Umubano w’u Rwanda na Qatar: Icyitegererezo mu bufatanye no kwimakaza ubucuti

Umubano w’u Rwanda na Qatar uburyo ukomeza gukura buri munsi, ndetse n’umusaruro uwushibukaho biturutse ku bufatanye bushingiye ku nzego zitandukanye ndetse n’ubucuti hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi badasiba kugendererana, ni bimwe mu bigaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye bwagakwiye kuranga ibihugu ku rwego mpuzamahanga.

Abayobozi b'Ibihugu byombi bavuga ko byarenze kuba umubano, biba ubuvandimwe
Abayobozi b’Ibihugu byombi bavuga ko byarenze kuba umubano, biba ubuvandimwe

Qatar ni Igihugu gifite ubuyobozi bwayobotse inzira ya politiki yo kwagura amarembo, ubufatanye, no gukorana n’ibihugu byinshi mu buryo bwa kivandimwe n’ubucuti ndetse ibi ni na ko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda nk’Igihugu kimaze imyaka 30 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize gisenyutse aho byasabye ko gitangirira ku busa mu kongera kubaka ubuzima bwacyo.

Ibihugu byombi kandi bisangiye icyerekezo kimwe kirimo kurema umubano ushingiye ku bufatanye burimo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi n’akarere biherereyemo himakazwa amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byose nibyo bituma umunsi ku munsi ibihugu byombi bigaragaza inyota yo kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye ndetse no gushimangira ibyagezweho kandi byose bigakorwa ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira mu buryo budasanzwe umubano hagati y’ibi bihugu by’inshuti n’abaturage babyo, uretse kuba hari amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye, ibyo ntibisigana n’ingendo abayobozi b’u Rwanda na Qatar bagirana hagati yabo.

Abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na Qatar kandi, mu ruhame ntibabura kwerura ko imibanire yabo yarenze ubushuti busanzwe ikagera ku ntera y’ubuvandimwe, nk’uko mu birori byo gutanga ibihembo byiswe anti-corruption excellence awards 2019 Perezida Paul Kagame yabigaragaje ubwo yashimiraga mugenzi we wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani watangije ibi bihembo.

By’umwihariko ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar, ndetse nyuma yo kugera muri iki gihugu yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, mu biro bye biri mu ngoro ya Lusail.

Nyuma yo kubonana, bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’Ibihugu byombi mu nzego zirimo ibikorwaremezo no kwakira abashyitsi, baganira no ku zindi ngingo zirimo ibibazo bigaragara mu Karere ndetse no hirya no hino ku Isi cyane cyane ibibazo bikomeje kwiyongera mu Ntara ya Gaza, bishingiye ku ntambara ihanganishije leta ya Israheli na Hamas.

Leta ya Qatar isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibanze w’u Rwanda, nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu 2017. Kuva icyo gihe, abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zo kurwego rwo hejuru zagize uruhare mu kongera imbaraga bikanashimangiramu ubufatanye mu nzego nyinshi zitandukanye kandi zikomeye.

Ni muri urwo rwego, muri Mata 2019 Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagarutse mu Rwanda nk’umushyitsi w’Igihugu cy’inshuti mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu bijyanye n'igisirikare
U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare

Ni mu gihe Perezida w’u Rwanda amaze gusura igihugu cya Qatar, mu bihe bitandukanye nko muri Gashyantare 2022, Werurwe 2023, Ukwakira 2019, Ukwakira 2021, Ukuboza 2019, detse no mu Ugushyingo 2018.

Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi utanga ikizere ushimangira icyemezo cy’ibihugu byombi mu kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage cyane ko byiyemeje gushyira imbere ubufatanye bugamije inyungu zigera ku babituye.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Qatar ufite akamaro gakomeye ku ruhande rw’u Rwanda, bitewe n’uko akarere k’ikigobe Qatar iherereyemo karimo ibihugu biteye imbere bityo bikaba ari amahirwe menshi kandi y’ingenzi, byumwihariko mu bijyanye n’ishoramari no kuzamura ubukungu.

Ubwo yatangaga ikiganiro mu nama y’ihuriro ry’ubukungu ya Qatar 2023, Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu gishobora kugera ku iterambere ry’ubukungu mu gihe kigize nyamwigendaho, agaragaza ko igihugu gito nk’u Rwanda, uyu munsi cyamaze gusobanukirwa n’impamvu ari ngombwa kubaka ubufatanye n’abayoboye isoko ry’Isi.

Qatar Airways yamaze kwegukana imigabane muri RwandAir
Qatar Airways yamaze kwegukana imigabane muri RwandAir

Perezida Kagame ni ho yagaragarije abari bitabiriye iryo huriro ko hari byinshi birimo amasezerano atandukanye u Rwanda rwasinyanye na Qatar kandi amaze kugera ku rwego rushimishije, harimo ayo kuba leta ya Qatar binyuze muri sosiyete y’ubwikorezi ya Qatar Airways, yaguze imigabane ingana na 70% y’ikibuga mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere ndetse na miliyoni 14 z’abagenzi mu cyiciro cya kabiri.

Ibihugu byombi bifite amasezerano menshi mu nzego zitandukanye, harimo ajyanye n’ubufatanye mu bya politiki, diplomasi, umutekano no mu bya gisirikare, ubukungu, ubucuruzi, ubuhinzi, umuco na siporo, gukuriraho ibicuruzwa kuba byasoreshwa kabiri n’ibindi bitandukanye.

Aya masezerano yiyongeraho ishoramari n’ubufatanye mu by’indege kuko sosiyete ya Qatar Airways yegukanye imigabane ingana na 49% muri RwandAir, bigira uruhare mu guteza imbere serivisi zijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege.

U Rwanda na Qatar bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n'itumanaho
U Rwanda na Qatar bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho

Mu Gushyingo 2023, intumwa za Leta ya Qatar, zari ziturutse muri Minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga (MoCIT) zashyize umukono ku masezerano na Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’inama y’umuryango mpuzamahanga wita ku ndege za gisivili (ICAO) yabereye i Riyadh mu Kuboza 2023, abayobozi bashinzwe indege za gisivili ba Qatar n’u Rwanda bagiranye ibiganiro ndetse bisozwa no gushyira umukono ku masezerano yemerera amasosiyete y’indege hagati y’ibihugu byombi kugirana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo mu bijyanye n’ubucuruzi.

Byongeye kandi, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na Qatar Airways byasinye amasezerano y’imikoranire azafasha abagenzi gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Mu rwego rw’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa, sosiyete yitwa Hassad Food yasinyanye na guverinoma y’u Rwanda amasezerano agamije guteza kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi no guteza imbere ishoramari muri uru rwego.

Ikigo cy’imari cya Qatar (QFC), kiyoboye ibindi bigo byo mu karere iki gihugu giherereyemo cyasinyanye amasezerano na Rwanda Finance Limited (RFL) agamije gufasha mu iterambere mpuzamahanga imishinga y’ikigo cya QFC na Kigali International Financial Center (KIFC).

Polisi y'u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'umutekano
Polisi y’u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano

Perezida Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no gushimangira umubano n’ubufatanye mu by’ubukungu na Leta ya Qatar, avuga ko iterambere ry’igihugu cya Qatar ari intangarugero ku isi naho u Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu bigaragaza umuvuduko ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda uyu munsi rufite ishoramari ryateye imbere kandi rihamye mu bijyanye no guteza imbere inganda zirimo izikora ibintu bitandukanye; imyenda, izitunganya ibikomoka ku mpu, ubuhinzi, ubworozi, n’ibindi.

Hari urwego rw’ubukerarugendo rumaze gutera imbere kandi rufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’Igihugu, ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse n’urwego rwa serivisi ruteye imbere.

U Rwanda na Qatar bizwiho ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya ruswa
U Rwanda na Qatar bizwiho ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya ruswa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka