Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye gusigira amasomo abatuye Isi – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko iyo witegereje amakimbirane ari kubera muri Palestine mu Ntara ya Gaza no mu bindi bice by’Isi ndetse akaba akomeje no guhitana ubuzima bwa benshi, wibaza niba hari amasomo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasigiye Isi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare ku munsi wa mbere w’Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi nama ihurije hamwe abayobozi n’inzobere mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu 150, mu kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye Isi barusheho gutahiriza umugozi umwe, hagamijwe gukemura ibibazo bigaragara mu Turere no ku Isi muri rusange.

Mu kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yavuze ko iyo urebye amakimbirane akomeje kubera hirya no hino ku isi by’umwihariko mu Ntara ya Gaza, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu myaka 30 ishize itigeze isiga isomo.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho ku kibazo yari abajijwe niba ibiri kubera muri Palestine, ndetse bamwe bakabigereranya na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigaragaza ko bitasigiye Isi amasomo, asubiza ko n’ubwo ibyabaye mu Rwanda bitandukanye kure n’ibiri kuba ariko bigaragaza ko nta masomo byasize.

Ati: “Amasomo ahora avugwa, ariko benshi ku isi sinjya mbona bayigiraho. Tugomba kwigira ku mateka, ku bintu byinshi byabaye, ku byabaye mu Rwanda kuko twagize amakuba yo mu kinyejana.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’amakuba nk’ayo rukabura n’umwe wo gutanga impuruza mu guhagarika no gukumira ibyabaye, rutaheranywe n’ayo mateka ahubwo arubera isomo rw’ibyo uyu munsi rugezeho.

Ati: “Ariko byibuze twagize amahirwe yo kwigira kuri ibyo byatubayeho. Ubwacu twarize, n’Isi yarize, ariko iyo ubonye ibintu byinshi bibera ku Isi, wibaza niba amasomo yarizwe koko. Ntabwo ari muri Gaza gusa, no mu bice byinshi by’isi, amakimbirane ni menshi.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe by’inzitane byarusigiye isomo, bityo ko ibihugu ubwabyo bikwiye kwishakamo ubushobozi.

Yagize ati: “Sinzi ikintu gishya nahamagarira isi gukora kirenze icyo tutayihamagariye gukora mu gihe Jenoside yabaga kandi ibi ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko isi itigeze yiga byinshi uhereye ku biri kuba cyangwa ibyabaye ahahise mu gukumira ibintu nk’ibyo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri ibyo bibazo bikomeje kuba hirya no hino ku isi, usanga umutungo ndetse n’ububasha biri mu biganza bya bamwe.

Ashimangira ko kuba ubwo bushobozi bufitwe n’Ibihugu bikomeye usanga budakoreshwa uko bikwiye ari yo mpamvu Isi ikomeje kugarizwa n’amakimbirane, umutekano muke ndetse n’ubuzima bw’abaturage bukahatikirira ku rwego ruteye inkeke.

Perezida Kagame yabajijwe no ku bibazo bireba umugabane wa Afurika, cyane cyane ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato mu bihe byashize ryabaye mu bihugu byo mu burengerazuba bw’uyu mugabane, avuga ko mbere yo kugira byinshi byibazwa, hakwiye kurebwa intandaro y’iryo hirikwa ry’ubutegetsi.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibazo cy’Ubuyobozi n’Imiyoborere bigeza ku baturage ibyo bakeneye, usanga ahanini ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ihirikwa ry’ubutegetsi.

Perezida Kagame yagarutse no kuba umugabane wa Afurika wari waratinze guhabwa imyanya ihoraho mu ihuriro ry’ibihugu 20 bikize no mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi. Asubiza agira ati: “Ni byo, iyo myanya yombi yaratinze. Umuntu yakwibaza impamvu bitabaye mu myaka 10 cyangwa 20 ishize. Twe, Afurika, dukeneye gushyira hamwe tukagira ijwi rimwe kandi rikomeye.”

Yagarutse no kuba usanga umutungo w’umugabane wa Afurika ujyanwa n’Ibihugu by’amahanga, kubera kutagira inganda zagakwiye kuwubyaza umusaruro, Perezida Kagame avuga ko Afurika kuba yakubaka inganda bidakwiye kuba hari umuntu runaka wo gutanga ubwo burenganzira. Agira ati: “Gushinga inganda ku mugabane wa Afurika ntibisaba umwanzuro w’umuntu uwo ari we wese.”

Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, yakomoje ku matora y’Umukuru w’Igihugu u Rwanda rwitegura muri Nyakanga uyu mwaka, maze abaza Perezida Kagame niba yizera ko ari we wujuje ibisabwa kuri uyu mwanya.

Perezida Kagame yamusubije agira ati: “Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa. Tuzareba. Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.”

Perezida Paul Kagame, yagarutse no ku ruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu gukumira amakimbirane akomeje kugaragara mu mpande z’isi, avuga ko hari ibihugu, imiryango y’Uturere ndetse n’imiryango mpuzamahanga usanga idashyira imbaraga mu gukumira ibibazo bitera ayo makimbirane.

Ati: “Mu by’ukuri iyo miryango mpuzamahanga bakabaye bahari mu kureba ubushobozi bukenewe bwo gukumira ibyo bintu bitwara ubuzima bw’abantu nk’aho nta gaciro bufite.”

Perezida Kagame ashingiye ku byabaye mu Rwanda, yavuze ko nta kintu Isi itazi ku bijyanye n’impamvu zikurura amakimbirane n’amacakubiri, bityo ko hakwiye kwirindwa ibibazo bya Politiki n’ibindi byose bishobora gukurura umwiryane, agaragaza ko igikenewe ari ubushake no kwiyemeza gukemura amakimbirane.

Perezida Paul Kagame, ni ho yahereye agaragaza ko u Rwanda, nyuma yo kunyura mu bihe by’icuraburindi byamennye amaraso y’abarenga miliyoni mu gihe gito, byarusigiye isomo ndetse rwiyemeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka