Iburasirazuba: Abasinda mu masaha y’akazi bagiye gufatirwa ingamba

Mu mwiherero w’iminsi itatu wahuzaga ubuyobozi bw’Intara, abagize Komite Nyobozi n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Uturere n’abayobozi b’amashami ku Ntara waberaga mu Karere ka Nyagatare, wemeje ko buri Karere gashyiraho amabwiriza agenga imikorere y’utubari atanyuranyije n’aya RDB hagamijwe kurwanya ubusinzi bwo mu masaha y’akazi.

Abayobozi b'Uturere basabwe gushyiraho amabwiriza agenga imikorere y'Utubari
Abayobozi b’Uturere basabwe gushyiraho amabwiriza agenga imikorere y’Utubari

Uyu mwiherero watangiwemo ibiganiro bitandukanye ahanini ariko byibanzwe kuri gahunda n’ingamba zo gukura abaturage mu bukene.

Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uyu mwiherero harimo uwo guhangana n’ikibazo cy’ubusinzi kigenda kigaragara hirya no hino kandi mu masaha y’akazi, abayobozi b’Uturere basabwa gushyiraho amabwiriza agenga utubari.

Uragira uti “Buri Karere gashingiye ku mwihariko wako kasabwe gushyiraho amabwiriza agenga imikorere y’utubari bitanyuranyije n’amabwiriza ya RDB mu rwego rwo gukumira ubusinzi bugaragara mu masaha y’akazi.”

Mu yindi myanzuro ni uko abari mu mwiherero biyemeje kwihutisha ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abaturage kugira ngo habeho gukumira no kurwanya icyatuma ubumwe bw’abanyarwanda buhungabana.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha biyemeje ko hakorwa ubukangurambaga bw’amezi atanu buzibanda ku Umudugudu utarangwamo icyaha, Umuryango ushoboye kandi utekanye, kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, kwishakamo ibisubizo no kwigiranaho, gufasha abaturage kwikura mu bukene, isuku n’isukura, gukora siporo no kwirinda indwara z’ibyorezo n’ibindi.

Ku mutekano kandi buri Karere kasabwe ko buri kwezi kazajya gasuzuma ibyaha byagaragaye hagashyirwaho n’ingamba zo kubirwanya ku bufatanye n’inzego z’umutekano by’umwihariko tariki ya 08 Kanama 2023, hazatangizwa ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ikaye y’Umudugudu.

Abayobozi b’Uturere basabwe gushyiraho itsinda rikurikirana gahunda yo kwikura mu bukene kandi bagakurikirana abifuza gutegura imishinga igategurwa neza, BDF nayo isabwa ko mu cyumweru kimwe iba yashyikirije Akarere urutonde rw’abateguye imishinga itarabashije guterwa inkunga kuko itujuje ibisabwa kugira ngo ikosorwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka