Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi bakiriye bate ifungwa ry’imipaka?

U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye Evariste yikomye u Rwanda, arushinja kuba rucumbikira ndetse rugafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganye nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kwezi k’Ukuboza 2023, rivuga ko uwo mutwe u Burundi buvuga ko ufashwa n’u Rwanda, ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Nyuma y’uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda guhera ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko icyo cyemezo cya Leta y’u Burundi kibabaje.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu itangazamakuru, yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe wa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.”

U Rwanda rwatangaje ko icyo cyemezo kibabaje kandi kidakwiriye kuko kizagira ingaruka z’igabanuka ry’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ndetse kikaba gihabanye n’amahame y’imikoranire y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Bamwe mu Barundi baba mu Rwanda bagize icyo bavuga kuri icyo cyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka y’u Rwanda n’u Burundi.

Umugabo w’imyaka 49 w’Umurundi, utifuje ko amazina ye atangazwa, akaba ari mu Rwanda guhera mu 2015 ubwo Abarundi bahungaga ibibazo by’umutekano mukeya byabayeho mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu, ubu akaba atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko bababajwe cyane no kumva ko abategetsi b’u Burundi bafunze imipaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda.

Yagize ati, “Twababajwe cyane no kumva ko bafunze imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, ariko kandi tubona ko ari byo byabo, bahora bakora ubugambanyi, ubundi bagenzi bacu batahunze bahora baza ino kutureba, bakatuzanira ku biribwa, rimwe na rimwe bakatuzanira no ku biva ku mitungo twasizeyo kuko barayiducungira. Ariko tukanashobora kubonana kuko byabaga bishoboka ko bambuka bakaza mu Rwanda none bafunze imipaka, ubwo no kubabona ntibizaba bigikunze”.

Yongeyeho ati “Icyo cyemezo cyafashwe n’u Burundi cyo gufunga imipaka cyatumye n’icyizere twari dutangiye kugira ko ibintu bizagera aho bigatungana mu Burundi kiyoyoka, kuko nubwo hari bagenzi bacu bari batashye bavuye mu Nkambi i Mahama, bagerayo bagatangira guhigwa, bagasubira kugaruka, ariko nibura hari abari bagumyeyo, tukabona ko bizagera aho bigatungana, ubwicanyi bugahagarara burundu natwe tugataha. Ubu rero byasubiye inyuma”.

Uwo mugabo avuga ko ubu bari mu Rwanda, bamerewe neza kandi bashima umutekano bahafitiye kuko yaba we ndetse n’umugore we babonye akazi bakora kabafasha kubona amafaranga abatunga n’abafasha kuriha amashuri y’abana batanu bafite, kuko umwe ubu yiga muri Kaminuza mu Rwanda, abandi bakaba biga mu mashuri yisumbuye.

Umurundikazi w’imyaka 38 yamavuko ukora ubucuruzi bw’ibiribwa mu isoko rya Nyamata mu Murenge wa Nyamata, na we avuga ko yababajwe cyane no kumva ko imipaka y’u Burundi yafunzwe.

Yagize ati “Icyemezo cyo gufunga imipaka cyatubabaje, nubwo tutakijya i Burundi kuko twarahunze kandi ntawusubira aho yahunze icyo yahunze kitararangira, ariko abacu bajyaga baza bakaturamutsa, njyewe byambabaje cyane. Umukuru w’Igihugu ufata icyemezo nka kiriya, ntaba yarebye ku nkurikizi bigira ku baturage. Nk’ubu ndi mu Rwanda n’umugabo n’abana, ariko ababyeyi banjye bari mu Burundi.”

Yakomeje ati “Kuko hari hari amamodoka yajyaga mu Burundi, ubundi akagaruka mu Rwanda, ababyeyi banjye bajyaga baza cyangwa se n’abandi twasizeyo bakadusura, cyangwa baba bafite n’ibyo batwoherereza bakabyohereza. Ariko ubu twihebye, turakeka ko hari ibindi bibi bigiye gukurikiraho, kubera ko uretse iyo mipaka yafunzwe, dukomeza kumva n’imvugo mbi zikoreshwa n’abategetsi bo hejuru, kandi ari bo bagombaga guhumuriza abaturage. Ubu n’abacu bariyo ntibatuje, uko tuvuganye baba batubwira bati mudusengere, turabona u Burundi bushobora kongera gusubira kononekara bugasubira aho bwahoze”.

Uwo mubyeyi akomeza avuga ko bakibona Perezida mushya Ndayishimiye Evariste agiye ku butegetsi bumvaga hari ibyiza agiye kuzana, Abanyarwanda n’Abarundi bagakomeza kugenderana neza, Umunyarwanda ugiye i Burundi akagenda yizeye umutekano, kuko Abarundi baza mu Rwanda bo nta bibazo bahagirira.

Abanyarwanda bo barabivugaho iki?

Mugabo Hassan, ni Umunyarwanda w’imyaka 53 y’amavuko. Avuga ko yababajwe n’ifungwa ry’imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda cyane cyane umupaka wa Nemba uherereye mu Bugesera, kuko we nk’umuntu ukora mu bya ‘Transport’ ngo afite uko yajyaga akorana n’Abarundi bazana ibintu byo gucuruza mu Rwanda, bakagira ibindi barangura basubiza mu Burundi.

Yagize ati “Imipaka bayifunze ariko buriya politki ni ndende, hari ibintu bakoze bigora abategetsi b’u Burundi kubisobanura, ku buryo gufunga imipaka njyewe mbona nta shingiro bifite, kuko iyo Red-Tabara bavuga ntiba ino, buriya rero haba harimo gushaka uko Perezida w’u Burundi yasobanurira Igihugu cye, ibyo yakoze, kohereza ingabo z’igihugu cye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku buryo budasobanutse, zagerayo zikaraswa, izindi zigafatwa, bikagera aho bavuga ko zitavuye mu Burundi…, ariko gufunga imipaka byo ndabona hashobora kuba harimo politiki mbi”.

Dusabemariya Denise ni Umunyarwandakazi w’imyaka 43, we n’umuryango we batashye mu Rwanda mu 1994 baturutse mu Burundi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko yababajwe no kumva ko u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, kuko bafite imiryango y’inshuti zabo z’Abarundi bakunda kugenderana kubera ko babanye neza mu gihe babaga mu Burundi.

Yagize ati, “Yewe numvise mbabaye, ndavuga nti ariko se u Burundi buzongera kumera neza bigenze bite? Nubwo twatashye mu Rwanda, ariko mu Burundi twakomeje kuhagenda, kuko hari abantu b’inshuti zacu babayo, no mu biruhuko biheruka najyanyeyo abana, tujyana ku mazi, batwakira neza cyane, bwari ubwa mbere njyanyeyo abana, na bo bishimye, none ndebera ngo bafunze imipaka yabo!, iyaba abaturage batajyaga baba inzirakarengane mu byemezo bifatwa n’Abayobozi babo. Ndifuza ko imipaka yazafungurwa vuba, abaturage b’ibihugu byacu bagakomeza kubana uko bisanzwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birabaje kuba umupaka uhuza urwanda nuburund ufurwa kukoharibyi ibihugu byombi bibahomb hagire igikorwa imipaka ifungurwe nitharcisse mugakenke.

Hatangimana tharcisse yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka