Gupfuka umusatsi no kuzana uruhara biterwa no guhagarara ku ikorwa ry’uturemangingo

Benshi mu bahanga babikoreye ubushakashatsi bwimbitse basobanura ko kugira uruhara no gupfuka umusatsi bituruka ku guhagarara kw’ikorwa ry’uturemangingo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Pennsylvania muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bugaragaza ko uruhara ruterwa no guhagarara gukora kwa tumwe mu turemangingo shingiro tugize umutwe.

Mu gihe hakorwaga igenzura ry’ibice by’umutwe bifite umusatsi n’ibitawufite, abashakashatsi baje kubona ko ibyo bice byombi bifite umubare ungana w’uturemangingo shingiro ariko barebye uturemangingo twamaze gukura basanga uturemangingo tugaragara mu gice gifite umusatsi ari twinshi cyane mu gihe uturemangingo two mu gice cy’uruhara two dusa n’utwagwingiye, tutakuze.

Ibyo bivuze ko nubwo nta misatsi iba igaragara inyuma iba ihari ariko ari mito cyane itabasha kuboneshwa amaso ya muntu.

Igikurikira akaba ari ugushaka uburyo utwo turemangingo tudakura natwo badufasha gukura maze imisatsi iturimo ikaboneraho nayo igakura.
Ubushakashatsi bwavuze ko ibyo ari byo abashakashatsi bitegura kugerageza gukora mu minsi ya vuba.

Aba bashakashatsi bavuze ko abantu benshi bagaragaraho uruhara babikomora ku babyeyi babo cyangwa se mu muryango wabo, bivuze ko niba mu muryango w’umuntu harabonetsemo umuntu ufite uruhara, ababakomokaho baba bafite ibyago byinshi byo kuzarugira.

Ikinyamakuru cyitwa femme actuelle cyerekana ko gupfuka k’umusatsi ku gitsina gore rimwe na rimwe biterwa n’imihindagurikire y’imisemburo, cyane cyane mu gihe cyo gutwita, konsa ndetse no gucura k’umugore (menopause).

Ubusanzwe ngo iyo umugore atwite usanga afite umusatsi umeze neza kubera kwiyongera k’umusemburo witwa oestrogène uvubura zimwe mu ntungamubiri zifasha mu mikurire y’umusatsi ndetse zikanawufasha no kuramba. Nyuma yo kubyara habaho kugabanuka gutunguranye k’uyu musemburo ari byo bituma umusatsi utangira gupfuka.

Mu gihe cyo gucura k’umugore ho, usanga umusemburo wa oestrogène ugaragara nk’imbonekarimwe, ibi bikaba byatuma n’imikurire y’umusatsi idindira cyangwa igahagarara ari na ho umusatsi utangira gupfuka.

Ibindi bishobora gutuma umusatsi upfuka harimo kugira umunaniro ukabije, gutakaza ibiro ku bushake, ibura rya zimwe mu ntungamubiri (nka fer, zinc, magnesium, calcium) n’imiterere ikomoka ku ruhererekane rw’imiryango.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nangepfite ocyibazo cyogutakaza umwe mumusatsi wimbere mugahanga kandi bintera ipfunwe kumyaka 25 gusapfite ndagisha inama murakoze

nitwa semanza kakayobotsi yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka