Hatowe itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’imiti mu Rwanda

Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye ejo tariki 10/11/2011, abadepite batoye itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda.

Iri tegeko rigamije kubahiriza ibisabwa mu masezerano mpuzamahanga ajyanye no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku buryo butemewe. Ayo masezerano asaba buri gihugu kwishyiriraho itegeko rijyanye nabyo.

Bimwe mu byo iri tegeko riteganya harimo gushyiraho inzira zisobanutse ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bizajya bicamo ku buryo bwemewe n’amategeko. Ibi biri mu rwego rwo kugabanya ikorwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ryabyo ahubwo bigakoreshwa gusa mu rwego rwo kuvura abantu no gukora ubushakashatsi mu bumenyi.

Iri tegeko riteganya kandi ko ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti, mu gihe bikoreshwa mu buvuzi, bigengwa n’amabwiriza akoreshwa ku rusobe rw’imiti yagenewe gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’ubw’ amatungo mu gihe ayo mabwiriza atanyuranye n’ibikubiye muri iri tegeko.

Muri iri tegeko ikinyobwa cyose kirengeje 45% by’alukoro (alcohol) gifatwa nk’ikiyobyabwenge. Hari ibindi ariko bifatwa nk’ibiyobyabwenge bitagejeje kuri iryo janisha. Urugero ni inzoga ikorerwa mu gihugu cyacu izwi kw’izina rya “muriture”.

Ubusanzwe ikiyobyabwenge ni ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka