UNICEF ivuga ko u Rwanda rwitwaye neza mu kurwanya imirire mibi

Umuyobozi muri UNICEF ushinzwe imirire, Dr. Nicholas Alipui, ashima u Rwanda mu kurwanya imirire mibi ibangamira imikurire y’umwana. Yabitangaje igihe yatangizaga inama yiga ku mirire y’iminsi 2 yatangiye tariki 21/11/2011 i Kigali.

Mu ijambo rye, Dr. Nicholas Alipui yavuze ko u Rwanda rwagaragaje uko ikibazo cy’imirire gihagaze, kugishoramo imari no gutoza abantu gutegura indyo yuzuye . yongeyeho ko imirire myiza ifatwa nk’ipfundo ry’iterambere ry’igihugu. Iyi nama yateguwe na minisiteri y’ubuzima hagamijwe kureba uburyo bwakoreshwa mu guhashya imirire mibi.

Imirire mibi ni bimwe mu byo nyakubahwa perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame, yaharaniye guhashya kuva mu mwaka wa 2009. Mu nama ya mbere yigaga kuri iki kibazo hagaragaye abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi bagera kuri 63000 n’abafite ikibazo cyo kwitabwaho bagera ku 17000.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya indwara zikomoka ku imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka 5 aho abagera kuri 44% bashoboye kwitabwaho hakoreshejwe gahunda ya girinka no kwigisha ababyeyi kwita ku bana babaha indyo inoze.

Dr. Nicholas Alipui avuga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka mu kurwanya imirire mibi ariko ikibazo ni uburyo inzego zibanze zigomba kubishyira mu bikorwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka