Umuganga ku giti cye ufite ibitaro byitwa La Croix du Sud i Kigali, Dr Nyirinkwaya, atangaza ko agiye kuzana uburyo bufasha abafite ikibazo cyo kudatwita kubona urubyaro.
Ubushakashatsi bugaragaza ko uku kwishushanya ku mubiri (tatouge) bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo kanseri cyangwa icyorezo cya Sida.
Benshi mu bahanga babikoreye ubushakashatsi bwimbitse basobanura ko kugira uruhara no gupfuka umusatsi bituruka ku guhagarara kw’ikorwa ry’uturemangingo.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukabije, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kuboneza urubyaro butandukanye burimo kwifungisha burundu ku bushake ariko ubu buryo ntibuvugwaho rumwe n’abantu bose.
Uwineza Clarisse wari ufite imyaka ibiri n’igice yitabye Imana, tariki 16/12/2011, ahitanwe n’ikinini cy’inzoka cya Mebendazole mu gikorwa cy’ikingira cy’abana batarengeje imyaka itanu cyaberaga mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu muri iki cyumweru gishize.
Burya igihe icyo ari cyo cyose umuntu uwo ari we wese yagira ubumuga bwo kutabona bitewe n’impamvu runaka. Urugero ni umugabo witwa Nzeyimana Aloys utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi wagize ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 2001 abitewe n’impanuka y’imodoka.
Nyuma y’ivugururwa rya politiki y’ubwisungane mu kwivuza, haracyari abantu benshi batarabona uburenganzira bwo kwivuza kuko batarabona amakarita yo kwivurizaho.
Uyu munsi, abakozi ba MTN Rwanda bari kumwe n’umuyobozi wayo, Khaled Mikkawi, bahaye amaraso ikigo cy’igihugu gitanga amaraso (National Center for Blood Transfusion). Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya MTN i Nyarutarama.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ejo ryatangaje ko impfu ziterwa n’indwara ya maralia zagabanutse ku isi muri rusange.
Ubushakashatsi bwerekanye ko interinete idakoresha urusinga (wi-fi) yangiza intanga ngabo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Uzziel Ndagijimana, asanga kuba Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kugira ubwishingizi mu kwivuza itegeko ku bantu bose harimo n’abanyamahanga bizatuma nta Muturarwanda uzasigara adafite ubwishingizi.
Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko hari ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko benshi mu bashakanye iyo bamaranye imyaka 15 cyangwa irenga batangira kurangwa n’ubwumvikane buke kugeza nubwo basabye gatanya (divorce).
Mu gihugu cya Chili hari gukorerwa ubushakashatsi ku rukingo batekereza ko ruzafasha mu kurwanya ubusinzi. Uru rukingo ngo ruzakora ku buryo uko umuntu afashe ku nzoga cyangwa ibindi bisindisha azajya yumva agize iseseme, ugata umutwe n’ibindi byatuma yumva azanze, bityo ngo bikagabanya ubusinzi.
Urubuga rwa interineti www.anyvitamins.com ruvuga ko vitamini A irinda umubiri kurwara indwara zandura (infections) n’indwara z’uruhu.
Nk’uko bigaragazwa n’impuguke zinyuranye zirimo Dr Joseph Musaalo wo mu gihugu cya Uganda, ngo hari ibiribwa bitagoye kubibona umuntu ashobora gufata bikamurinda kugira indwara zifata imyanya myibarukiro ndetse bigafasha n’ubifata kongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina (libido).
Urubuga rwa interineti www.kidshealth.org ruvuga ko iyo umuntu ageze mu myaka y’ubwangavu, umubiri utangira guhinduka bikajyana n’isaha y’umubiri aho umutegeka kuryama atinze akabyuka atinze.
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gusiramura abagabo bwitwa “PrePex” nta gisebe kibonetse. Abaganga bazajya babukoresha ntibizabasaba amahugurwa ahanitse ngo bagire ubumenyi bwo kubukoresha.
Abantu benshi muri Autriche ngo ntibahwemye kwifuza ko babona ishuri ryigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, none barashyize bararibonye.
Mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ikigo nderabuzima cya Rwankeri giherereye mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu, cyatangije gahunda yo kujya cyigisha ababyeyi baturuka mu miryango irwaje indwara z’imirire mibi bakigishwa gutegura indyo yuzuye kandi hifashishijwe ibiribwa biboneka mu gace batuyemo.
Umuyobozi muri UNICEF ushinzwe imirire, Dr. Nicholas Alipui, ashima u Rwanda mu kurwanya imirire mibi ibangamira imikurire y’umwana. Yabitangaje igihe yatangizaga inama yiga ku mirire y’iminsi 2 yatangiye tariki 21/11/2011 i Kigali.
Abashakashatsi batangaza ko abanywatabi bashobora gutakaza 1/3 cy’ubushobozi bwo kwibuka buri munsi.
Kuva tariki ya 21 kugeza 25 uku kwezi itsinda ry’abasirikare bakorera muri Rwanda Military Hospital (RMH) bayobowe na Majoro Dr King Kayondo batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage babaha service basanga kwa muganga. Iki gikorwa cyatangiriye ku kigo nderabuzima cya Gihana cyubatswe muri Runda.
Tariki ya 18 Ukuboza 2011, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko hatanzwe ikiganiro ku kwirinda indwara y’umutima kandi hanapimwa abakozi n’abadepite bashatse kwisuzumisha iyo ndwara.
Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye ejo tariki 10/11/2011, abadepite batoye itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda.
Mu karere ka Gakenke habereye inama yateguwe n’umushinga ukorera muri minisiteri y’ibikorwa remezo (PNEAR) ifatanyije na sosiyete West Ingenierie mu rwego rwo gusobanurira abayobozi batandukanye uburyo umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 50,000 uzashyirwa mu bikorwa.
Gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye niyemezwa hazabaho ubushakashatsi bw’ingano y’udukingirizo twihariye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye tujyanye n’ingano y’igitsina cyabo.
Umubare muke w’abaganga babigize umwuga mu Rwanda bafite ingorane yo kutabona umwanya wo kwihugura kuko buri gihe bahora bakenewe mu kazi. Abakenera ubufasha mu buvuzi bariyongera mu gihe abanganga bo batiyongera nk’uko bikwiye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu byinshi bwerekana ko ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwiyongereye kuva mu mwaka wa 2005. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko mu bihugu byinshi harimo n’ibikize abantu batinya SIDA gusa bakirengangiza izindi ndwara. Muri izo ndwara (...)
Mu gikorwa cyo gusura ibitaro bya Kabutare n’ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitaro biherereye mu karere ka Huye, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho weretswe ibibazo aya mavuriro ahura nabyo birimo n’icy’ubwisungane mu kwivuza buri gucumbagira muri ibi bihe, yavuze ko iki kibazo kiri gukemurwa kuko kigira (...)
Mu Rwanda hashize iminsi ngingo yo gukuramo inda itavugwaho rumwe na bose, aho uruhande rumwe rwemeza ko gukuramo inda ari ikosa rikomeye ariko hari na bamwe mu rubyiruko bemeza ko gukuramo inda mu gihe wayitwaye utabishaka urugero wafashwe ku ngufu ntacyo byaba bitwaye.