Bwa mbere ku isi havutse ishuli ryigisha imibonano mpuzabitsina

Abantu benshi muri Autriche ngo ntibahwemye kwifuza ko babona ishuri ryigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, none barashyize bararibonye.

Iryo shuli ryitwa The Austrian International School of Sex (AISOS) ugenekereje ni nk’ishuli mpuzamahanga ryigisha ibyibitsina ryo muri Autriche. Iri shuri rya mbere ku isi ya Rurema ryigisha iyo gahunda ngo nta kindi rizigisha uretse kumenya igitsina ariko cyane cyane ryerekeza ku mibonanao mpuzabitsina.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.odditycentral.com, iryo shuri ngo rizigisha abanyeshuli baturiye inkengero z’umujyi wa Vienne. Rizayoborwa n’uwitwa Ylva Maria Thompson, uzaba afite gahunda yo kwigisha abantu uko bakundana mu rwego rw’ibitsina.

Ikindi ngo nuko iryo shuli rizajya rigira théorie na pratique. Abanyeshuli ngo bakazajya biga amateka y’ibitsina n’imibonano mpuzabitsina.

Buri munyeshuli ngo akazajya yishyura amayero 1400 mu mezi atatu (semester).

Iryo shuli rikaba rizakorera mu nzu yubatswe mu kinyejana cya 18.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ayiwe! Ngo bazajya banakora pratique? Kalinganire azaturebere neza uko izajya igenda, ndumva biteye amatsiko pe! Ibaze abanyeshuri bose bahisemo umwe gusa bazajya bakorana iyo pratique niba uko nyitekereza ari uko izajya igenda! Harahagazwe da!

Adamour yanditse ku itariki ya: 14-12-2011  →  Musubize

mbabajwe nabapfubuzi bagiye kubura akazi aho muri autriche kuko abapfubyaga bagiye kwiga kuryoshya byukuri badatobatoba.

yanditse ku itariki ya: 11-12-2011  →  Musubize

Biragaragara ko immoralite imaze guhabwa intebe. Kuki bimika pragmatisme gusa spiritualisme na dialectique,ikirengagizwa? Haba se hari umuntu waremye isi ko anthropocetrisme mbona igizwe ihame? Umuntu wese ashaka icyiza, ariko akacyitiranya. Icyiza ni ikintu cyose kidashobora kugira iherezo.Dufate akanya twinjire muri twe, dutege amatwi umutimanama tutihenze, tuzavumbura icyiza kiruta ibindi, igitsina dusange ari ubusa,biti ihi se tugiheshe agaciro tugikoresha ibyo kigenewe mu gihe cyacyo, no mu mwanya wacyo.....

DENYS BASILE yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize

None se iyi pratique izajya ikorwa hagati y’umunyeshuri na mwalimu we? Ni akateye yee!

D. BASILE yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize

arikose ubu isi iragana he mwa bantu mwe?gusa bizahere iyo.bantu musenga musabire n’abandi

umutoni agnes yanditse ku itariki ya: 5-12-2011  →  Musubize

ibitstina wee!najye nzajyayo!!!!!!!!!!!

kimanzi eric yanditse ku itariki ya: 4-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka