Umubyeyi w’imyaka 40 wapfuye azize umwuma nyuma yo kumara iminsi itatu anywa inkari ze, kugira ngo ashobore konsa abana be babiri, umwe ufite imyaka itandatu (6) undi ibiri (2) ashaka kurokora ubuzima bwabo, nyuma y’uko ubwato bari barimo bwazimiriye mu nyanja ntibashobore kugera aho bajyaga.
Umutoza Masudi Juma wa Rayon Sports yatangaje ko urwego yabonanye abakinnyi bari mu myitozo hari benshi batari ku rwego rw’ikipe ya Rayon Sports.
Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’ubucuruzi, irashya n’ibicuruzwa byarimo byose birakongoka, Poliri y’u Rwanda ikaba ari yo yazimije uwo muriro.
Uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, akaba atabarutse afite imyaka 84.
Ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Iradukunda Pacifique w’imyaka 20, Kwizera Bienvenue w’imyaka 21 na Uwamahoro Sandrine w’imyaka 33. Bafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba, Umudugudu wa Kabukuba, bakaba bacyekwaho kwiba moto y’uwitwa Sibomana (...)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, irakangurira urubyiruko kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bidindiza intego zo guhashya burundu icyo cyorezo cyugarije isi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 415 bakaba babonetse mu bipimo 9,244.
Niyonsenga Jeanne wakoreraga ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yabuhagaritse kubera ibihombo yagiriyemo kubera indwara ya Muryamo yishe izo yari atunze zose.
Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe n’Umuryango washinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga (CECYDAR), basubije mu miryango abana bavuye ku muhanda, barimo n’abari abajura mu ngo z’Abayobozi nk’uko babyivugira.
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 14.
Nyuma y’uko Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakusanyije miliyoni 76 z’Amafaranga y’u Rwanda binyuze mu muryango yashinze witwa “Africa Jyambere”, akubakira abaturage umuyoboro w’amazi ureshya na 9,5 Km, uwo muyoboro wakomeje kubyazwa umusaruro aho urimo kwifashishwa mu koroza ihene (...)
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi.
Bamwe mu bagize imiryango 144, batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bagaragarije Umuvunyi mukuru na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bimwe mu bibazo bibabangamiye, birimo kutamenya gukoresha bimwe mu bikoresho bahawe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize Dr. Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruzasoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose.
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangije igikorwa cyo gutembereza abakora mu bukerarugendo, kugira ngo babashishikarize gusura ibyiza u Rwanda rufite.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mu myaka amaze ayobora Akarere yahuye n’imbogamizi zijyanye no gukura abaturage mu bukene ahanini bishingiye ku myumvire mike irimo aborozwaga amatungo bagahita bayajyana ku isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mwaka wa 2024, nta muturage uzashakira amazi meza muri metero zirenze 400, imishinga yayo irimo gukorwa nigenda neza.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, arasaba abahinzi batuye aho imvura igwa bihagije gutangira gutera, kuko izagwa mu gihe gitoya, nyamara ibihingwa nk’ibigori birimo guterwa muri iki gihembwe cy’ihinga bikeneye imvura y’igihe kirekire.
Ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair, Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui muri Santrafurika, Joint Task Force -Bangui (JTFB), bashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo mujyi, n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bakorera mu Murwa mukuru Bangui.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 423 bakaba babonetse mu bipimo 14,495.
Ubuyobozi bw’ikigo cya AC Group bufite mu nshingano ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go buratangaza ko iyo karita igiye guhuzwa n’ibindi ku buryo izajya ikoreshwa no mu zindi gahunda.
Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n’ibikorwa bya FLN n’ impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ya Paul Rusesabagina.
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative (MINICOM) ivuga ko ifungwa ry’imipaka y’ibihugu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva muri 2020, byateye inganda z’u Rwanda kwishakamo ibisubizo, bituma umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera kugera kuri 20.6% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage, bafashe itsinda ry’abantu 12 bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bakanabahohotera babakubita, abo bantu banakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemwe (...)
Umukino wa nyuma w’amatsinda wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe mu gihe amakipe yari yamaze kugera ku kibuga.
Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umusore washatse kwiyahura ariko ntiyapfa. Amakuru avuga ko mbere yo kujya kwiyahura yabanje guhamagara mushiki we amubwira inyubako arimo kandi ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuca (NRS), kiratangaza ko ubukene atari bwo kibazo cy’ingutu gituma abana bata imiryango yabo bakajya mu buzererezi, ahubwo ikibazo ari uburere bwo kunyurwa na bike biboneka mu miryango.
Ubushize twaberetse ibimenyetso bitanu (5) bigaragariza umukobwa ko umuhungu amukunda, ibi bikaba ari ibindi byiyongera ku by’ubushize.
Pastor Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko ubwo Ababiligi bahaga ubwigenge Abanyarwanda mu 1962, ngo babuhaye abatari babukeneye.
Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Kinigi, iherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubakiza ikimoteri bavuga ko kibateza umunuko, bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara z’inzoka, kubera ko cyuzuye imyanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Imitima ya bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Tanzania, iraterera mu kirere nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu, atangaje ko atarashyira akabago ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’imiryango, ari bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika.
Abahinzi mu gishanga cya Rwangingo mu Murenge wa Karangazi bavuga ko babangamiwe no konerwa n’inka, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abashumba baboneshereza ku bushake, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura icyo kibazo.
Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, bifuza guhabwa telefoni zigezweho(Smartphones), zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane aho ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatashye ibyumba bizajya bifasha abana bafite ibibazo mu butabera gutanga amakuru y’ibyaha bakoze, bakorewe cyangwa se n’ubuhamya ku cyaha runaka cyakozwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 488 bakaba babonetse mu bipimo 13,035. Abantu 4 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,184. Abitabye Imana ni umugore umwe n’abagabo batatu. MINISANTE (...)
Umushinjacyaha mukuru wa Port-au-Prince muri Haiti, ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yasabye umucamanza ukurikirana dosiye y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse, gukurikirana Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, kubera yavuganye kuri telefoni n’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri icyo cyaha, bituma (...)
Abantu batandatu ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.
Abanyaburayi baza gukoloniza ibihugu bya Afurika mu ntego zabo harimo guhindura abanyafurika bagasa nkabo mu myemerere, imibereho n’ibindi. Ahenshi nko mu Rwanda, mu Burundi na Congo kugira ngo usabane na bo hari igihe byasabaga icyemezo kigaragaza ko ibyo watojwe wabifashe bityo urimo kugenda ugera ku rwego rwo kubaho kizungu.
Abatuye Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, biyemeje kurwanya no guhashya burundu Covid-19, cyane ko imaze kubatwara ubuzima bw’abantu babiri, bakaba bifuza ko itakongera.
Abantu 300 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19. Ni inkingo zahawe 20% z’abagororerwa kuri iki kirwa bangana na 300 mu bantu 1621 bari kuhagororerwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’abafatanyabikorwa baryo biyemeje guha Afurika 30% by’inkingo za Covid-19 ikeneye bitarenze 2022. Ibyo bikaba bije nyuma y’uko bitashobotse kugera ku ntego Abakuru b’ibihugu by’Afurika bari bihaye yo kuba bamaze gukingira 60% by’abaturage bitarenze uyu mwaka.