Gufunga imipaka birateza izamuka ry’ibiciro ku mpande zombi -Impuguke

Straton Habyarimana, impuguke mu bukungu, yaganiriye na Kigali Today avuga ko icyemezo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, bigiye guteza ibura ry’ibintu bimwe na bimwe cyangwa izamuka ry’ibiciro byabyo ku baturage b’ibihugu byombi.

Habyarimana avuga ko Abarundi bahombye ibicuruzwa byavaga mu Rwanda nk’ibirayi, ibikorwa by’uruganda Inyange, isima n’ibindi, ndetse ko ikibazo cyo kubura peteroli iwabo ngo kigiye kurushaho kuba kibi.

Leta y’u Burundi, mu ijwi rya Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu, Martin Niteretse, yatangaje ko imipaka ifunzwe ku ruhande rw’u Burundi kandi Abanyarwanda bari muri icyo gihugu bagomba gutaha iwabo.

Habyarimana avuga ko uretse ingaruka ku migenderanire, guhahirana no gushyingirana kw’abaturage b’ibihugu byombi, ingaruka z’ifungwa ry’imipaka ngo riza guteza ibicuruzwa bimwe kubura cyangwa guhenda ku buryo bukabije.

Ubucuruzi bw'imbuto cyane cyane imyembe, ni bumwe mu bwakorwaga hagati y'ibihugu byombi
Ubucuruzi bw’imbuto cyane cyane imyembe, ni bumwe mu bwakorwaga hagati y’ibihugu byombi

Mu bicuruzwa avuga ko Abanyarwanda bavanaga i Burundi bagiye kubura harimo imbuto z’imyembe cyane cyane, indagara n’imikeke, mu gihe na bo ngo bazabura ibirayi, ibinyobwa by’Inyange n’Isima y’uruganda rwa CIMERWA.

Uretse ko imigenderanire y’abaturage ubwayo ngo yatumaga habaho ubuhahirane bw’ibintu byinshi bitazwi agaciro, birimo nk’imyaka buri ruhande rwabaga rwejeje.

Iyi mpuguke mu bukungu ivuga ko u Burundi bwari busanzwe bufite ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli, ariko noneho ubu ngo kigiye kurushaho kuzamba, kuko inzira y’ibyo bicuruzwa byambukiranya ibihugu byinshi isanzwe iri mu Rwanda.

Habyarimana agira ati "Bivuze ko igiciro cy’ubwikorezi kuri bo kirazamuka, ibihugu byacu biracyari mu bukene, iki ntabwo ari cyo gihe cyiza cyo gufunga imipaka."

Ati "Ntiwavuga ngo uhombye cyane ni nde, twese turahomba, u Rwanda niba hari ibintu twoherezagayo turajya gushakira amasoko ahandi, ariko ikibazo ni uko dushobora kubona ibintu ku giciro gihenze, ibicuruzwa bimwe twakuraga i Burundi bikabura ku isoko, nk’imikeke numva nta handi tuzayikura."

Habyarimana avuga ko uko byagenda kose Leta y’u Rwanda na yo ishobora kuba yatangiye kwiga ku ngamba nshya zayifasha guhangana n’ingaruka zishobora kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka