Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa nyafurika rya BAL 2022, REG BBC itsinzwe na Dakar Université Club Basketball (DUC) ku manota 92 kuri 86, bituma REG ikomeza gutegereza itike.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri batatu bahize abandi, mu basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri. Ni mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo, wabaye ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022. Ibihembo Banki ya Kigali yashyikirije abo banyeshuri bahize abandi, (...)
Inkuru zasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko uwabaye Perezida wa Zambia mu myaka ya 2008-2011, Rupiah Banda, yitabye Imana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 8,240.
Mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’Intagamburuzwa za AERG, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangije ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kurengera abaguzi, maze abaturage berekana ibibazo bafiite biri muri serivisi zitangwa n’ibigo by’itumanaho.
Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku muco mu mashuri, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, Minisiteri y’Uburezi yongeye kwibutsa ko gutoza umuco abana ari inshingano z’abarezi n’abayobozi.
Ni uburwayi bukunze gufata urwara rw’igikumwe mbere y’uko bwadukira izindi, cyaba icyo ku birenge cyangwa intoki. Akenshi bukunze gufata inzara z’ibirenge.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ku wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022, ryahuguye abakozi 519 bakora mu isoko rya Musanze (Musanze Modern Market) no mu Bitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko ibikorwa byo kugeza amashanyarazi y’imirasiye y’izuba mu nkambi hirya no hino mu gihugu, byahinduye ubuzima bw’impunzi kandi bikarushaho kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, aratangaza ko Igihugu cye kiyemeje gufasha urubyiruko rw’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi by’umwihariko ku bakobwa babyariye iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abakozi bako kujya baganira kuri Ndi Umunyarwanda, kugira ngo bungurane inama kandi banoze ubusabane, kuko kubikora ari nko gusenga Imana, kandi kuko uwujuje indangagaciro z’Ubunyarwanda aba ari nta busembwa afite.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yibukije abayobozi mu Karere ka Gatsibo, cyane cyane inzego zegereye abaturage, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagakumira ibiza kuko iyo bidakozwe biteza umutekano mucye.
Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bavuga ko bashima umuhate rwakoresheje mu guhashya icyorezo cya Covid-19, ndetse intambwe yo kuzahura ubukungu ikaba igaragara.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, ntiyumva ukuntu Akarere ka Nyagatare kabonekamo umusaruro mwinshi w’ibihingwa ndetse n’umukamo mwinshi w’amata ariko kakarenga kakagira abana bagwingira.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyoa, aho abakinnyi batemerewe gukina
Mu gihe hasigaye igiye cy’amezi atarenze atatu kugira ngo umwaka wa 2021-2022 w’ubwisungane mu kwivuza urangire, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nitwo twa nyuma mu gutanga mituweli.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7, bakaba babonetse mu bipimo 6,120.
Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.
Perezida Paul kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Bénin, Aurélien Agbénonci.
Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda basinyanye amasezerano yo guhuza imbaraga mu kuzamura umupira w’abakiri bato
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Werurwe 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko muri Gashyantare 2022, aho igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, kikagaragaza ko byiyongereyeho 5.8%.
Mu Karere ka Nyarugenge hatangijwe Icyumweru cy’Ubujyanama ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza, ishyira umuturage ku isonga mu mitangire ya Serivisi”.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma ikomeje gushakisha ahaboneka ingufu zunganira izisanzweho, aho Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire, hamwe na gaz yakoreshwa mu modoka zisimbura izikoresha lisansi (essence) na mazutu.
I Jenda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko hari abagabo babonye abagore basigaye bazi gushakisha amafaranga, babaharira ingo, ariko hakaba n’abagore bakora bakabona amafaranga bagatangira kugira imyitwarire idakwiye, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, ashima umushinga uherutse gutangizwa muri ako Karere n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community-based Rehabilitation program).
Ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Kigali muri Car Free zone (Imbuga City Walk), habereye imurika ry’inkuru zishushanyije hagamijwe gukundisha abantu umuco wo gusoma, ndetse abafite impano barimo n’abana bashishikarizwa kwandika inkuru zishushanyije, kuko zitambutsa ubutumwa neza kandi zitarambira abasomyi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwandikira Mashami Vincent rimumenyesha ko atazongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu “AMAVUBI”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga, hagiye gushyirwaho umuyoboro wa Internet uhariwe uburezi gusa utishyurwa.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko impamvu zatumye umushinga wa biyogaze uhomba, maze bamwe mu Badepite bahita bamusaba gukurikirana ababigizemo uruhare bose, kugira ngo babibazwe mu butabera.
Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru y’uko umwe mu bakinnyi ba filime akaba n’umunyarwenya, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yaba yarateye inda umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure ufite imyaka 17, byarangiye afashwe arafungwa.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 9 Werurwe 2022, nibwo habaye umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League ikipe ya Real Madrid yatsinzemo PSG ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo 3-2.
Umuryango Umuri Foundation washinzwe na Jimmy Mulisa (icyamamare muri ruhago nyarwanda) hamwe n’Akarere ka Kayonza, bizihirije Abakobwa Umunsi mpuzamahanga w’umugore, hakinwa imikino itandukanye.
Mu mvura yaguye ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 hafi mu duce twose tugize igihugu, yibasiye Intara y’Amajyaruguru, aho yasenye inzu z’abaturage, amashuri n’ibindi bikorwa remezo birimo imihanda yafunzwe n’ibiti, ku bw’amahirwe abenshi bararokoka uretse mu Karere ka Karongi aho abana umunani bakomerekeye ku ishuri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu bipimo 5,335.
Ikipe ya REG basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri Sénégal, nyuma yo gutsinda SLAC yo muri Guinea amanota 83 kuri 81, Nshobozwabyosenumukiza akaba ari we ushyizemo amanota y’intsinzi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, aratangaza ko ikigo cy’imari abereye umuyobozi, kizahemba umushinga uzagaragaza agashya, w’umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, n’itsinda bari kumwe ry’abayobozi mu nzego zinyuranye hamwe n’abaturage, bifatanyije mu gutangiza gahunda y’icyumweru cyahariwe isuku n’isukura. Ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Gahisi, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, batunguwe no gusanga umwanda ukabije (...)
Ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, nyuma y’uko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe ku mugaragaro, byari ibyishimo ku baturage ku mpande zombi, haba ku Rwanda haba no kuri Uganda, ariko Umuyobozi wa Kisoro kamwe mu turere twa Uganda, we biba akarusho aho yishimiye cyane uko gufungura umupaka, avuga ko ari (...)
Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya.
Ku wa Kabiri tariki ya 08 Werurwe 2021, Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryahuguye abakozi ba Hoteli Serena, iherereye mu Karere ka Rubavu.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), zivuga ko indwara y’igicuri itandura ngo ive ku muntu ijye ku wundi nk’uko benshi babivuga, kuko ari indwara nk’izindi zose z’umutwe.
Ikipe ya Le Messager de Ngozi y’i Burundi, yamaze kwandikira Rayon Sports iyemerera ko bashobora gukina umukino wagicuti, ariko itangaza ko hari ibindi bakiri kuganira
Padiri Kabarira Viateur ni umwe mu bakirigitananga u Rwanda rutazigera rwibagirwa kubera ubuhanga no gushyenga cyane mu bihangano bye. Hari abajyaga bibwira ko yari umusaza rukukuri kubera ijwi rye, nyamara yaratabarutse ataragira imyaka 50 nk’uko byemezwa n’umwe mu bamukomotseho amaze kuva mu bupadiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, yasezeye kuri Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Nk’uko bisanzwe tariki 08 Werurwe buri mwaka, mu Rwanda no ku Isi yose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.
Ubwo ku Isi hose hizihizwaga ku nshuro ya 47 Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera kwizihiza uwo munsi.
Abasifuzi bane b’abanyarwanda ni bo batoranyijwe ngo bazasifure umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza CS Sfaxien na Pyramids FC
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba, zifatanyije n’abaturage batuye Umujyi wa Mocimboa Da Praia, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 umaze ushinzwe. Ibirori byateguwe na Guverinoma ya Mozambique, byabaye ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.