Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi kuko kuba bari ku kigero cya 0.3% ku nguzanyo zatswe mu Gihugu cyose ari nk’igisebo mu gihe Akarere gakungahaye mu buhinzi n’ubworozi.
Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.
Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), aho baganiriye ku byatuma ubumenyi n’ikoranabuhanga biza ku isonga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 1,500.
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze kuri penaliti 4-2.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.
Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema, imwe yamaze gukurwamo.
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse, bikaba bigomba kubahirizwa guhera tariki ya 08 Ukwakira 2022.
Abasora bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko Intara yabo yaje ku isonga mu gutanga neza umusoro wa 2021-2022.
Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2022 ikipe ya Bugesera FC mu rugo i Bugesera yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2022, ikigo nderabuzima cya Kayumbu kizaba cyatangiye kwakira ibikoresho by’ibanze, nyuma y’umwaka umwe gitangiye gukora, bikaba bitangajwe nyuma y’aho hari amafoto yagaragaye yerekana ko abakozi b’icyo kigo badafite intebe n’ameza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko icyayi cyiza ku isonga mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze byinjiriza Igihugu amadovise menshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kirishimira uburyo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse biturutse ku misoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2021-2022, aho umuhigo icyo kigo cyari cyihaye mu gukusanya imisoro wiyongeyeho Miliyari 78,8Frw.
I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, hari abahinzi b’imyumbati bavuga ko bigishijwe kuyihinga mu binogo bamwe bita ibiroba, bikaba bibaha umusaruro batari barigeze banarota, kuko igiti kimwe cyeze neza gishobora kuvaho ibiro 40.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Hon. Omar Daair, arashima uko urwego abahinzi bagezeho mu gutegura imihigo ijyanye n’igenamigambi ry’ubuhinzi, hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage byakusanyijwe n’abaturage.
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, rikomeje kugaragara ku masoko atandukanye, riri mu byo abaturage bavuga ko bibahangayikishije, bagasaba inzego zibifite mu nshingano, kugira icyo zikora, iki kibazo kikavugutirwa umuti byihuse.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.
Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara.
Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 1,467. Abo bantu babiri banduye bose babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu (…)
Kuri uyu wa gatanu haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA rizitabirwa n’amakipe 4 aho iya mbere izahabwa miliyoni 5.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda. Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda.
Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indirimbo zivuga ubutwari bw’Inkotanyi, yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Raporo yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagaragaje ko abasaga 3,600 bakorewe iyicarubozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.
Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavanywe ku mirimo ye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rivuga ko Zephanie Niyonkuru yirukanywe ku mirimo ye kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
Ibikorwa byo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze, ireshya n’ibilometero 6.88 mu cyiciro cya gatatu (RUDP ll Phase lll), birarimbanyi kandi biragenda neza nk’uko abayobozi babigaragaza.
Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ’Rise and Shine Talent Hunt Season 1’ aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10Frw.
Cap Ibrahim Traoré yabaye Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso ku mugaragaro, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, muri ‘Coups d’Etat’ iheruka muri icyo gihugu, akaba yaremejwe ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022.
Binyuze kuri dekoderi ya Startimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, Afurika no ku mugabane w’u Burayi, muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07/10/2022 nta rungu bagira kuko babasha gukurikirana imikino itandukanye y’amakipe yo mu Rwanda inyura kuri Magic Sports TV CH 265 & CH 251 ( Dish) shene usanga kuri (…)
Umunya Espagne Xabi Alonso wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye arimo Liverpool,Real Madrid na Bayern Munich yagizwe umutoza mushya wa Bayern Leverkusen yo mu Budage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko aborozi bagiye gutangira guhabwa imbuto y’ubwatsi bw’amatungo ku buntu, ariko bukanasaba aborozi kubutera ku bwinshi kugira ngo abakeneye imbuto bayibone bitabagoye.
Mu minsi yashize, Umunyamakuru wa Kigali Today yagiriye uruzinduko rw’icyumweru mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bakomeje gusubira mu byabo nyuma y’aho Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zitsinze imitwe y’iterabwoba.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SP Sano Nkeramugaba, avuga ko kuba amarondo adakorwa neza bitiza umurindi ibyaha birimo ubujura, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abageze mu zabukuru kwita ku buzima bwabo bakora siporo, birinda guheranwa n’indwara zibibasira.
Umuti mushya wakozwe n’abashakashatsi bo mu kigo ‘Scripps Research’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzajya utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo ndetse ikaniyica.
Minsitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ku munsi mpuzamahanga w’umwarimu wizihizwa tariki 5 Ukwakira buri mwaka, yabageneye ubutumwa bubashimira uruhare rwabo mu kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire, anabasaba kuzamura ireme ry’uburezi.
Radio Televiziyo y’igihugu (RTNC) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abasirikare ba Leta bataye muri yombi umuyobozi w’abagizi ba nabi biyise aba Mai Mai, ndetse bamwerekana mu ruhame imbere y’abaturage.
Umugabo witwa Niyonsenga wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru witwa Nyirarugero Anna Mariya, akaba yari na Nyirakuru, babanaga mu nzu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,207 byafashwe. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,467 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa z’abasenateri bayobowe na Jim Inhofe, bagize kongere ya Amerika, bagirana ibiganiro ku bibazo byo mu Karere no ku Isi muri rusange.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Itsinda ry’Abasirikare bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) baje mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru. Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College), bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abakuze gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gutoza abakiri bato umuco n’imyitwarire myiza, kugira ngo bazabarage Igihugu cyiza.
Bamwe mu baturage baracyumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko barifata nka kimwe mu bintu biha abagore gusuzugura abagabo babo ndetse abagabo bakabifata nko gutuma abagore batabubaha.
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge barishimira gahunda ya serivisi z’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, kuko irimo kubafasha kugaragaza ibibazo byabo, bigahabwa umurongo, ari naho bahera basaba ko yahoraho.
Umutoza w’ikipe ya Gasogi United Ahmed Adel yahakanye amakuru yacicikanye y’uko akorera ku byangombwa by’ibihimbano akaba ari umwe muri batatu bahagaritswe na CAF.
Ibihugu byinshi bya Afurika bitungwa n’ibinyampeke bikura mu Burusiya no muri Ukraine, none intambara yatumye kuza kw’ibyo binyampeke muri Afurika bisa n’ibihagaze. Ariko Ukraine yatanze icyizere ko ibinyampeke byoherezwa muri Afurika bigiye kwiyongera.
Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwageneye ibihembo by’ishimwe Uturere twahize utundi muri EjoHeza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021/2022, aka Gakenke kakaba ariko kaje ku isonga.