Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, Sebagabo Jimmy, yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage ku wa 18 Werurwe 2015 bagaragarije mu ruhame ko abarenganya bikabije ndetse akaba arya ruswa.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bakoraga ku ishuri ry’imyuga rya Rambo ryubakwaga mu Kagari ka Kiraga ku nkunga ya Bralirwa, bavuga ko bategereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame igihe azagira mu Karere ka Rubavu kugira ngo abishyurize amafaranga bakoreye bakamburwa na rwiyemezamirimo, Twahirwa (…)
Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ cya UEFA Champions league igonganishije abakeba b’i Madrid ( Real Madrid na Athletico Madrid) mu gihe FC Barcelone yo izongera gucakirana na PSG bari kumwe mu matsinda.
Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze kwemeza Jonathan McKinstry w’imyaka 29 nk’umutoza mukuru w’Amavubi ugomba gusimbura Stephen Constantine wagiye gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rugiye gukemura ibibazo bijyanye n’imari rwakira mbere y’uko bijya mu nkiko, kuko zo zifata imyanzuro ituma hatabaho kongera gukorana k’urwego rwarezwe n’umuturage watanze ikirego.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bimuwe mu nkengero z‘ishyamba rya Gishwati baravuga ko bategereje ingurane bari baremerewe zibarirwa muri miliyari na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (1,200,0000,0000FRW) ariko kugeza n’ubu bakaba batarazihabwa kandi ubwo Perezida Paul Kagame aheruka gusura abaturage bo mu (…)
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Bugeshi cyo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu butangaza ko ubukene no kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma badatanga serivisi zinoze.
Abaturage b’Umudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari ko mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare barashinja umukuru w’umudugudu wabo, Hamiri Emmanuel gukoresha ikimenyane no kurya ruswa muri gahunda ya Girinka.
Imiryango 8 ikomoka mu Karere ka Nyabihu igizwe n’abantu 14 yatahutse iva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 20 Werurwe 2015 ngo bitewe n’uko aho yabaga mu mashyamba hari umutekano muke uterwa n’intambara.
Umuhanzi Makanyaga Abdul waririmbaga muri Orchestre Irangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagerageje kuyibyutsa ariko CD ikaza kuba intandaro yo gusenyuka burundu.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bavuga ko hari serivisi bishyura mu buyobozi ariko ntibahabwe inyemezabwishyu babizeza kuzazihabwa nyuma bikarangira bishyujwe ubwa kabiri.
Abaturage bo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abajura babiba imyaka n’amatungo nyamara batabwa muri yombi ngo bakarekurwa badahanwe.
Abaturage bafite ibikorwa byangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Migera ya III mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze umwaka bategereje ingurane y’ibyo bangirijwe ariko amaso yaheze mu kirere.
Akarere ka Kirehe karanengwa kuba ariko kaza ku isonga mu kuba indiri y’Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Ku wa 20 Werurwe 2015, Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 bitegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29 Werurwe 2015 i Lusaka.
Ikipe ya Gicumbi ikomeje guhangamura amakipe akomeye arimo APR FC, Police FC na AS Kigali, ku wa kane tariki ya 19 Werurwe 2015 yakurikijeho Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, ku wa 18 Werurwe 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yibukije abaturage ko serivisi inoze ireba abantu babiri ari bo uyihabwa n’uyitanga.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2015 mu kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade cyari cyavumbuwe n’abaturage cyasenywe n’abashinzwe gutegura ibisasu.
Umugabo witwa Naruhoza Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi ubu arabarizwa mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo kubaza ikibazo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka agaragaza ko ubuyobozi bwo muri uyu murenge bwamuhohoteye bukamufungisha kubera gutanga amakuru ku bantu (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku arasaba imbabazi abaturage bo mu Murenge wa kabacuzi bakoze muri VUP bagatinda kwishyurwa.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Huye bafite impungenge ko inka zabo zizabapfana zizize indwara y’igifuruto bitewe n’uko inkingo ziyikingira zashize, mu gihe hirya no hino mu gihugu havugwa icyorezo cy’igifuruto muri iki gihe kandi uburyo bwiza bwo kuyirinda bukaba ari urukingo.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiwe abasore babiri nyuma yo gufatanwa udupfunyika 97 tw’urumogi aho barucururizaga iwabo mu ngo.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 18 Werurwe 2015, abaturage bikomye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana witwa Sebagabo Jimmy, bamuha induru ku mugaragaro bamushinja ubutiriganya, ruswa ndetse n’akarengane yagiye abakorera.
Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bafite ikibazo cyo kuba batarabona imbuto ya soya ihagije nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri batangije igihembwe cy’ihinga cya 2015 B.
Umuhanga mu by’imitekere y’Abafaransa, Yannick Perez, kuri uyu wa 19 Werurwe 2015, yahuguye abayobozi b’abatetsi mu mahoteli yo mu Rwanda, kugira ngo bongere ubunararibonye mu gutegura indyo y’Abafaransa ifatwa nk’iya mbere ku rwego rw’isi.
Imiyoboro y’amashanyarazi n’inyubako ziyakira mu Mujyi wa Kigali bigiye gusanwa no kubakwa hakoreshejwe inkunga yatanzwe n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU), kugira ngo Leta y’u Rwanda ikumire igihombo cy’amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali kimaze kugera kuri 23%.
Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye ku rwego rw’igihugu mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu 18 Werurwe 2015, bataha ibigo bibiri by’amashuri.
U Rwanda rwatoza ibihugu byo mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba (EAC) politiki nziza zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’imiyoborere myiza rwagezeho, mu gihe muri ibyo bihugu usanga bikiri inyuma.
Abaturage bagera kuri 500 bari mu buzima bubi nyuma y’amezi arenga atandatu bakoze ku nyubako nshya z’ibitaro bya Kirehe ntibishyurwe, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza bari bijejwe n’akarere ko bazageza tariki ya 01 Mutarama 2015 barishyuwe.
Umurambo w’umukecuru witwa Mukarubayiza wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo ya Munyeshyaka Alèxis, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, icyamwishe ntikiramenyekana.
Ikipe ya AS Kigali ikomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Isonga FC igitego kimwe ku busa naho APR FC igatsindirwa i Rusizi na Espoir igitego kimwe ku busa.
Abakozi b’Akarere ka Rwamagana barabwa gukora batikoresheje kugira ngo akarere kabo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kandi banatange serivise nziza ku baturage badategereje indonke.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kumurikirwa umuyoboro w’amazi wa km 34, kuri uyu wa 18 Werurwe 2014, barashimira Perezida Kagame kuba yarabahaye amashanyarazi none akaba abahaye n’amazi.
Judithe Kayitesi, Umunyamategeko w’Akarere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ashinjwa kwaka no kwakira Ruswa.
Habyarimana Emmanuel wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 470, n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo.
Abafana b’ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi bararanye akanyamuneza nyuma yo gukura amanota atatu mu mukino bakinnye na APR FC ku wa gatatu tariki ya 18 Werurwe 2015.
Nyuma y’igihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu batagira amazi meza, mu cyumweru cyahariwe amazi meza bagejejweho umuyoboro w’amazi wakozwe n’umushinga wa Wash na Aquavirunga batewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga wita kubana (UNICEF).
Igihugu kidafite umutekano ntabwo ubuyobozi bwagera ku miborere myiza ibereye buri munyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Francis Kaboneka, arashishikariza abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Muko kwicungira umutekano bakaza irondo, kuko ari bwo bazabasha guhashya ubujura bw’amatungo buhavugwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi baravuga ko bishimira ibyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda imaze kubagezaho nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye none ngo bakaba bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa FPR Inkotanyi, azongere kwiyamamariza kuyobora iki (…)
Abagize urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali bavuye mu itorero ry’igihugu i Nkumba, bahize umuhigo gusakara amazu 48 y’imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, baniyemeza kugurira ikigo cy’itorero cya Nkumba ibigega by’amazi bishya.
Bamwe mu bagabo basuzugura indwara y’umwingo bakeka ko ari iy’abagore bakanga kuyivuza baragirwa inama yo kwihutira kuyivuza, kuko ari indwara mbi ishobora kubabuza gukomeza gahunda zabo mu gihe itavuwe neza.
Turikunkiko Védaste utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Mpanga ko mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza aravuga ko umugore bari bamaranye imyaka irenga 35 babana yamutanye abana bane barimo umuto ufite imyaka 14 y’amavuko mu mwaka wa 2014 akigira gushaka undi mugabo.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira aratangaza ko barimo kuzenguruka ahari Sitasiyo za Polisi mu Karere baganira n’abapolisi bakorera mu mirenge ku kunoza no gutanga serivisi nziza ku babagana.
Kuva ku wa 15 Werurwe 2015, Abashinzwe ubworozi (abaveterineri) mu mirenge bane bafunzwe bekekwaho gutanga mu buryo budakurikije amategeko inka zagenewe korozwa abanyarwanda bakennye muri gahunda ya Girinka.
Umuhanzi mushya uzwi ku izina ry’Umutare Gaby, nyuma yo kugaragara nk’umuhanzi uri gutera intambwe cyane muri muzika no kumenyekana byihuse bigatuma abantu bakomeza kumwibazaho, yahishuriye abahanzi bakizamuka ko imbaraga n’ubuhanga mu byo akora ari byo bituma azamuka vuba.
Ku wa 18 Werurwe 2015 ahagana mu saa cyenda n’iminota 50 z’igitondo nibwo umugabo witwa Théogene Bankundabose wari utuye mu Kagari ka Buyange mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke yiyahuje umukandara wo kwambara yimanitse mu cyumba cy’inzu y’umuturanyi we wari umaze iminsi amucumbikiye, nyuma y’aho umugore we amaze (…)
Dushimana Gilbert w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Karebero mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko nimugoroba tariki 17 Werurwe 2015 yitabye Imana nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfuye gushetera amakipe (bakunda kwita “betting”) ariko ngo ntibashobore kumvikana.