Huye: Abarokotse Jenoside barifuza ko ababangirije imitungo barangiza kuyiriha

Ubwo abaturage bo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye batangiraga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashimwe intambwe imaze guterwa mu gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka, ariko n’abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside basabwe kwihutira kubirangiza mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Jean Pierre Nsabimana ukuriye IBUKA mu Karere ka Huye, yagaragaje ko mu byo bishimira nk’abarokotse Jenoside bibagaragariza ko batatereranywe harimo kuba urubyiruko rwarokotse Jenoside ruhabwa amahirwe yo kwiga, kuba ubuyobozi bwaragiye bwubakira abarokotse bakagira aho kuba, ndetse no kuri ubu hakaba hari kubakwa amazu agera kuri 40 abagenewe.

Hari kandi kuba akarere kita ku kubaka no gutunganya inzibutso za Jenoside, ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside bitabwaho umwe ku wundi, ndetse n’abatishoboye bafite amazu ashaje bari kuyabasanira.

Icyakora, ngo hari abarokotse Jenoside bari bagerageje kwigondagondera inzu mu masambu yabo ari mu manegeka, none ubu bakaba bagomba kwimukira mu midugudu nyamara nta bushobozi bagifite bwo kwiyubakira.

Jean Pierre Nsabimana rero yasabye ubuyobozi bw’akarere ko aba batekerezwaho, hanyuma bakazafashwa kubaka mu midugudu bagomba kwimukiramo.

Uyu muyobozi yanagaragaje ko hari abangije imitungo mu gihe cya Jenoside bakaba batagaragaza ubushake bwo kuyishyura kandi rimwe na rimwe baba babifitiye ubushobozi. Ati “ni imbogamizi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge.”

Meya Eugene Kayiranga Muzuka ashishikariza Abanyehuye batarariha imitungo bangije muri Jenoside gukora uko bashoboye kose bakayiriha.
Meya Eugene Kayiranga Muzuka ashishikariza Abanyehuye batarariha imitungo bangije muri Jenoside gukora uko bashoboye kose bakayiriha.

Kuri iki kibazo cyo kuriha, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, yagaragaje ko kugeza ubu imitungo yamaze kwishyurwa ku rugero rwa 87% maze asaba abantu gukora uko bashoboye kose bakishyura na 13% gasigaye: abakennye bakifashisha amaboko yabo cyangwa abavandimwe babo bifite bakaba babafasha.

Yagize ati “Nta mpamvu waba ufite amaboko, ufite amaguru, ufite umutwe, mugenzi wawe baraciye urubanza ko wamusahuriye ibye, baraguciye ibihumbi nka 30 cyangwa 40, ukananirwa gukoresha izo ngingo Imana yaguhaye ngo ubonemo ibyo wishyura mugenzi wawe.”

Yunzemo ati “Nta n’impamvu mwaba muri umuryango, mufite umwe mu muryango wanyu wasahuye, watwaye iby’abandi, mufite ubushobozi, ngo mubure kumwunganira yishyure ibyo yangije, kuko kwishyura birabohora”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka