Afurika ifite impano, ikibura ni ubujyanama n’inkunga zo kuzishyigikira - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite impano ariko zikaba zikibura rimwe na rimwe ubujyanama n’inkunga zo kuzishyigikira kugira ngo zibashe kubyara umusaruro.

Ibi ni ibyo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, ku ruhande rw’inama mpuzamahanga y’ubukungu ku isi ubwo Global Citizen binyuze muri gahunda y’ibitaramo bya Move Afrika, yatangizaga imikoranire n’Igihugu cya Ghana.

Gahunda y’ibitaramo bya Move Afrika yatangirijwe mu Rwanda mu Kuboza 2023, ndetse Abanyarwanda ntibazibagirwa ijoro ry’igitaramo cy’amateka cy’umuraperi Kendrick Lamar wasusurukije abakunzi ba muzika muri Kigali.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, barimo na Nana Akufo-Addo, Umukuru w’Igihugu wa Ghana, yabanje kubagaragariza ko igitaramo cya Kendrick Lamar cyasize amateka i Kigali.

Yagize ati: "Mu kwezi gushize, u Rwanda rwagize amahirwe yo kwakira igitaramo cyo gutangiza Move Afrika, ku bufatanye na Global Citizen. Hatabayemo gukabya, igitaramo cya Kendrick Lamar cyanyeganyeje umujyi wose wa Kigali."

Yakomeje avuga ko ikindi kinejeje ari uburyo uyu muraperi ukomoka muri Amerika yafashe umwanya ahura ndetse anaganira n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ashimangira ko Afurika ifite impano ahubwo zibura gishyigikira.

Ati: "Afurika ifite impano. Kenshi na kenshi, icyo babura ni ubujyanama n’inkunga."

Perezida Kagame ni ho yahereye agaragaza ko ibikorwa bya Global Citizen birimo ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku mugabane wa Afurika bizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’Akarere.

Tariki 6 Ukuboza 2023, nibwo Kendrick Lamar yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali, ndetse cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame aho bifatanyije n’ibihumbi by’abakunzi ba muzika bari bateraniye muri BK Arena.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya rwakira ibi bitaramo buri mwaka, bikazanyura mu bufatanye hagati y’ikigo pgLang cya Kendrick Lamar n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ubu bufatanye buteganya ko ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere kugeza mu 2028.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka