Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace (...)
Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.
Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu (...)
Abiganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bifuza ko mu bice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, hashyirwa amafoto, inyandiko n’izindi ngero z’ibishobora gufasha abasura uru rwibutso, gusobanukirwa byisumbuyeho amateka agaragaza uko umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho (...)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomeje kunenga abagoreka amateka ya Jenoside bayihakana n’abagitsimbara ku kuba itarigeze itegurwa, bagasanga igihe kigeze ngo abagifite iyo mitekerereze bave ku izima bitandukanye (...)
Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa. Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina na we warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo (...)
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Karere ka Musanze, Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe baharanira kurwanya ikibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko biri mu by’ingenzi bikenewe mu rugendo Abanyarwanda barimo rwo (...)
Abagize Umuryango Ireme Education for Social Impact (IESI), biganjemo abavuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, by’umwihariko bize ku ishuri ribanza rya Nyabirehe, abaturage babashimira imishinga irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi ndetse n’ikoranabuhanga bakomeje (...)
Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze (...)
Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.
Abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, kuri ubu bari mu gihombo batewe n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura nyinshi yahaguye ibangiriza ibyabo.
Bamwe mu bangavu batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bigaruriye icyizere cy’ubuzima bari baratakaje nyuma y’uko bafashijwe na Réseau des Femmes yabasubije mu ishuri ibahugurira no kuzigama, ihugura n’ababyeyi bari barirukanye abana, bagarurwa mu miryango.
Nyuma y’ibiza bituruka ku rubura ruherutse kugwa ari rwinshi rukangiza ibikorwa bimwe na bimwe by’abaturage by’aho rwibasiye mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze, abaturage bigajemo abahinzi, ngo barimo gukora ibishoboka, byibura bazaramure imbuto bari barahinze, kuko umusaruro wo ntawo bacyiteze bitewe n’uko urwo rubura (...)
Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, batunga agatoki bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, babaka amafaranga ya ‘avance’ babizeza kubarangiriza imanza, bamara kuyabaha, bagategereza ko bazazirangiza bagaheba.
Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.
Abasirikare ba RDF 36 n’Abapolisi babiri, basoje amasomo agenewe aba Ofisiye bato (Junior Command and Staff Course), yari amaze ibyumweru 20 atangirwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023
Mu ijoro rishyira itariki ya 23 Werurwe 2023, mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abajura babiri bivugwa ko ari abashumba, nyuma yo kwambura umuturage witwa Nizeyimana Elissa, ubwo yari avuye ku kazi atashye.
Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage inasenya zimwe mu nyubako ziganjemo ibikoni, bakavuga ko bibasize mu gihombo.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones), akazigurishiriza mu bindi bihugu.
Abana biganjemo abari barataye ishuri bitewe no kutagira ibikoresho nkenerwa, biborohereza mu myigire yabo ndetse n’abigaga batabifite bo mu Karere ka Musanze, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri bameje ko ari imbarutso yo kutazongera kugira ipfunwe ryababeraga inzitizi mu myigire yabo.
Urubyiruko rubarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Karere ka Musanze rwasoje icyiciro cya gatatu cy’amasomo yiswe ‘Irerero ry’Umuryango’, ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, gushyira hamwe no kugendera kure amacakubiri kugira ngo bazabashe kugeza Igihugu ku iterambere, ndetse rukabera (...)
Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène arashinja Akarere ka Musanze kumuteza igihombo cya miliyoni 40, akarere nako kakabihakana kavuga ko ibyo uyu muturage avuga ko nta shingiro bifite.
Ubugenzuzi bukuru bw’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, buranenga abakomeje kugira abakobwa ibikoresho mu bucuruzi bagamije kureshya abakiriya, aho bwemeza ko ibyo bigize ihohorera rishingiye ku gitsina.
Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Imirenge imwe n’imwe igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze na Burera, aho ubutaka bwayo bugizwe n’amakoro, ntibyoroha kuhubaka inzu cyangwa ubwiherero.
Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Mu gihe gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze igeze mu cyiciro (Phase) cya kabiri, aho abacururiza mu nzu ziciriritse bamaze guhagarikwa, komisiyo isabwa ku mucuruzi ushaka inzu akoreramo ikomeje guteza ibibazo, kuko asabwa miliyoni 6Frw, ay’ubukode atarimo.
Tariki 08 Werurwe ni itariki ngarukamwaka y’umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.