Musanze-Kinigi: Abashoferi baravugwaho kwanga gutwara abagenzi bakoresha amakarita

Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga agahita ava ku ikarita, biriwe muri gare ya Kinigi mu Karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.

Hashize iminsi bamwe mu bagenzi batega imodoka rusange mu Karere ka Musanze bavuga ko birengagizwa n’abashoferi kuko bahitamo gutwara abishyura mu ntoki. Abaramukiye muri gare ya Kinigi ku wa 22 Nyakanga 2023 berekeza mu bice bitandukanye bya Musanze n’ahandi, mu masaha y’igicamunsi bari bagihari nyamara abishyuraga mu ntoki bo babonaga imodoka zemera kubatwara.

Aba bagenzi batangaje ko bagiye birengagizwa n’abashoferi bitewe n’uko bo bari bamaze gushyira amafaranga y’urugendo ku makarita.

Umwe muri bo witwa Ndayahoze Fidèle yagize ati: “Twageze hano saa kumi n’ebyiri za mu gitondo hari n’abandi twahasanze benshi ariko amafaranga twayashyize ku makarita tugomba kugenderaho. Ariko hano havuye imodoka eshanu, abashoferi bari kuza bagatwara abagenzi bakabishyura 1000Rwf cyangwa 500Rwf bagatwara abo, wa wundi ufite ikarita bakamwanga”.

Undi yagize ati: “Nageze hano saa mbili ubwo imodoka igaturuka i Musanze yagera hano mu Kinigi ikazenguruka ikajya gufata abagenzi inyuma bagaca 500Rwf, umuntu washyize amafaranga ku ikarita bakamuheza mu nzira”.

Aba bagenzi baravuga ko impamvu abashoferi babirengagiza ari uko mbere bataratangira kwishyura bakoresheje amakarita batangaga 300Rwf mu ntoki ariko ku ikarita bakaba bishyura 220Rwf. Barasaba ko inzego bireba zabafasha bakabasha kwishyura ku ikoranabuhanga bose nk’uko byashyizweho cyangwa se bose bakongera kujya bishyura mu ntoki ariko ntibakerererwe mu nzira.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko iki kibazo rwakimenye rukaba rwatangiye kugikurikirana ngo gikemuke.

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye Kigali Today ko ibyo biri gukorwa n’abashoferi bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: "Ibyo ntibyemewe kandi ababifatirwamo bose barabihanirwa nk’uko biteganywa n’amategeko".

Iki kibazo si muri gare ya Kinigi kigaragara gusa kuko no muri gare ya Musanze kirahari ku bagenzi berekeza mu Murenge wa Cyanika wo muri Burera ndetse n’uwa Vunga muri Nyabihu.

Aha i Musanze kimwe n’ahandi mu Gihugu kandi hakunze kugaragara ikibazo cy’abagenzi bagura itike, bakwishyura mu ntoki, abatanga amatike ntibabagarurire ibiceri bakavuga ko ntabyo bafite.

Kwishyura amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikarita, ni gahunda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali mu 2015 hagamijwe kunoza ikoranabuhanga ryo kwishyurana, iyi gahunda ikaba ikomeje kwagukira no mu yindi mijyi yo mu Ntara cyane cyane mu yunganira Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ikarita n’inziza,ariko iyo utaye ikarita barakubwiraga ngo card swap ni 2500 frws,nkumva umwo harimo ubujura,kuko niyo card swap ntabwo amafaranga wari ufite agarukaho.Ikindi ntabwo umuntu ugera karwasa yajya yishura kimwe nugera cyanika.

philos yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Iki kibazo kirakabije na ligne ya vunga iragifite.

Liberal Tuyishimire Daicola yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Abagenzi tugenda umuhanda kinigi- musanze tura hohoterwa n’abashoferi baba bashaka amafaranga y’umurengera. Gusa RURA idufashe kuturenganura kuko abasaza n’abakecuru turaharenganira. Niba Kandi imodoka zabo zitwara abakire gusa batubwire tunjye tugenda na maguru. Barakabije kuducamo ibice bashingiye kwishuza amafaranga y’umurengera.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Muri gare ya musanze hari akavuyo, ikimenyane,urahagarara Ku murongo hakuzura imodoka 3 bakajya bahamagara abo bazi mu mazina wowe batazi wagera Ku muryango bati subirayo!!!cg bakaguha ticket ya saa munani ari saa tanu bazibikiye abo bazi!!!umuntu akaza ati jye bampaye iya nonaha

Ninde uyiyobora,uyikuriye .murakoze

Kazimiri yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Natwe RURA rwose izadufashe kumenya impamvu umuntu umuntu ugiye Gaseke Ya Gicumbi kuko ninko muri 1/3

Nyabugogo - Gaseke na

Nyabugogo - Byumba / Gicumbi ndetse na

Byumba - Gaseke

Gaseke - Byumba

Twese twishyura amafaranga angana kd mbere haragiraga Ticket yaho. Ubu hose ni 1000frw kd mbere Gaseke-Byumba cg Gaseke nyabugogo twarishyuraga 600frw

Ubu Tickets zigera Gaseke ntibakizisohora, Bagukatira iya Nyabugogo kd uraviramo Gaseke ntabwo byumvikana nabyo bazabidukurikiranire .Murakoze.

Leonard / Gaseke / Gicumbi yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Natwe RURA rwose izadufashe kumenya impamvu umuntu umuntu ugiye Gaseke Ya Gicumbi kuko ninko muri 1/3

Nyabugogo - Gaseke na

Nyabugogo - Byumba / Gicumbi ndetse na

Byumba - Gaseke

Gaseke - Byumba

Twese twishyura amafaranga angana kd mbere haragiraga Ticket yaho. Ubu hose ni 1000frw kd mbere Gaseke-Byumba cg Gaseke nyabugogo twarishyuraga 600frw

Ubu Tickets zigera Gaseke ntibakizisohora, Bagukatira iya Nyabugogo kd uraviramo Gaseke ntabwo byumvikana nabyo bazabidukurikiranire .Murakoze.

Leonard / Gaseke / Gicumbi yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Abagenzi tugenda umuhanda kinigi- musanze tura hohoterwa n’abashoferi baba bashaka amafaranga y’umurengera. Gusa RURA idufashe kuturenganura kuko abasaza n’abakecuru turaharenganira. Niba Kandi imodoka zabo zitwara abakire gusa batubwire tunjye tugenda na maguru. Barakabije kuducamo ibice bashingiye kwishuza amafaranga y’umurengera.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

i Musanze Ntabwo Ari AC Group ihakorera. Haba Centrika ifite safaribus cards.

Desire yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Ahbw nnho ikind nabonye nkimodoka ijya cyanika bar kwanga gutwara ugera cyanika cg rugarama hariho ugarukira mu gahunga ubw Aho ni mu gihe bemeye ikarita byumvikane k baba bakeneye kongeramo aband bagenz mu nzira

Yizerwe Pacifique yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Rural izajyeyo nabo bange kubatwara bishyure muntoki urebe ko ikibazo kidakemuka

lg yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka