Gatsibo: Amazi y’urugomero rwa Rwangingo ageze kuri 90% akama

Umuryango w’abakoresha amazi mu Karere ka Gatsibo uvuga ko utewe impungenge n’ikamary’amazi y’urugomero rwa Rwangingo kuko amazi ngo ageze hejuru ya 90% akama bakifuza ko bishobotse hakubakwa urundi rugomero rwunganira urusanzwe.

Ikiyaga gihangano cya Rwangingo cyarakamye
Ikiyaga gihangano cya Rwangingo cyarakamye

Umukozi w’Umuryango w’Abakoresha amazi mu Karere ka Gatsibo, Niyomwungeri Gilbert, yabwiye RBA ko ubusanzwe urugomero rw’amazi rwa Rwangingo rufite ubushobozi bwo kwakira M3 3,750,000 z’amazi ubu hakaba hasigayemo M3 750 gusa.

Avuga ko nta kindi gisubizo cyaboneka uretse kwagura uru rugomero.
Agira ati “Hakenewe kuba hakongerwa amazi bwaba ari uburyo bwo kuzamura iyi damu cyangwa hakongerwa izindi damu ziyunganira ku ruhande.”

Amazi y’uru rugomero akoreshwa n’abahinzi b’umuceri ku gice cy’Akarere ka Gatsibo ku buso bwa hegitari 250 ndetse n’ibogori byiganjemo ibituburwa ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare ku buso bwa hegitari 650 ndetse amazi yarwo akaba anakoreshwa mu kuhira inka.

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bavuga ko bakererewe ihinga kubera gutegereza ko imvura yagwa kugira ngo babashe kubona amazi yo gushyira mu mirima yabo.
Uku gukerererwa ngo bishobora kubagiraho ingaruka zo kurumbya cyangwa kubona umusaruro mucye.

Umwe ati “Umusaruro twari twiteze ntabwo uzaboneka kuko twagombaga gutangira guhinga ku itariki 16 Kamena 2023 none twatangiye igihembwe cy’ihinga 17 Nyakanga 2023. Nk’ubu twakabaye turi gutera none ntituratera, dufite impungenge ko n’imbuto tuzatera imvura itaguye yarumba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ikibazo kizwi ariko batangiye ibiganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku buryo haboneka urundi rugomero rwakunganira urusanzwe kugira ngo amazi abe menshi.

Avuga ko ubu hatangiye gukorwa inyigo yayo kuburyo izarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari kuburyo umwaka w’ingengo y’imari utaha akaba hashobora gutangira imirimo kubaka urundi rugomero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka