Kigali: Kubaka inzira zihariye za bisi byitezweho kunoza serivisi yo gutwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko umushinga wo kubaka inzira zagenewe imodoka zitwara abagenzi, uzahera ku muhanda uturuka mu Mujyi werekeza ku kibuga cy’indege, zikaba zitezweho kunoza serivisi yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Inzira zihariye za bisi zizatuma abagenzi bagerera iyo bajya ku gihe
Inzira zihariye za bisi zizatuma abagenzi bagerera iyo bajya ku gihe

Kuba Umujyi ari uw’abantu kandi ubwikorezi buba bukeneye gukorwa kugira ngo bufashe abashaka kugira aho bajya, ku buryo bahagera mu mutekano kandi bakahagerera ku gihe, byatumye igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya inzira zagenewe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziswe ‘Bus Rapit Transit’.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko hari umushinga bafite barimo gukorana na Banki y’isi, hakaba harimo gukorwa inyigo y’imishinga yo gufasha mu koroshya ingendo zikorwa mu buryo bwa rusange, bakaba bafitemo imishinga itatu muri uwo mushinga.

Ati “Igice kimwe muri uwo mushinga cyitwa DBR, aho duteganya ko mu mihanda dufite, mu bikorwa remezo dufite, hakorwa inyigo, tukagira ibikorwa remezo twubaka mu mihanda dufite, kugira ngo tugire ibisate bimwe by’umuhanda tugenera imodoka zitwara abantu benshi”.

Akomeza agira ati “Dufite umuhanda dushaka kuzakoresha nka pilot, uyu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati ugana ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho dushaka ko hari ibisate tuzafata hakubakwa ibikorwa remezo bifasha kugira ngo ibisate bimwe bicibwemo n’imodoka zitwara abantu benshi, mu rwego bwo koroshya ingendo zikorwa mu buryo bwa rusange”.

Ibi ngo bizakoranwa n’undi mushinga wo kuvugurura gare ya Nyabugogo, aho bateganya kuyubaka ku rugero rushimishije, ruzayifasha kwakira imodoka nyinshi kandi zikageramo zigenda, ku buryo nta yihamara umwanya munini, bikazagendana no kwigisha abakora mu bijyanye no gutwara abantu mu buryo bwa rusange, kuzafata neza ibyo bikorwa remezo, ari na ko abanyamujyi bazahugurwa gukoresha ibyo bikora remezo neza.

Kubera uburyo Umujyi wa Kigali wifuza kuzaba uri mu mijyi isa neza kandi ifite ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, ngo hazashyirwa ibikorwa bigendanye n’ikoranabuhanga, umuntu akazajya agera aho ategera azi neza imodoka igiye kuhagera n’imyanya irimo. Bizamufasha kumenya iminota ari bukoreshe agera ku cyapa runaka, bitewe n’uko imodoka zizaba zifite sisiteme byose bikubiyemo.

Kubijyanye n’umushinga w’imodoka zizaba zigendera hejuru ku migozi, Dr Mpabwanamaguru avuga ko mu gihe cya vuba bizabonerwa igisubizo, nk’uko abisobanura.

Ati “Dufite n’umushinga wa cable cars, urimo urakorerwa inyigo, ku buryo vuba ahangaha na wo inyigo yawo nirangira, izaduha umurongo ndetse n’ahantu tuzakorera igerageza (pilot pharse)”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali barasabwa kurushaho gufata neza ibikorwa remezo bagenda begerezwa, ari na ko babibyaza umusaruro, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro kuko ari bo byagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka