Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 423 bakaba babonetse mu bipimo 14,495.
Ubuyobozi bw’ikigo cya AC Group bufite mu nshingano ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go buratangaza ko iyo karita igiye guhuzwa n’ibindi ku buryo izajya ikoreshwa no mu zindi gahunda.
Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n’ibikorwa bya FLN n’ impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ya Paul Rusesabagina.
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative (MINICOM) ivuga ko ifungwa ry’imipaka y’ibihugu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva muri 2020, byateye inganda z’u Rwanda kwishakamo ibisubizo, bituma umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera kugera kuri 20.6% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage, bafashe itsinda ry’abantu 12 bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bakanabahohotera babakubita, abo bantu banakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemwe (…)
Umukino wa nyuma w’amatsinda wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe mu gihe amakipe yari yamaze kugera ku kibuga.
Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umusore washatse kwiyahura ariko ntiyapfa. Amakuru avuga ko mbere yo kujya kwiyahura yabanje guhamagara mushiki we amubwira inyubako arimo kandi ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuca (NRS), kiratangaza ko ubukene atari bwo kibazo cy’ingutu gituma abana bata imiryango yabo bakajya mu buzererezi, ahubwo ikibazo ari uburere bwo kunyurwa na bike biboneka mu miryango.
Ubushize twaberetse ibimenyetso bitanu (5) bigaragariza umukobwa ko umuhungu amukunda, ibi bikaba ari ibindi byiyongera ku by’ubushize.
Pastor Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko ubwo Ababiligi bahaga ubwigenge Abanyarwanda mu 1962, ngo babuhaye abatari babukeneye.
Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Kinigi, iherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubakiza ikimoteri bavuga ko kibateza umunuko, bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara z’inzoka, kubera ko cyuzuye imyanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Imitima ya bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Tanzania, iraterera mu kirere nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu, atangaje ko atarashyira akabago ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’imiryango, ari bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika.
Abahinzi mu gishanga cya Rwangingo mu Murenge wa Karangazi bavuga ko babangamiwe no konerwa n’inka, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abashumba baboneshereza ku bushake, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura icyo kibazo.
Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, bifuza guhabwa telefoni zigezweho(Smartphones), zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane aho ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatashye ibyumba bizajya bifasha abana bafite ibibazo mu butabera gutanga amakuru y’ibyaha bakoze, bakorewe cyangwa se n’ubuhamya ku cyaha runaka cyakozwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 488 bakaba babonetse mu bipimo 13,035. Abantu 4 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,184. Abitabye Imana ni umugore umwe n’abagabo batatu. MINISANTE (…)
Umushinjacyaha mukuru wa Port-au-Prince muri Haiti, ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yasabye umucamanza ukurikirana dosiye y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse, gukurikirana Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, kubera yavuganye kuri telefoni n’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri icyo cyaha, bituma (…)
Abantu batandatu ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.
Abanyaburayi baza gukoloniza ibihugu bya Afurika mu ntego zabo harimo guhindura abanyafurika bagasa nkabo mu myemerere, imibereho n’ibindi. Ahenshi nko mu Rwanda, mu Burundi na Congo kugira ngo usabane na bo hari igihe byasabaga icyemezo kigaragaza ko ibyo watojwe wabifashe bityo urimo kugenda ugera ku rwego rwo kubaho kizungu.
Abatuye Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, biyemeje kurwanya no guhashya burundu Covid-19, cyane ko imaze kubatwara ubuzima bw’abantu babiri, bakaba bifuza ko itakongera.
Abantu 300 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19. Ni inkingo zahawe 20% z’abagororerwa kuri iki kirwa bangana na 300 mu bantu 1621 bari kuhagororerwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’abafatanyabikorwa baryo biyemeje guha Afurika 30% by’inkingo za Covid-19 ikeneye bitarenze 2022. Ibyo bikaba bije nyuma y’uko bitashobotse kugera ku ntego Abakuru b’ibihugu by’Afurika bari bihaye yo kuba bamaze gukingira 60% by’abaturage bitarenze uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), barimo guhuza abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere mu gihugu hose (amadini n’amatorero), kugira ngo ifashe abaturage kwitabira kurwanya Covid-19 harimo no kubashishikariza kwikingiza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafatiye abantu 28 muri resitora bahahinduye utubari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Nyakabwa Lucien waririmbye Rubunda ku mazi, Nyiragitariro, Dina, Ihogoza, Mwana wa mama, Ikica amahirwe gitera uburwayi n’izindi, yatabarutse mu 1995 afite imyaka 41 gusa asiga ibihangano bitari byinshi kuri Radio Rwanda ariko yigeze no kuririmbana na Nkurunziza François mu ndirimbo Uko nagiye i Buganda.
Urwego ngenzura mikorere (RURA) ku bufatanye n’ikigo cya AC Group gifite mu nshingano amakarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go, batangije uburyo bushya buzafasha abagenzi kumenya ko amafaranga bashyize ku ikarita yagezeho.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abatuye Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko batewe akanyamuneza n’ibikorwaremezo binyuranye bubakiwe n’Umuryango World Vision, aho yabakuye mu mibereho mibi yari yugarije uwo murenge, ibegereza iterambere rirambye.
N’ubwo u Rwanda ari igihugu gishishikajwe no guteza imbere uburingane, gufasha umugore kwiteza imbere no kugira uruhare mu bimukorerwa, kugeza ubu hari abagore bacyitinya, bakabatwa n’ingaruka zituruka ku bukene, aho binabakururira ihohoterwa kubera kudasobanukirwa inzira banyuramo, ngo biteze imbere bikabafasha no (…)
Francine Niyonsaba yamaze guca agahigo ku isi mu kwiruka metero ibihumbi 2000 mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial akoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Abasomye mu gitabo cy’Ijambo ry’Imana, Sauli avugwa nk’uwarangwaga n’imyifatire igayitse, ariko aza guhinduka, ku buryo abenshi mu bifuza iherezo ryiza bamufatiraho urugero.
Mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bwa Covid-19, bamwe mu bayobozi b’amasibo batangiye gusinya imihigo yo kwirinda icyo cyorezo utabyubahirije akabibazwa.
Mu karere ka Ruhango hatangijwe gahunda yo kwiyubakira ibiro by’imidigudu yose uko ari 533, ku ikubitiro hakaba hagiye gutangira kubakwa ibiro 118 nk’uko biri mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari, indi ikazubakwa nyuma.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 488 bakaba babonetse mu bipimo 12,995. Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,180. Abitabye Imana ni abagore bane n’umugabo umwe. MINISANTE iratangaza (…)
Kagambage Alexandre wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’ibirori by’ubukwe, ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi byihagazeho muri muzika nyarwanda, akaba yaracuranze mu matsinda atandukanye yo hambere arimo Les Unis, Super Alouette na Uruyanjye ariko nyuma yaje kwicurangira wenyine (solo).
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.
Ngendahimana Jean Claude wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yiyise umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), afatirwa hejuru ku ipoto agiye kuyashyira ku nzu atabyemerewe.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, bafatiwe mu rugo rw ’uwitwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu w’Amajyambere.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko kongera guterana kw’inteko rusange z’abaturage bigiye kubafasha kuko hakemukiramo ibibazo byabo bitandukanye, bitabasabye kujya mu buyobozi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), cyatangije gahunda yo guhugura abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye (patrons, matrons & teachers), kugira ngo barusheho gucyaha imyitwarire mibi ya bamwe mu banyeshuri hirya no hino mu gihugu.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi itangirira mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eulade, yangiza cyane ibyari muri farumasi.
Mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abagabo binubira guhohoterwa n’abagore ku buryo ngo hari n’abagera kuri bane biyahuye, babiri muri bo bagapfa.
Abasore babiri bo mu Karere ka Ngoma barimo gushakishwa nyuma yo gukomeretsa bikomeye umunyerondo witwa Mbonigaba Innocent, bagahita baburirwa irengero.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, arageza ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari yateguwe n’urugaga rw’amabanki muri Nigeria.