Perezida Kagame yerekeje i Davos mu Busuwisi

Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) iri kuba ku nshuro ya 54.

Perezida Kagame yageze i Davos kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akaba ari mu bagomba gutanga ibiganiro muri iri huriro mpuzamahanga ku bukungu. Iyi nama yatangiye kuva tariki 15 ikazasozwa tariki 19 Mutarama 2024.

Iyi nama iteranye ku nsangamatsiko igira iti: "Kongera kubaka Icyizere", ikazagira ibiganiro birenga 200 bizaba umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku bibazo bihangayikishije Isi muri iki gihe.

Bimwe mu bigomba kuganirwaho harimo ibibazo by’intambara hirya no hino, imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’ubwenge buremano (AI) n’ibindi bibazo.

Perezida Kagame biteganyijwe ko ikiganiro azatanga kizagaruka ku buryo igice cyo mu Majyaruguru no mu Majyepfo y’Isi bifatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye, aho kubyongerera uburemere.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 100, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’amasosiyete 1000 y’abafatanyabikorwa, abayobozi ba za sosiyete sivile, impuguke, ba rwiyemezamirimo ndetse n’itangazamakuru.

Perezida w’ihuriro ry’ubukungu ku isi, Børge Brende, yagize ati: "Mu gihe ibibazo bibangamiye isi bisaba ibisubizo byihutirwa, hakenewe ubufatanye bushya bwa Leta n’abikorera kugira ngo ibitekerezo bive mu magambo bishyirwe mu bikorwa."

Yavuze ko iri huriro rikwiye gushyiraho uburyo bwo guteza imbere ubushakashatsi n’ubufatanye bw’inzego, bityo iyi nama ngarukamwaka ikazaba nk’iyihutisha ubwo bufatanye no kongera umubano hagati y’abayobozi ndetse na gahunda zishyirwaho.

Uretse Perezida Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bagomba kwitabira iri huriro mpuzamahanga ku bukungu, barimo William Samoei Ruto na Bola Ahmed Tinubu. Abandi bakuru b’ibihugu barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Javier Milei wa Argentine, Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, Gustavo Francisco Petro Urrego wa Colombia n’abandi barimo ba Minisitiri b’intebe b’ibihugu by’u Bushinwa, Jordanie, Thailand na Vietnam.

Iyi nama kandi izitabirwa na Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, António Guterres wa UN, Kristalina Georgieva, Perezida wa IMF, Ursula von der Leyen uyobora Komisiyo y’Ubumwe bw’ u Burayi ndetse na Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka