Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko iyo witegereje amakimbirane ari kubera muri Palestine mu Ntara ya Gaza no mu bindi bice by’Isi ndetse akaba akomeje no guhitana ubuzima bwa benshi, wibaza niba hari amasomo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasigiye Isi.
Umubano w’u Rwanda na Qatar uburyo ukomeza gukura buri munsi, ndetse n’umusaruro uwushibukaho biturutse ku bufatanye bushingiye ku nzego zitandukanye ndetse n’ubucuti hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi badasiba kugendererana, ni bimwe mu bigaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye bwagakwiye kuranga ibihugu ku rwego (...)
Ambasaderi uhoraho wa Senegal muri UNESCO, Souleymane Jules Diop, wari umutumirwa mu kiganiro ‘Journal Afrique’, cyatambutse kuri TV5 Monde, agaragaza ko umuryango wa Perezida Macky Sall wamaze kwimukira muri Maroc.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, yageze i Doha mu murwa mukuru wa Qatar mu ruzinduko rw’akazi.
U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 95 z’amayero (hafi miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda) agamije kurufasha mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yerekeje i Roma mu Butaliyani aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ihuje u Butaliyani na Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 21 Mutarama 2024.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite impano ariko zikaba zikibura rimwe na rimwe ubujyanama n’inkunga zo kuzishyigikira kugira ngo zibashe kubyara umusaruro.
Perezida Paul Kagame wari uri mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi, BBC yamubajije ku kibazo kijyanye n’abimukira u Bwongereza bwagombaga kohereza mu Rwanda, n’icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe abo bimukira baramuka bataje.
Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) iri kuba ku nshuro ya 54. Perezida Kagame yageze i Davos kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akaba ari mu bagomba gutanga ibiganiro muri iri huriro mpuzamahanga ku bukungu. Iyi (...)
Mu kiganiro na Kigali Today, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Burundi ariko ntibaroherezwa mu Rwanda cyangwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi haratanzwe dosiye zabo.
Straton Habyarimana, impuguke mu bukungu, yaganiriye na Kigali Today avuga ko icyemezo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, bigiye guteza ibura ry’ibintu bimwe na bimwe cyangwa izamuka ry’ibiciro byabyo ku baturage b’ibihugu byombi.
U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye Evariste yikomye u Rwanda, arushinja kuba rucumbikira ndetse rugafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Zanzibar mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Tanzania kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.
Perezida Paul Kagame yageze mu kirwa cya Zanzibar aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y’imyaka 60 ishize yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi.
Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda.
Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka muri icyo gihugu n’amajwi 73, 34 %, mu gihe Moise Katumbi umukurikiye yagize amajwi 18,08%, Martin Fayulu 5,33%, naho Dr Denis Mukwege agira amajwi 0.22%.
U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31 yari ishize nta Ambasade yabwo iba muri icyo gihugu kuko yari yarafunzwe mu 1992.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rutiteguye gusubiza ku mugambo ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, ushinja u Rwanda gutera Igihugu cye, agatuka Perezida w’u Rwanda, ndetse akagambirira gushora intambara ku Rwanda.
Ambasaderi Nikobisanzwe Claude yasezeye kuri Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, nyuma yo gusoza inshingano ze zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Andry Rajoelina, Perezida wa Madagascar.
Umwongereza Adam Bradford arahamya ko u Rwanda rufite umutekano uhagije Adam Bradford uba mu Rwanda ariko ukomoka mu Bwongereza, yatangaje ko iyo ari i Kigali mu Rwanda, aba yumva atekanye cyane kurusha uko aba yumva atekanye iyo ari i London mu Bwongereza. Ibi yabivuze nyuma y’uko tariki 12 Ukuboza 2023, Inteko Ishinga (...)
Umwongereza witwa Adam Bradford uba mu Rwanda avuga ko abarwanya umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira n’abandi basaba ubuhungiro nta shingiro bafite kuko ibyo banenga u Rwanda ari ibinyoma.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rutatesheje agaciro amasezerano yari asanzwe mu bijyanye n’abimukira, ahubwo ko hari ibyo rwavuze bikwiye kubanza kunozwa mu buryo bwo kwakira ubusabe ku basaba ubuhungiro n’abimukira.
Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.
Tariki 20 Ukuboza 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hategerejwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’intumwa z’abaturage ku rwego rw’igihugu, intumwa z’abaturage ku rwego rw’Intara n’abo ku rwego rwa Komini.
Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi.
Perezida Paul Kagame, ku ruhande rw’inama ya COP28, yagiranye ibiganiro anungurana ibitekerezo n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, na Perezida w’Inama y’Umuryango ya EU, Charles Michel.