Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka AVEGA (Association des Veuves du Genocide Agahozo) bavuze ko bashima abantu babasura cyane cyane muri ibi bihe kuko bumva bongeye kugira imbaraga. Ibi babivuze tariki 20 Mata 2022 ubwo abahagarariye uruganda rwa SteelRwa rukora (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu myaka iri imbere bifuza ko buri Munyarwanda bijyanye n’umwuga yize, yagira igihe gito yigomwa agakora ibikorwa bitagombera igihembo, ahubwo by’inyungu rusange.
Ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.
Mu mpera z’iki cyumweru StarTimes izadabagiza abakunzi bayo ibereka imwe mu mikino ikomeye muri shampiyona zitandukanye ku isi.
Buri mwaka iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bakora ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubwo yitabiraga ikiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE; Kayirangwa Anita Marie-Dominique, (...)
Mu kiganiro yaganiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga mu kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro.
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera umuguzi (RICA), kivuga ko abacuruzi bafite inshingano zo gukora neza batanga amakuru ku byo bacuruza, kugira ngo abaguzi babagana bagure ibifite ubuziranenge.
Abanyeshuri n’abakozi bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, icyiciro cya 10, batangiye urugendoshuri rw’iminsi ine mu rwego rwo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, mu kongerera ubumenyi abo mu Rwanda no kumenyereza abahagarariye ibindi bihugu.
Ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda hakinwe imikino itatu ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro. Iyo mikino yasize Rayon Sports itsinze Musanze FC 3-1 irayisezerera.
Ibihugu bitandukanye byo ku Isi byatangaje ko intwaro zabyo ziri mu nzira zigana mu burasirazuba bwa Ukraine aho ihanganye n’Ingabo z’u Burusiya, mu rwego rwo kububuza kwigarurira igice cya Donbass kigizwe na ’Repubulika za Donetsk na Lunghansk’ u Burusiya bwakuye kuri Ukraine.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yitabiriye ikiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, cyateguwe na Banki y’Isi, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu bice by’Umujyi wa Musanze, biyemeje guhagurukira ikibazo cy’umwanda ugaragara mu bice bimwe na bimwe, bisa n’aho wari utangiye gufata indi ntera; mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco w’isuku no kubungabunga ibidukikije.
Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, babiri bakaba babonetse i Muhanga, undi umwe aboneka i Kigali mu bipimo 6,480 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA wita ku nyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, arasaba ko ikibazo cy’ihungabana mu barokotse Jenoside cyakwitabwaho by’umwihariko kuko kigaruka buri mwaka kandi rimwe na rimwe ku bantu bamwe, byongeye kikaba cyatangiye kujya mu rubyiruko.
Abanya-Nigeria baburiwe ko gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 14 nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho avugwa ko arimo abanyeshuri.
Hari ibiribwa by’ubwoko butandukanye bituma amenyo azamo utunyabuzima duterwa n’umwanda (bacteria), uko iminsi igenda ishira ugasanga amenyo yajeho ibintu bifashe bisa n’umuhondo bihereye ku ishinya.
Abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamirwa no kutagira aho bidagadurira hahagije. Ubusanzwe abana iyo bari ku ishuri uretse amasomo bakurikirana ariko bagira n’umwanya wo kuruhuka, akenshi bakawukoresha bakina imikino itandukanye, ituma (...)
Rosalie Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson kuri telefone, abayobozi bombi bongera gushimangira gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukemure ikibazo cy’abimukira.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, byafashije mu gutuma imibiri y’ababo iharuhukiye isubizwa agaciro bambuwe, igihe bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya tombola yaraye ibaye igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, hagaragajwe n’ingengabihe y’imikino
Ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke ku mirenge ya Rongi na Ruri cyongeye gutwara n’amazi ya Nyabarongo, nyuma y’iminsi itageze ku 10 gusa gikozwe kikuzura kikongera kuba nyabagendwa.
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko indege yayo WB464, yahuye n’ikirere kibi ubwo yashakaga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, bigatuma igwa uko bitari biteganyijwe.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse wagizwe n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof Faustin Archange Touadéra.
Abagera kuri 66% by’abarangiza mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihangira mu mezi atandatu ya nyuma yo kurangiza amasomo.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Barbados, yijejwe ubufatanye n’abanyabigwi bamamaye mu mukino wa Cricket, bamwizeza ubufatanye mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda binyuze mu gutoza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ishuri ry’imyuga, rimaze imyaka icyenda ryubakwa n’uruganda rwa Bralirwa, ariko rikaba ryarananiranye kuzura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 6,597. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Tariki 14 Mata 2022, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Bwongereza ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe mu bazakirwa muri iyi gahunda, bazacumbikirwa mu nyubako ya Hope Hostel yahoze yitwa One Dollar.
Muri tombola y’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Senegal.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Mata, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu, bakurikiranweho gucura umugambi no kugerageza kwiba Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Musange riherereye mu Murenge wa Musange, akagari ka Masizi, umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora igisenge akiba (...)
Mu gihe kingana n’icyumweru, umubyeyi twahisemo kwita Uwimana (izina ritari irye ku bw’umutekano we), yafashwe ku ngufu n’agatsiko k’abicanyi b’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyasinyanye amaserano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Amazi muri Singapore (Singapore’s National Water Agency,PUB), agamije kwagura imikoranire no gusangira ubumenyi ku micungire y’amazi no kuyakwirakwiza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kivuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwamamaza imuti n’inyunganiramirire atabiherewe uburenganzira, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko imirenge ikora ku muhanda uhuza Akarere ka Bugesera, Nyanza na Ngoma, barishimira ko watumye barushaho guhahirana n’abaturanyi babo.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntibashije kurenga imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na Marine FC mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo
Ukraine n’u Burusiya byatangaje ko hari intambara ikomeye mu gice cy’uburasirazuba bwa Ukraine cyitwa Donbas guhera ku wa mbere, ariko u Burusiya bwongeraho ko hari n’ibisasu birimo kubuterwaho biturutse muri Ukraine.
Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushishikariza abana babuze imiryango yabo gukorana n’itangazamakuru kuko rifasha, bukaba bwabitangaje nyuma y’uko Uwamahoro Angélique uzwi nka Munganyinka, abonye umuryango batandukanye mu myaka 28 ishize anyuze muri iyo nzira, ababyeyi bakaba bari baramaze kwakira ko yapfuye.
Mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu Rwibutso rw’i Mwulire mu Karere ka Rwamagana ku wa 18 Mata 2022, Umuryango Ibuka wasabye Leta gusuzuma impamvu abari bafungiwe Jenoside barimo gufungurwa ntibongere kugaruka gutura aho bakoreye ibyaha.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwandamuri rusange bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022 ubuyobozi n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC binyuze ku muyobozi wayo, Lt General Mubarakh Muganga, bwavuze ko kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, ari mu bihano bishobora no gutuma asezererwa kubera imyitwarire mibi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 3,091. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Umunyabigwi w’Umuholandi wakiniye ikipe ya Manchester United ari umunyezamu Edwin Van der Sar yavuze ko Sadio Mane akwiriye kuba yahabwa Ballon d’Or ya 2022 mu gihe benshi bari guha amahirwe Karim Benzema.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nocodème Hakizimana, aremeza abafite ubumuga bw’uruhu biteguye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.
Abunganira Leta mu mategeko barasaba ko bajya bagenerwa igihembo (amafaranga y’ikurikirana rubanza) igihe batsinze urubanza, nk’uko bigenda ku bandi banyamategeko bigenga, bayagenerwa iyo batsinze imanza.