Bamwe mu bakora umuziki gakondo nyarwanda bavuga ko mu myaka iri imbere ngo uwo muziki ushobora kuzimira nihatagira igikorwa ngo usigasirwe.
Ishuri ryigisha amahoro (Rwanda Peace Academy) rifatanyije n’inzego zitandukanye, rirasuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rinashakisha ibyarufasha gukomeza kubaka amahoro arambye.
Hari bimwe mu bihangano cyane cyane indirimbo byagiye bitavugwaho rumwe bitewe n’uburyo byitwa cyangwa uburyo amashusho yabyo agaragara, hakaba abavuga ko ayo mashusho ateye isoni kandi agacishwaho ku masaha y’amanywa, ababyeyi bakinubira ko aya mashusho ashobora kubangamira uburere bw’abana.
Imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda yemeje ko Uwamurera Salama na Nkusi Juvenal bayihagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.
Nyuma y’uko ikipe ya Mukura yatsinze iya Rayon Sport ikayitwara igikombe cy’amarushanwa y’ikigega ‘Agaciro’, umufana umwe yayihaye ikimasa mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, ahamya ko abumva ko abana babo ari abahanga kubera kuvuga indimi z’amahanga bakiri bato bibeshya.
Abakozi babiri b’akarere ka Musanze batawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 18 Nzeri 2019, bakekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateguje abamotari ko moto zinywa essence zigiye gusimbuzwa izitwarwa n’amashanyarazi, kandi ko icyo gikorwa nikirangira hazakurikiraho imodoka.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) itsinze iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Léopards) mu mukino wa Gicuti.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwongeye kwihanangiriza abantu bose bafite inshingano zo kurera (Ababyeyi n’abarimu) ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange ko nta muntu wemerewe gukubita umwana bikabije bikaba byanamuviramo gukomereka ndetse n’ubumuga.
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa NDC Guido ukorana na Leta mu kurwanya izindi nyeshyamba, barashe umuyobozi wa FDLR-FOCA hamwe n’abandi bayobozi bari kumwe na we mu nama y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR yatangiye ku wa 16 Nzeri 2019 ikaba yaberaga ahitwa Makomarehe muri groupment ya Bukombo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ku bw’igitero zagabye ku nyeshyamba zayoborwaga na Lt Gen Sylvestre Mudacumura ndetse akahasiga ubuzima.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yerekeje i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019 mu ruzinduko rw’akazi. Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro.
Amakuru y urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019.
Nzabonariba Jean Baptiste utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu avuga ko yangirijwe imodoka n’uwo yayikodesheje akanga kumwishyura, n’imitungo yari afite akayikuraho ngo itazafatirwa ikavamo ubwishyu.
Prof Niyomugabo Cyprien yatorewe guhagararira Amashuri makuru na Kaminuza bya Leta muri Sena, mu matora y’abasenateri yabaye ku wa 17 Nzeri 2019 hirya no hino mu gihugu.
Abayobozi bakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) basabwe gutanga ibindi bisobanuro, nyuma yo kunanirwa gusobanurira Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) hamwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, aho miliyari 14.2 z’amafaranga y’u Rwanda zari (…)
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’abana (NCC) bakomeje kwihanangiriza abantu bajyana abana bari munsi y’imyaka 18 mu tubari bakabaha inzoga ndetse hakaba n’abo usanga barabahaye imirimo itandukanye muri utwo tubari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, Bandora Emmanuel, yatangaje ko kugwa kw’isoko rya Mimuli bishobora kuba byatewe n’imyubakire mibi.
Mu gikombe cya Para Volley Sitting Volleyball Championships cyaberaga mu Rwanda, u Rwanda rwegukanye igikombe mu bagore.
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bashishikajwe no gufana amakipe yabo bakunda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (UEFA Champions League), ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi, abavanga imiziki, abakinnyi n’abandi, ni bamwe mu biteguye kurara bicaye imbere ya televiziyo zabo birebera amakipe bafana.
Abanyeshuri bashya batangiye umwaka w’amashuri 2019-2020 muri Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri barasabwa kubakira ku myitwarire n’imitekerereze ibubakira ubushobozi bwo kuzashyira mu ngiro amasomo bagiye gukurikirana.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwimuye urubanza Kamali Diane aregamo Dr Habumugisha Francis, kubera kubura murandasi (Internet) n’inyandiko z’abishingizi b’uregwa.
Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ifite umutwe ugira uti : Ahupa ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari », Ivuga ko abahanzi ari bo bafite ikibazo, abahanzi babeshyuje ibyo AHUPA yatangarije Kigali Today muri iyo nkuru, naho StarTimes yateraga inkunga iki gikorwa inyomoza ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe.
Nyuma y’imyaka ine Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) gikora, Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ivuga ko nta musaruro gitanga kubera imiyoborere mibi, imicungire mibi y’amasezerano, kudakurikiza amategeko agenga amasoko ndetse n’ubugenzuzi.
Mu gihe hari abatekereza ko bene iyi mikino yo kurwana abayijyamo baba bagamije kujya bakubita abantu, abayikina bo si ko babivuga ahubwo bemeza ko mu byo bigishwa ari no kugira imyitwarire myiza (Discipline) birinda ubushotoranyi, ahubwo bakaba bakwirwanaho mu gihe basagariwe cyangwa bagatabara, bakanakiza umuntu mu gihe (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuwa mbere 16 Nzeri 2019, yakiriye abagize inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), baganira ku bibazo byugarije ubucuruzi mu karere.
Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko abasenateri 12 batorerwa mu mafasi atanu y’igihugu bamaze kwemezwa by’agateganyo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kugera i Kinshasa aho igiye gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti utegura uwa Ethiopia
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna na AS Kigali yamaze kubona ibyangombwa bikuraho inzitizi zatumaga adakina imikino mpuzamahanga.
Mu mukino wa Sitting Volleyball y’abafite ubumuga, u Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu mikino nyafurika iri kubera mu Rwanda (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2019).
Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Congo Dr Eteni Longondo yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na Congo buzarandura icyorezo cya Ebola kigaragaje inshuro 10 mu gihugu cya Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafashe abatwara ibinyabiziga basinze barenga 140 binangiye gukurikiza inama zo kwirinda gutwara basinze. Ni ibikorwa byatangiye ku wa gatanu ahafashwe abagera kuri 80, ku wa gatandatu hafatwa 37 mu gihe ku cyumweru hafashwe abagera kuri 27 bose hamwe bakaba 144. Si byo (…)
Nyuma y’ibiganiro byahuje itsinda ry’abayobozi bo mu gihugu cya Uganda n’abo mu Rwanda, kigamije gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impande zombi zifite ubushake bwo kumvikana.
Abanyamuryango ba koperative KABOKU y’abahinzi mu cyanya cya Kagitumba bavuga ko biteze umusaruro mwinshi kuko basigaye bicururiza inyongeramusaruro.
Umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bashyizwe mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi b’Abanyafurika bahatanira ibihembo byitwa Prix découvertes bitanagwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.
Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura Victory Sports, baravuga ko ikipe yabo yihesheje agaciro na bo ikakabahesha nk’abafana.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2019, hirya no hino mu turere hazindukiye amatora y’abakandida Senateri, bagomba guhagararira intara n’umujyi wa Kigali.
Kuva mu cyumweru gishize, bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo bya Salax Award 2019, bagaragaje ko batishimiye kuba kugeza ubu batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe. Ibi bihembo bya Salax Award, byateguwe na AHUPA, ifitanye amasezerano na ‘Ikirezi Group’ yo kubitegura mu gihe kingana n’imyaka 3, (…)
Benimana w’imyaka 19 avuye muri gereza za Uganda avuga ko Abanyarwanda bafungiweyo barimo kwicwa urw’agashinyaguro, ndetse ngo hari uwazize utwuma twogeshwa amasafuriya (sitiruwaya).
I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 16 Nzeri 2019 hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda bigamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Hari amatangazo anyuranye akunze guca ku bitangazamakuru, avuga ko umuyobozi runaka ashinjwa n’Urwego rw’Umuvunyi kwigwizaho imitungo, kuruhisha imitungu imwe n’imwe, kudaha uru rwego ibisobanuro ku mitungo runaka.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abaganga bavura abana (RPA) rihamya ko iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z’abana bato zigabanuka ugereranyije no mu myaka 15 ishize.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku cyumweru 15 Nzeri 2019 yakiriye Alex Azar, Minisitiri w’Ubuzima wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba bagiranye ibiganiro ku bikorwa by’ubuzima birimo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro, Mukura itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 yegukana igikombe
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Stade Amahoro, Police FC itsinze APR igitego 1-0
Hari impamvu nyinshi zituma umubyeyi abasha kumva ko umwana akwiye gutungwa n’amashereka gusa kuva akivuka kugera ku mezi atandatu, ari nayo mpamvu umubyeyi akwiye gusobanukirwa neza uburyo bwo gukama no gusiga amashereka yatunga umwana mu gihe runaka amara batari kumwe.
Polisi y’igihugu irakangurira abantu bose bifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko guhera tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa cyenda (15h00) hafunguwe imirongo yo kwiyandikisha, ikaba isaba buri wese ubyifuza kudacikwa n’aya mahirwe.