Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze barinubira amafaranga y’umurengera bakwa

Abagore bacururiza imbuto n’imboga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, babangamiwe n’ibihombo bakomeje guterwa n’amafaranga bakwa atajyanye n’inyungu bakura mu bucuruzi, abenshi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zituma basezera ako kazi.

Abacururiza mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze barinubira amafaranga y'umurengera bakwa
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze barinubira amafaranga y’umurengera bakwa

Abenshi muri bo ni abahoze bacuruza mu buryo butemewe ibyo bakunze kwita marato, bakaba binubira ko amazezerano bagiranye n’ubuyobozi n’abashinzwe kubasoresha atari kubahirizwa.

Ngo mbere yo kwimukira muri iryo soko rikorera muri gare ya Musanze, bari bavanwe aho isoko ry’ibiribwa ryahoze, hazwi ku izina rya Carrière aharimo kubakwa isoko rya kijyambere.

Muri iryo soko nta saha ishira batambuye umucuruzi isanduku ye, bavuga ko yananiwe gutanga umusoro, ibyo abo bacuruzi bafata nk’akarengane bakorerwa nyuma yo kwakwa amafaranga atari mu masezerano.

Mu isoko bacururizagamo mbere, buri kwezi ngo batangaga amafaranga 6500 y’umusoro, nibwo ngo muri uko kwimuka amafaranga yashyizwe ku bihumbi 15, kubera ko aho bacururiza hari heguriwe umushoramari.

Ngo ku bw’amaburakindi, bahisemo kwemera kuyatanga nubwo batibazaga impamvu uwo musoro wikubye inshuro zirenga ebyiri, bagirana amasezerano n’ubuyobozi n’abakira imisoro, avuga ko nta yandi mafaranga bazigera basabwa, ko ibyo bihumbi 15Frw bizajya binakoreshamo isuku, umutekano n’ibindi.

Bavuga ko amafaranga y'umurengera bakwa akomeje kubateza igihombo
Bavuga ko amafaranga y’umurengera bakwa akomeje kubateza igihombo

Abo bagore bavuga ko batunguwe no kubona bakwa andi mafaranga arenga ku yemejwe mu masezerano, uwinjije umuzigo w’ibiciruzwa batangira kumusoresha, ibyo bafata nk’akarengane.

Umwe ati “Aho bigeze turananiwe, amafaranga twakwa ntabwo twayabona, mbere yo kuza gukorera muri iri soko batubwiye ko ibihumbi 15 bikubiyemo imisoro yose, ariko dutungurwa no kubona buri munsi twakwa amafaranga y’ibicuruzwa twinjije, uyabuze agahezwa hanze, ibyo bikomeje kuduhombya nta mahoro dufite, urazana ibase y’inyanya bati ntabwo winjira utayisoreye”.

Undi ati “Urajya mu buyobozi kubaza icyo kibazo bakirirwa baducuragiza, uwo ubwiye ati jya mu biro wagerayo naho bakakurindagiza ukirirwa wataye umutwe, ibi bisanduku byose birunze hano ni iby’ababuze ayo mafaranga bakwa, ukwezi kurarangira ugasanga utanze umusoro utari munsi y’ibihumbi 40”.

Undi ati “Nta mugabo ngira, mfite abana batatu ngomba kwitaho, nahoze ncuruza ku kabase nanga kuba indaya, ngera ku rwego rwo kuza hano mu isoko, none barimo kuritwirukanamo badusaba amafaranga y’umurengera, abenshi twambuwe amasanduku ducururizamo batugize inzererezi”.

Barasaba ko bagabanyirizwa amafaranga bakwa ku kwezi
Barasaba ko bagabanyirizwa amafaranga bakwa ku kwezi

Gasimba Kananura Umuyobozi w’iryo soko, yavuze ko mu nama bakoze mbere y’uko abo bacuruzi baza muri gare bemeje amafaranga 500 ku munsi, ahwanye n’ibihumbi 15Frw, avuga ko andi mafaranga yiyongeraho yo gusorera imitwaro, ajyana n’imikorere ya rwiyemezamirimo ucunga iryo soko.

Ku bijyanye n’abakomeje muri ubwo bucuruzi, yavuze ko baba bananiwe gutanga umusoro wagenwe, umushoramari kuva agahitamo kubambura ameza agahabwa abashoboye kwishyura.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba bamwe mu bacuruzi bari kubivamo, biteza igihombo mu muryango nyarwanda avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi abo b’amikoro make kugira ngo babe bagabanyirizwa imisoro, mu kubarinda gusubira mu bucuruzi butemewe bwo mu muhanda.

Ati “Tugiye kuganira n’Ubuyobozi tubagezeho iki kibazo, abo bacuruzi bamikoro make babe bafashwa, mu rwego rwo kubarinda gusubira mu muhanda”.

Gasimba Kananura, umuyobozi w'isoko ry'ibiribwa rya Musanze
Gasimba Kananura, umuyobozi w’isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, avuga ko icyo kibazo agiye kugikemura.

Yagize ati "Icyo kibazo turagikurikirana, twari twakimenye, kirakemuka vuba".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akajagari mu misoro nicyo kintu cyambere gihombya abafite amikoro make hakazamo numururumba wogushaka gukizwa nibyabandi Rwiemeza milimo uza kubuza abantu amahoro isoko nirye kuki hadashyurwaho umukozi uza kwishyuza abo bacuruzi aho kubashyiriraho ubafatira ibikoresho reka mbaze basorera iki!!basorera ko bacuruje hanyuma ukanasoresha ibyo bazanye gucuruza nukuvuga ngo bishyuye 2 kubera iki ubucuruzi ntawe umutegera kumiryango widuka ngo sora,uje gucuruza kandi azakwishyura ku kwezi mureke abaturage bakore aho kwirirwa bazerera

lg yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka