Abakozi bahawe akazi ko kwinjiza amakuru y’ibyiciro by’ubudehe muri mudasobwa mu Karere ka Kayonza barinubira kudahembwa kuko bamaze iminsi 20 bakora batarahembwa, kandi amasezerano bafitanye n’akarere avuga ko ku munsi wa 10 batangiye akazi bagomba guhabwa amafaranga y’iyo minsi kugira ngo abafashe kubaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko abantu 30 bari barakatiwe igihano cy’imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) kubera ibyaha bya Jenoside, ubu basubijwe muri icyo gihano mu ngando ya Ngororero ariko umwe muribo akongera agatoroka.
Abitabiriye inama Umujyi wa Kigali wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo ku wa kabiri tariki 21 Mata 2015, basaba ko abana b’abakobwa bahabwa umwihariko mu myigire yabo kandi bagafatwa kimwe n’abahungu mu miryango; ibi bikaba byabafasha kwiga bakarangiza bakaminuza ndetse bakagera ku ihame ry’uburinganire.
Abaturage baturiye Ikibuga cy’Indege mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mata 2015 basuwe n’abasenateri bo muri Komisiyo y’ubukungu kugira ngo baganire ku bibazo bavuga ko bamaranye iminsi.
Nubwo mu karere ka Rutsiro, abantu babiri ngo ari bo bagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Ubuyobozi bwa Ibuka muri ako karere buvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ukurikije uko byabaga bimeze mu myaka ishize.
Mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi , mu Mudugudu wa Gitwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata 2015, umugabo witwa Ngamije Innocent w’imyaka 36 yazindutse ajya gucukura amabuye yo kubaka muri Carrieri akigerayo umusozi ngo uramugwira ahita yitaba Imana.
Kuri uyu wa 21Mata 2015 mu Mudugudu wa Nyagatare ya 2, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, mu bubiko bwa Mwizerwa Assaf bita Kabila hafatiwe imifuka 96 n’igice indi 5 n’igice imaze gukoreshwa bivugwa ko yibwe Kampani ya Bouygues y’Abafaransa ikora mu kwirakwiza amashanyarazi.
Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko umushinga wa World Vision ugiye gutangira ibikorwa byawo mu Kerere ka Rusizi kugira ngo uzamure imibereho y’abaturage.
Polisi y’Umujyi wa Kigali yabonye ibiro bishya izaba ihuriyemo n’iya Gasabo ndetse na Station ya Polisi ya Remera (Kigali Metropolitan Police), yubatse ku buryo bugezweho kandi ifite ibikorwa remezo bizayifasha gukora akazi kayo neza no gutanga serivisi nziza ku baturage.
Perezida Paul Kagame uri mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Algeria ari gusura ingoro y’umurage w’amateka akomeye ku mugabane wa Afurika bita Tipasa Archaelogical Park yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’ikimenyetso cy’amateka akomeye y’isi cyane cyane ku birebana n’intambara zo kwigarurira ibihugu no kwibohora.
Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu mazi (Police Marine) imaze kurohora abantu babiri bashizemo umwuka muri batandatu baraye bakoze impanuka mu bwato bwarohamye mu Kiyaga cya Cyohoha ya Ruguru mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera naho kugeza ubu ngo umwe yaburiwe irengero.
Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, Rumanzi Isaac, n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini Katabarwa Richard, bari mu maboko ya Polisi mu Karere ka Nyaruguru, bashinjwa ibyaha binyuranye birimo kunyereza amafaranga ya Leta ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru iratangaza ko nyuma y’aho abaturage ihagarariye bayitumye ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa maze rikemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza, ngo igiye kwandikira inzego bireba, isaba ko ibyifuzo by’abaturage byakubahirizwa.
Nyuma y’ikibazo hagati y’abatunganya umuziki (Producers) Bob, Nicolas Nic, Prince ndetse n’umuhanzi Jules Sentore bagiranye bivuye ku ndirimbo za Jules Sentore ndetse na alubumu ya Francois Ngarambe batemeranyaga k’uwaba yarazikoze, kuri ubu bagiye gusasa inzobe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa avuga ko uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana bigomba kwitabwaho by’umwihariko mu mu bikorwa byo kugarura amahoro no gusana igihugu kivuye mu ntambara kuko ari we uhutazwa cyane kurusha abandi.
Mu gihe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu nkengero zayo cyane cyane ahitwa mu Gisakura hakunze kuvugwa impanuka za hato na hato akenshi zikorwa n’imodoka z’inyamahanga ziba zipakiye ibintu biremereye, ibintu bikangirika ndetse zikica n’abantu, hamaze gushakwa igisubizo cyo kubihagarika.
Umunyamabanga mukuru muri ambasade ya Suwedi mu Rwanda ushinzwe iterambere n’ubukungu, Elina Scheja avuga ko yishimiye ibikorwa by’iterambere abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bamaze kugeraho ndetse agashima urwego bimaze kugeraho rwo gushaka amasoko no gutanga akazi.
Umuhanda w’amabuye wo mu Mujyi wa Muhanga umaze umwaka wuzuye ukanamurikirwa akarere by’agateganyo watangiye kwangirika.
Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, atangaza ko itorero ry’abikorera mu Rwanda ryafashije Leta kubaka umucuruzi w’icyerekezo 2020, mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mata 2015, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe ho mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umwana w’imyaka 13 witwa Bikorimana Sadi mu mugende w’amazi ariko ntibashobora kumenya icyamwishe.
Myugariro w’imyaka 18 ukina muri leta zunze ubumwe z’Amerika, Yves Rubasha yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino wa Somalia U23 uzaba mu mpera z’iki cyumweru.
Shampiona y’icyiciro cya mbere ntikirangiye taliki ya 10 Gicurasi 2015 nk’uko byari biteganijwe, ikaba igomba kurangira taliki ya 16 Gicurasi ndetse n’imikino y’ibirarane yagombaga kuba kuri uyu wa gatatu yimuwe
Nyuma y’uko itegeko rigena uburyo bwo gusaba no gutanga amakuru ryemejwe mu Rwanda rigatangira gushyirwa mu bikorwa, urwego rw’umuvunyi rugahabwa inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ibirego 17 bijyanye no kutubahiriza iri tegeko nibyo rumaze kwakira.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko ubutegetsi bubi bwayiteguye ari na bwo bwatumye ishoboka kandi igakoranwa ubukana, ngo kuko abaturage bari basanzwe babanye neza kandi hamwe na hamwe bari bagerageje kuyirwanya.
Padiri Ubald Rugirangonga aravuga ko ibibazo byose abanyarwanda bafite bizakemurwa no gufata icyemezo cyo gutanga imbabazi no kuzisaba nta buryarya.
Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Pietermaritzburg, Umurwa Mukuru w’Intara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo, ku wa 18 Mata 2015 bahuriye hamwe bibuka Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda mu 1994.
Ishuri ryigisha abasirikare bakuru mu gihugu cya Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College) ryatangaje ko ubumenyi abaryigamo bazakura mu ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda kuva tariki 18-25 Mata 2015, buzafasha kubaka igisirikare cy’ibihugu abo banyeshuri bakomokamo.
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamasheke asura imihanda inyuranye, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Aléxis, yasabye ko abagore bakora isuku ku mihanda no mu nkengero zayo bagomba kuba ari benshi nk’uko biteganywa n’amategeko kandi binakorwa no mu zindi nzego za leta.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko umuntu upfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu badakwiye kumutaho umwanya kuko ngo ari we witera ibibazo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aratangaza ko abacuruzi bakwiye kubanza kugana inzego z’ubukemurampaka mu bucuruzi aho guhita birukira mu nkiko, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwihutisha ibisubizo bukanababikira ibanga ntibashyire ibibazo byabo ku karubanda.
Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana (…)
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Akarere ka Muhanga aravuga ko abantu bane bo mu Mirenge itandukanye ari bo bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva tariki 07 Mata 2015 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ubuyobozi bw’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside mu Karere ka Ruhango, uravuga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ugerageza guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rudakomeza guhura n’ihungabana rwasigiwe na Jenoside.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, ndetse na Rev Past. Antoine Rutayisire, barasaba ihuriro ry’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda (Rwanda Ministries Network) guhimbaza Imana batibagiwe kuba ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda.
Nyuma y’imyaka igera kuri itanu hatangijwe gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Butare, hari ibyamaze kugerwaho abawutuye bafata nk’intambwe mu iterambere ry’akarere kabo.
Muri Shampiona ya Basketball ikipe ya Patriots ikomeje gushimangira ko ishaka kwigaranzura ikipe ya Espoir imaze iminsi yarihariye Shamiona ya Basketball hano mu Rwanda mu gihe Espoir nayo ikomeje kuyirya isataburenge.
Nyuma yo gutsindwa kwa AS Kigali n’ikipe ya Rayon Sports naho APR fc igatsinda Amagaju, ubu ikipe ya APR Fc icyizere cyo kwegukana Shampiona ni cyose mu gihe hasigaye iminsi itatu ya Shampiona.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.
Nyuma y’impanuka yatwitse icyumba cya rimwe mu macumbi y’abakobwa muri Kaminuza y’u Rwanda (UR/CASS), ishami rya Huye, ubuyobozi buratangaza ko bugiye kongera ingamba mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirinda impanuka nk’iyi.
Mu nama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 19 Mata 2015 yo kurebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe, Ubuyobozi bwa FPR muri iyo ntara bwasabye urubyiruko guharanira kwiteza imbere baharanira no guteza imbere igihugu kandi bakirinda icyasubiza inyuma ibyamaze (…)
Abacuruzi bo mu Ntara y’Uburengerazuba batangaza ko mu migiho bafite ari ukwishyira hamwe bagatangiza amasosiyete y’ubucuruzi akomeye kugira ngo babyaze umusaruro ikiyaga cya Kivu ndetse na Pariki y’igihugu ya Nyungwe bigaragara muri iyo ntara.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley yatsinze iy’u Burundi ku mukino wa nyuma mu mikino y’akarere ka 5 yaberaga i Dar-Es- Salaam muri Tanzaniya ndetse ihita inabona itike yo kwerekeza muri All Africa games.
Bamwe mu banyarwanda batahutse bava mu bihugu bitandukanye biganjemo urubyiruko bishimira uko bafashwe mu Rwanda, bitandukanye cyane n’aho babaga mu buhungiro kuko ngo babagaho mu buzima bubi cyane nta n’ubitayeho.
Mu gihe umuhinzi asabwa gufumbiza ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda kugirango abashe kubona umusaruro mwinshi, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rutare bavuga ko kubona amafaranga yo kugura ifumbire ya “Nkunganire” bibagora bagahitamo gufumbiza ifumbire y’imborera gusa.
Ku bufatanye na AEE, Kompanyi “Kiato Afadhal” ikora inkweto irimo guhugura urubyiruko rugera kuri 40 rwiganjemo abakobwa rwo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, ku gukora inkweto kwigira rubashe kwihangira imirimo rubone imibereho y’ahazaza.
Umugabo witwa Ndayisenga Mariko wo muri Komine Butereri mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Karere ka Rusizi mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ku wa 17 Mata 2015, avuga ko ahunze “Imbonerakure” nyuma yo kwanga gukorana nazo.
Abenshi mu bagana mu Majyepfo y’u Rwanda bakunze kumva ahitwa Mu Ireganiro; ni mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango hagati y’Umujyi wa Ruhango n’ahitwa ku Ntenyo mu Byimana. Abageze mu za bukukuru bahatuye bavuga ko aha hantu kuhita u Ireganiro, byaturutse ku manza Abasurushefu bajyaga baza (…)