Binyuze mu mushinga wa EnRHED Project, IPRC Musanze ku bufatanye na Parma University yo mu Butaliyani, n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), harigwa uko hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’inkangu n’imyuzure.
Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki ya 26 Kananama 2023, aho basukuye ahazabera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 23, bizaba tariki 1 Nzeri 2023.
Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abavuga rikumvikana basaga 700, bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba, abagaragariza ikibazo cyo gucamo ibice Abanyarwanda (...)
Umuryango nyarwanda uharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko n’ababyeyi (Rwanda Health Initiative for Youth and Women/RHIYW), wateye inkunga y’Imashini kabuhariwe zigenewe gusuzuma ababyeyi batwite (Echography), mu bigo nderabuzima 13 byo mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije Guverineri Mugabowagahunde Maurice, ihame akwiye gushyiramo imbaraga, mu nshingano yahawe zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.
Abagore bacururiza imbuto n’imboga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, babangamiwe n’ibihombo bakomeje guterwa n’amafaranga bakwa atajyanye n’inyungu bakura mu bucuruzi, abenshi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zituma basezera ako kazi.
Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yasezeye ku bo bakoranye mu karere, yizeza ubufatanye Bizimana Hamiss umusimbuye mu nshingano zo kuyobora ako karere.
Abarimu ibihumbi 12 bagiye guhugurirwa gahunda ya Leta yiswe RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program), igamije gushyira uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha no kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri.
Ibinyabiziga bitandukanye bigizwe n’imodoka, moto n’amagare, hiyongereyeho urujya n’uruza rw’abagenzi babisikanira muri santere ya Byangabo mu buryo bw’akajagari, biri mu byo abahakorera, abahatuye n’abahagenda basaba ko hafatwa ingamba zitanga igisubizo kirambye cy’iki kibazo.
Bagaragaze Eliazar w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gutwika inzu ye abanamo n’umugore n’abana.
Impuguke ziturutse mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta, Kaminuza n’abandi bafatanyabikorwa bahuriye mu rubuga rwiga uburyo hashyirwa mu bikorwa ubukungu, bwisubira bijyanye n’uruhererekane rwo gutunganya ibiribwa, bari i Musanze mu nama y’iminsi itatu isuzumira hamwe uburyo bwo kugabanya ibiribwa (...)
Inzu y’ubucuruzi iri ahitwa mu Ibereshi rya gatanu hafi y’umusigiti w’aba Islam, mu mujyi wa Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo biramurwa n’uko Polisi yahagobotse iwuzimya yifashishije imodoka ya kizimyamoto.
Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo gukopera ikizamini cya Leta yakoraga, yifashishije telefone.
Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.
Mu ma saa moya n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, Twagirimana Théogène wari uteze imodoka muri Gare ya Musanze, yituye hasi mu buryo butunguranye ahita apfa.
Umusore w’imyaka 27 wo mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Muhoza, aho yafashwe yihishe nyuma y’ibyumweru bitatu ashakishwa ngo akurikiranweho icyaha yakoze cyo gukomeretsa se bikomeye, amukubise ibuye mu mutwe.
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni zikabakaba 500Frw, irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 98%.
Maniragaba Emmanuel wo mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve, ahangayikishijwe no kubura amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi yaburiye mu gikorwa cyo kumutabara, basohora ibintu mu nzu yari imaze gufatwa n’inkongi.
Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga agahita ava ku ikarita, biriwe muri gare ya Kinigi mu Karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bari bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, bafungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, banenze mugenzi wabo witwa Ntabanganyimana Joseph watorotse, ubwo bari bageze mu kigo cya Mutobo.
Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, asanga guhosha imvururu haharanirwa kubaka amahoro arambye bidashobora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye buhuriweho n’inzego zinyuranye. Avuga ko biri mu by’ingenzi igihugu cye gishyize imbere, by’umwihariko mu gace n’u Rwanda ruherereyemo.
Umusore witwa Tuyizere Fabien yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo agicukuramo itaka bimuviramo gupfa.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse intore z’Imana zigizwe n’umupadiri umwe n’abadiyakoni 10.
Mu Kagari ka Kaguhu Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’umuhungu basanze amanitse mu mukandara we, mu muryango w’igikoni cy’iwabo.
Impuguke ziturutse mu Kigo cyitwa Fundación Meridiano cyo muri Argentine, nyuma yo gusura Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zanyuzwe n’intambwe u Rwanda rwateye mu kwigisha amahoro n’umusanzu warwo mu kuyabungabunga hirya no hino ku Isi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iratangaza ko yataye muri yombi abantu bane, bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore witwa Habimana bakamuta mu buvumo.
Abanyeshuri 133 bamaze amezi arindwi bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha icyiciro cya gatandatu.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruhamya ko ibikorwa biteza imbere aka Karere n’imibereho y’abaturage, bakomeje kubyubakiraho mu gusigasira umurage bakomora ku Ngabo zari iza RPA, zagize ubutwari bwo kubohora Igihugu.