Bahawe ikiganiro ku ndwara y’umutima, ababishatse barapimwa

Tariki ya 18 Ukuboza 2011, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko hatanzwe ikiganiro ku kwirinda indwara y’umutima kandi hanapimwa abakozi n’abadepite bashatse kwisuzumisha iyo ndwara.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu nteko ishinga amategeko rivuga ko iki gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry’abari mu nteko ishinga amategeko baharanira imibereho y’abaturage n’iterambere (RPRPD) ku bufatanye na fondasiyo y’umutima mu Rwanda (Rwanda Heart Foundation).

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’umutima uzaba kuri iki cyumweru ku itariki ya 20 ugushyingo 2011.

Atangiza iki gikorwa ku mugaragaro, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Depite KALISA Evariste, yabwiye abari bitabiriye icyo kiganiro ko biri muri gahunda ya Leta ko Abanyarwanda bagira imibereho myiza ndetse ikaba ari imwe mu nkingi enye za gahunda ya Guverinoma iganisha ku cyerekezo 2020. Yakomeje avuga ko kwirinda indwara aribwo buryo bwiza buganisha ku mibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’iterambere.

Dr Mucumbitsi, watanze ikiganiro, yavuze ko indwara y’umutima iri mu ndwara zica abantu benshi ku isi kuko ihitana abantu bagera kuri 29% by’imfu ziba hano ku Isi. Iyi ndwara yiganje mu bihugu bikennye no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yakomeje kandi asobanura bimwe mu biyitera n’uko yakwirindwa. Bimwe mu biyitera harimo kunywa itabi no gufata ibiribwa bifite amavuta menshi cyangwa se n’impamvu zituruka ku bisanira, ni ukuvuga ko mu muryango haba harimo umuntu warwaye umutima. Yasobanuye ko indwara y’umutima ishobora guterwa n’imyaka umuntu agezemo. Abagabo barengeje imyaka 55 n’abagore barengeje imyaka 45 baba bashobora gufatwa n’iyo ndwara.

Kugira ngo abantu birinde iyo ndwara bagomba gukora imyitozo ngororangingo, kwirinda umubyibuho ukabije , kwirinda isukari nyinshi, kwirinda ibiribwa birimo amavuta menshi ndetse no kwipimisha kenshi nibura inshuro imwe mu mwaka.
Mu bitekerezo byatanzwe n’Abadepite bari muri icyo kiganiro, basabye ko hajyaho politiki yo kurwanya indwara z’umutima, biyemeza no gukora ubuvugizi mu baturage bifashishije inzego z’ibanze kugira ngo buri wese agire uruhare mu kurwanya izo ndwara.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umutima igira iti: “Twirinde indwara z’umutima na diyabeti duhereye iwacu, duteze imbere siporo kuri bose duhereye mu mudugudu”.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka