Iby’ingenzi bizakenerwa mu matora y’inzego z’ibanze birahari – NEC

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko izakoresha miliyari 1.9 gusa y’Amafaranga y’u Rwanda mu matora y’inzego z’ibanze, bitewe n’uko yasubitswe imyiteguro igeze ku kigero cya 75%.

Charles Munyaneza
Charles Munyaneza

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 mu kiganiro NEC yagiranye n’abanyamakuru, aho bavuze ko mbere y’uko aya matora asubikwa, byari biteganyijwe ko azakenera ingengo y’imari y’asaga gato miliyari 3Frw.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka, muri Gashyantare na Werurwe, ariko kubera ibihe bikomeye igihugu cyarimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, cyarimo kwibasira abatari bake, bituma amatora asubikwa kugira ngo kibanze gicishe macye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, avuga ko amatora ajya gusubikwa hari byinshi byari bimaze gukorwa mu myiteguro yayo, birimo bimwe mu bikoresho byari byaramaze kugurwa, hari n’amahugurwa yari yaramaze gukorwa, kumenyekanisha igikorwa na byo byari bimaze gukorwa hamwe n’amalisiti y’amatora yari yaramaze gutegurwa, ku buryo imirimo yose yari imaze gukorwa yari igeze ku kigero cya 70% cyangwa 75%.

Mu ngengo y’imari yari igenewe amatora y’inzego z’ibanze mbere y’uko asubikwa agera kuri miliyari 1.7Frw, ni yo yari atarakoreshwa kandi na yo akaba yarahise asubizwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi igihe umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 warangiraga muri Kamena 2021.

Munyaneza avuga ko n’ubundi amafaranga azakenerwa kugira ngo amatora yo mu nzego z’ibanze abe angana n’ayo basubije Minisiteri igihe amatora yasubikwaga, uretse macye arengaho kuko basubije miliyari 1.7 mu gihe bazakenera miliyari 1.9Frw.

NEC ivuga ko aya matora azaba mu buryo budasanzwe, kuko kandidatire zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, hazatora gusa abantu bake bahagarariye abandi mu gihe kwiyamamaza na byo bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ahubwo ku munsi w’amatora nyiri zina akaba aribwo bazahaba iminota itanu yo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

Izindi mpinduka zirimo ni uko abazatora bazabikora bakoresheje amakaramu aho gutera igikumwe nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ku rwego rw’akarere, intara, n’igihugu muri rusange bizatangazwa bitarenze tariki 26 Ugushyingo 2021, bizakurikirwa na raporo rusange y’amatora izatangazwa mbere y’uko uyu mwaka urangira, mu gihe bitarenze muri Mutarama 2022, NEC izaba yamaze gutanga urutonde rw’abatowe mu nzego zose n’ibibaranga.

Manda y’abatowe izatangirana n’ukwezi kwa Gashyantare 2022, ikazamara imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese imyanyayo idatorerwa yo izapiganirwa ry’ari ?

turavuga iyabanyamabanga nshingwa bikorwa

Niragire yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka