nkengero zayo zikomeje kwiyongera, bikavugwa ko biterwa no kubura feri ndetse n’amakorosi menshi ahagaragara.
Nyuma y’umwuka utari mwiza ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Kina Music, Inzu (Label) ya muzika Knowless abarizwamo; EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa ya PGGSS ndetse na Bralirwa birashoboka cyane ko Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki yasezera muri iri rushanwa.
Mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA) irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, abafasha babo nabo bari kuganira ku byateza imbere umugore, Madamu Jeannette Kagame akaba yagaragaje bimwe mu byakozwe ku ruhande rw’u Rwanda bashobora guheraho.
Kuri uyu wa 30 Werurwe, Mahoro Emmanuel w’imyaka 29 w’umurembetsi yarasiwe na polisi y’igihugu ishami rishinzwe kurwanya magendu agerageza kuyirwanya, mu Mudugudu wa Tabagwe Akagali ka Tabagwe ho mu Murenge wa Tabagwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko mu mwaka wa 2017 abaturage bose bo muri ako karere bazaba baragejejweho amazi meza ku buryo ntabazaba bakivoma amazi yo mu bishanga cyangwa ibiyaga bya Burera na Ruhondo.
Hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu mu Rwanda, Serena Hotel, yateguriye abifuza gutarama muri iyi minsi mikuru ya Pasika ibirori by’akataraboneka by’iminsi ine, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu muco gakondo Nyarwanda.
Urwego RMC rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda ruravuga ko kuba hari ibitangazamakuru byandika amakuru mabi n’inkuru zituzuye zirimo n’izijijisha ngo biterwa n’abaturage ndetse n’abasomyi badakoresha amafaranga yabo mu guhana ibyo bitangazamakuru.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, CP Félix Namuhoranye atangaza ko ishuri rya Polisi ry’ubugenzacyaha (CID School) rizafasha abagenzacyaha kwiyungura ubumenyi bagakora amadosiye anoze yo gushyikiriza ubushinjacyaha.
Abanyehuye bifuje kugarura inteko y’abasizi nk’uburyo bwo gusigasira amateka y’Abanyarwanda ndetse no kubungabunga ururimi rw’ikinyarwanda.
Urugaga rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bavuga ko bihaye intego yo kubaka amazu y’ubucuruzi agezweho kandi mu gihe gito, kugira ngo bakomeze kureshya abashoramari.
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Terimbere Mucuruzi w’imboga n’imbuto ikorera mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke rurishimira ibikorwa by’iterambere rumaze kugeraho birimo n’isoko rwiyubakiye ruzajya rukoreramo kuko aho rwakoreraga hari hamaze kuba hato kandi hatajyanye n’igihe.
Ubutaka bwari bwarateguriwe guhingwaho soya mu Karere ka Kayonza bugiye guhingwaho ibishyimbo nyuma y’uko bigaragaye ko imbuto ya soya abahinzi bari bategereje yakomeje kubura.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) hamwe na Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) basabye abanyeshuri bagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge (SCUR) mu mashuri makuru na za kaminuza, kujya kwigisha indangagaciro z’ubunyarwanda mu bo bigana, abiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abaturage mu bice bakomokamo.
Kuri uyu wa 29 Werurwe 2015, abasore bane bo mu murenge wa Jenda bitabye Imana bazize impanuka nyuma yo kugongana n’imodoka ya Daihatsu ifite Puraki RRA432K bo bari ku igare.
Mu gihe hasigaye amezi atatu gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari 2014-2015 urangire, ibipimo by’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza mu Karere ka Huye biri ku kigero cya 85%, kandi ngo nta n’icyizere ko byazarenga kandi nyamara abadatanga ubwisungane mu kwivuza batungwa agatoki kwambura amavuriro.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame arahamagarira abayobozi n’abaturage ba Afurika kwicara bakanoza icyerekezo bifuza kugeraho n’ingamba zizabagezayo kuko ngo icyabuze mu iterambere ari umurongo uboneye, aho guhora bararikiye amafaranga y’abanyamahanga atangwa ari menshi ariko ntageze abantu aho bashaka.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza “Rusizi International University” iri mu Karere ka Rusizi rurashima ko Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabaha kaminuza ijyanye n’ubushobozi bwabo mu gihe ako karere karere ingoma zabanje zitagafataga nk’akari mu Rwanda kubera kuba hakurya ya Nyungwe.
Ku wa 27 Werurwe 2015 mu ma saa sita n’igice z’amanywa, mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Nyamiyonga, Umurenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, hatoraguwe umurambo wa Ngerageze Janvier w’imyaka 32 mu muringoti woroshwe imyambaro.
Ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2015 Shampiyona y’umukino w’intoki wa Handball yarakomeje ku munsi wayo wa kabiri, aho ikipe ya Police Handball Club isanzwe ifite igikombe yanyagiye ikipe ya GS Rambura.
Ishyaka Riharanira Iterambere n’Ubusabane PPC, ryemeje kwandikira Inteko Nshinga Matageko y’u Rwanda, riyisaba guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yemereraga Umukuru w’igihugu manda ebyiri gusa, kugira ngo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame “ntazazitirwe mu baziyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017”.
Umuryango w’abanyakoreya y’Amajyepfo wa Good Neighbors wubakiye ishuri rya Kagina riri mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi inyubako zifite agaciro ka Miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda, zizabafasha kwinjira muri Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatsinzwe ibitego bibiri ku busa n’ikipe y’igihugu ya Zambia mu mukino wa gicuti wabereye i Lusaka muri Zambia, kuri Heroes National Stadium ku wa 29 Werurwe 2015.
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yakusanyije ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga n’ibindi yafashe mu bihe bitandukanye ndetse inagaragaza ububi bifite ku buzima bw’ababikoresha.
Ku bufatanye bw’igihugu cy’Ubuyapani n’Akarere ka Huye, mu isambu ya Gereza ya Karubanda (hafi cyane yagare irikuba kwa mu Mujyi wa Butare, hari kubakwa inzu yagenewe abahinzi n’abanyabukorikori bo mu Karere ka Huye.
Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza, tariki 27 Werurwe 2015 yungutse abajyanama bashya nyuma y’amezi umunani harimo icyuho.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje amazina ya bamwe mu ngabo z’abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, abikorera bo muri aka karere ndetse n’abanyehuye bakorera i Kigali, ku wa 29 Werurwe 2015 hifujwe ko abafite imari bayishora mu bikorwa biteza imbere Akarere ka Huye.
Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) buratangaza ko bufite gahunda yo kuzaganira n’abahagarariye ibitangazamakuru, ababishinze n’ababikoramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga.
Mu misarane yagenewe abagabo yo muri resitora imwe y’i Taiyuanho mu Bushinwa, inyuma y’ibyagenewe kwihagarikamo (urinoir) hari ibipupe by’abakobwa beza bambaye utwenda tworohereye.
Mu muganda usoza ukwezi mu Kagali ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, hakozwe umuganda hasukurwa urwibutso ruri ku Mugezi w’Umuvumba, ahibukirwa abatutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe mu migezi.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, kuri uyu wa 27 Werurwe 2015 yashyikirije abagize Koperative Tuzamurane y’abafite ubumuga butandukanye mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu kugira inkunga ya miliyoni 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko udushya mu burezi tuzagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi dushakira igisubizo bimwe mu bibazo byari bikigaragara mu myigishirize hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro cyatanzwe nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki 28 Werurwe 2015, abawitabiriye bashimye gahunda igihugu kigiye gutangira yo gutoranya abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenoside na nyuma yayo. Izo ndashyikirwa ziswe “Abarinzi b’igihango” zikaba zizatoranywa n’abaturage zigashimirwa ku rwego rw’akarere (…)
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu RAB 077 K itwaye amajerekani 40 ya melase ikoreshwa mu kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ari yo mpamvu abanyuranyije na yo agomba kubibabaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu by’agateganyo, Kaduhoze Marie Jeanne, ugomba kuyobora akarere ka Rubvu mu gihe cy’iminsi 90 avuga ko atazemera ko akarere kongera kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo nk’uko bisanzwe kuko imikorere y’ubuyobozi n’abakozi bafatanya n’abaturage bigaragarira mu gushyira mu bikorwa imihigo.
Cairo, 28 werurwe 2015- Ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika ry’amakipi yabaye aya mbere iwayo mu Misiri, mu mukino wa volleyball, abagore ntiyabashije gukura insinzi kuri Shams yo mu Misiri.
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, mu Ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic habereye umuhango wo kurahiza no kwinjiza abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR inkotanyi bagera kuri 18.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi uhererey mu karere ka Muhanga baravuga ko barangije gutora perezida kagame kuri manda ya gatatu. Ibyo babihera ku kuba yarashoboye kugeza u Rwanda ku kuba igihugu gitekanye kandi kita ku iterambere ry’abanyagihugu.