Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe aramugabira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame uretse gutembereza Gen Muhoozi mu rwuri rwe yanamugabiye inka z’Inyambo.
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.
Kuba umubyeyi wonsa kandi unakora ntibiba byoroshye, cyane cyane iyo umwana akiri muto. Ingendo za hato na hato zo gusubira mu rugo konsa no kugaruka ku kazi ziravuna.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Weruwe 2022, Abapolisikazi 20 batangiye amahugurwa y’icyumweru kimwe agamije kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikari, aberera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Akarere ka Gasabo.
Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’uruganda rwa Skol bamuritse umwambaro iyi kipe izakinana mu gikombe cy’Amahoro kigiye gutangira, hanamurikwa umwambaro w’abafana
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yatangaje ko intambara irimo kubera muri Ukraine yashojweho n’u Burusiya, ishobora guteza inzara ikomeye mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa, yakiriwe na mugenzi w’icyo gihugu, Gen Thierry Burkhard.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET), iratangaza ko u Rwanda rwishimira ibyo rumaze kungukira mu kuba umunyamuryango wa Commonwealth (ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza), mu myaka 14 rumazemo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko, kurangwa n’ibikorwa byo kwitangira abandi, mu buryo bufatika kuruta kubivuga mu magambo kuko ari nabyo Imana ishima.
Rwubahiriza Jean Damascène ni umwe mu bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, ariko akaba amaze imyaka isaga 15 abihagaritse, nyuma yo kubumbirwa hamwe n’abandi mu makoperative bagakora indi mirimo ibinjiriza, none arishimira iterambere agezeho ndetse akaba yariyemeje kurinda inyamaswa aho kuzica nka mbere.
Ku wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, icyiciro cya 10 cy’aba Ofisiye bakuru 34 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru, rugamije guhuza (...)
Abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Ruhango bakitabira kwiga imyuga, bavuga ko ibyo bakora bikunze kubura amasoko kubera ko ahanini babikora mu bikoresho bitakigezweho, bigatuma babura ababigura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 6,998.
Ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Gihugu hose hatangijwe Itorero ry’Inkomezabigwi ku nshuro ya cyenda, aho abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye 2020-2021, bitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu, uturima tw’igikoni no gusibura imihanda yangijwe n’imvura.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA) kivuga ko abanoteri bigenga bagiye gufasha aba Leta gutanga serivisi z’ubutaka, nyuma y’imyaka irenga ibiri zidatangwa neza kubera icyorezo cya Covid-19.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko abajyaga batanga amafaranga ya mituweli igice, umwaka ugashira batabashije kwivuza, bagiye kurushaho kubakurikirana.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000RWF).
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, araburira abaturage bakunda kureka amazi mu mvura, ko babyirinda kuko biteza ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu muhanda Kimisagara Nyabugogo wo mu Karere ka Nyarugenge, hafashwe umusore utaramenyekana imyirondore ye, wamenaguye ibirahuri by’imodoka eshatu hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, bigakekwa ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Kuri iki Cyumweru mu karere habereye inama y’inteko rusange ya Gicumbi Handball Club aho batoye komite nyobozi nshya
Igikomangoma Charles ari nawe uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko ariwe uzitabira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM), izabera i Kigali mu Rwanda.
Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0
Mu minsi ibiri Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko basanzemo ibibazo byinshi bijyanye n’ibikorwa remezo, ndetse ko bagiye kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke, kuko bishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yageze i Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, uzwi nka ‘Commonwealth Day 2022’.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, hamwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, batashye ibikorwa remezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu, watewe inkunga n’Ubwami bw’u Bubiligi.
Umugabo witwa Mugiraneza Innocent w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, Urenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, nyuma y’uko bari bamaze kubona umurambo w’umugore we, Nyirambabariye Gaudelive w’imyaka 50, wari wuzuye ibikomere.
Mukeshimana Vestine wo mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, amaze imyaka ibiri anyagiranwa n’abana be bane, nyuma y’uko imodoka igonze inzu ye igasigara ari ikirangarizwa ikibazo nticyakemuka, akaba asaba kurenganurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage batuye umujyi wa Ruhango, ahanyuraga imihanda y’amabuye, kwitegura kuvugurura inzu zabo igihe ayo mabuye arimo gukurwamo, ngo hashyirwemo kaburimbo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo 6,975.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 11 Werurwe 2022 yafashe Jean Claude Ndaribitse w’imyaka 37, agiye guha ruswa y’Amafaranga ibihumbi bitanu (5000) Umupolisi. Ibi byabereye mu muhanda Musanze - Rubavu, mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Nyamikongi, Umurenge wa Kanzenze.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, abantu babiri bahasiga ubuzima ako kanya. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Ntamwemezi Jean Baptiste w’imyaka 48. Ubwo (...)
Abantu bagera kuri 40 biganjemo abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Murenge wa Tabagwe, bavuga ko bambuwe n’uwari wabijeje kubigisha amategeko y’umuhanda none umwaka ukaba ugiye gushira batamubona.
Mu turere twa Huye na Nyaruguru, ingo zari zibanye nabi kimwe n’abarokotse Jenoside hamwe n’ababiciye ababo hanyuma bakaza kwiyunga babifashijwemo n’umuryango AMI, bateye ibiti by’imbuto zizabafasha kutabyibagirwa.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze yatsinze Etincelles igitego 1-0, bituma ikomeza kwizera igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka irenga 25
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwateguye amasomo y’ururimi rw’amarenga ku baganga n’abandi bakozi bahura n’abarwayi. Abaganga bakorera mu bitaro bya Gisenyi batangarije Kigali Today ko mbere yo guhabwa amasomo y’ururimi rw’amarenga bari bafite ikibazo cyo kuvugana n’abarwayi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona uhuza Mukura VS na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino wo kwishyura ugiye guhuza amakipe yombi nyuma y’uko mu mukino ubanza ikipe ya Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 kuri sitade ya Kigali. Bwari ubwa mbere APR (...)
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zo muri batayo ya 9 zikorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zavuye ku buntu abaturage bo mu Karere ka Bossembele, mu rwego rw’ubufatanye bw’abaturage n’ingabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7, bakaba babonetse mu bipimo 6,565.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire (Statistique), irafata rutemikirere yerekeza i Alger muri Algeria aho igiye guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika mu mikino y’abakozi.
Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino ibiri ibanziriza imikino yose y’umunsi wa 21 yose yaranzwe no kurangira amakipe anganyije.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika hahembwe ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Umuhango wo guhemba ibyo bigo wabereye i Kigali tariki 11 Werurwe 2022, uteguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (...)