• Rulindo: Umurinzi w’ibirombe muri Rutongo mines yarashe umuturage arapfa

    Mu ijoro ryo kuwa 9/11/2014 ahagana saa yine z’ijoro, umurinzi w’ibirombe bya gasegereti mu ruganda rwa Rutongo mines yasanze umuturage mu gasantere kari mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo amurasa akoresheje imbunda y’uburinzi aramwica.



  • Nyamasheke: Yasize umwana ku nkombe z’uruzi agarutse asanga rwamutwaye

    Umugore witwa Nyirantezirembo utuye mu Mudugudu wa Matyazo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yasize umwana we, Irambona Patrick wari ufite amezi ane (4) ku nkombe y’uruzi rwa Nyirashyushyu ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, agarutse asanga uruzi rwamutwaye.



  • Iyi nzu ngo ni iy

    Rurenge: Abarembetsi babibye ubwoba mu baturage

    Mu gihe abaturage b’umudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo bavuga ko barembejwe n’urugomo bakorerwa n’abarembetsi bakura inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’uyu murenge bubizeza ko iki kibazo kiza gukemuka ku bufatanye bw’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO rugiye guhabwa moto y’umutekano.



  • Karongi: Umugabo yagwiriwe n’igiti yatemaga ahita yitaba Imana

    Umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa 11/11/2014 yagwiriye n’igiti ahita yitaba Imana, ubwo yatamega ibiti byo kubaza ku musozi wa Sakinnyaga uri mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi.



  • Izi nka ngo zijya zininjira muri Stade imbere kurisha mu gice giteyeho ubwatsi.

    Muhanga: Abaragira kuri Sitade ntibava ku izima

    Iyo ugeze kuri kibuga cy’umupira cya Muhanga (stade) mu bice byayo by’inyuma hakunze kugaragara inka ziragirwa ku manywa na nijoro, ariko ubuyobozi bukananirwa guca burundu iki kibazo.



  • Ruhango: Yafatanywe urumogi arujyanye i Nyanza

    Mucyurabuhoro Jean Bosco w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gace k’Amajyepfo.



  • Gicumbi: Yafatanwe urumogi yahinze iwe mu rugo

    Umugabo witwa Nsabimana Rutaganira utuye mu kagari ka Gasiza mu mudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi nyuma yo kumufatana ibiti 16 by’urumogi yahinze iwe mu rugo.



  • Ngororero: Hari abaza gutura mu mirenge batazwi aho baturutse

    Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, hamwe n’inzego z’umutekano (Ingabo na Police) barasaba abayobozi b’imirenge kuba maso no kumenyesha izo nzego abantu bashya baza gutura mu mirenge bayobora.



  • Aba baturage basaba abagikora ibitemewe n

    Ruhango: Batandatu bakurikiranyweho gukora Kanyanga n’ibikwangari

    Abantu batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu bari mu maboko ya polisi, ishami ry’akarere ka Ruhango bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibikwangari. Aba bose batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2014.



  • Rusizi: Yakubitswe n’inkuba ahunga imvura ahita yitaba Imana

    Umusore witwa Singuranayo Enock, w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi yakubiswe n’inkuba kuwa 08/11/2014 ahita yitaba Imana.



  • Mugunga: Indege yahaguye yatumye uruzi rwa Mukungwa rutwara umuntu

    Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri witwa Marceline yatwawe n’uruzi rwa Mukungwa kuwa gatanu tariki ya 07/11/2014, icyumweru dusoje kikaba kirangiye umurambo we utaraboneka.



  • Nyamasheke: Yafatanywe inkoko eshatu, ihene n’urumogi yari avuye kwiba

    Umusore witwa Habimana Pascal uri mu kigero cy’imyaka 20, yafashwe avuye kwiba inkoko eshatu, ihene imwe n’igipfunyika cy’urumogi, mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ahagana mu ma saha ya saa cyenda, ubwo irondo ryamuhagarikaga rigasanga afite ibyo byose rigahita rimushyikiriza abashinzwe (…)



  • Ngororero: Abaturage bakubise abayobozi barimo gukurikiranwa abandi baracyashakishwa

    Kuva muri iki cyumweru dusoza, ubuyobozi na polisi mu karere ka Ngororero barimo gukurikirana abaturage bakubise abayobozi bo mu mirenge ya Hindiro na Muhanda. Aba baturage bakurikiranyweho kwigomeka kuri gahunda za Leta no gukubita abayobozi bari mu kazi kabo.



  • Ibikwangari byafashwe byahise bimenwa imbere y

    Ruhango: Babiri bafatanywe litiro 620 z’igikwangari

    Mu mukabwu wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango tariki ya 07/11/2014, zataye muri yombi uwitwa Hakizimana Jean Claude w’imyaka 23 na Nsekanabo Vénuste w’imyaka 48, bafite ingunguru yuzuye ibiyobyabwenge by’ibikwangari bifite litiro 620.



  • Basemashaka baramukubise abasha kubacika.

    Nyamasheke: Abashinzwe kurinda i kivu barashwe n’abasirikare ba Kongo

    Mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 06/11/2014 abashinzwe kurinda ikiyaga cya Kivu bo mu Rwanda barashwe n’abasirikare bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, umwe mu bashinzwe kurinda i Kivu aburirwa irengero, mu gihe abandi babashije kwibira mu mazi bakabasha gucika abari babakurikiye.



  • Umuyobozi w

    Burera: Abarembetsi ngo bamaze kugabanuka ku kigero cya 85%

    Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko ku bufatanye n’abaturage bo muri ako karere barwanyije abacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga, bazwi ku izina ry’abarembetsi ngo kuburyo abamaze kubireka babarirwa ku kigero cya 85%



  • Mbarubukeye yafatanywe ibiro 11 by

    Ruhango: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa urumogi akanatanga ruswa

    Mbarubukeye Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko ari mu maboko ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango akurikiranyweho guha umupolisi rushwa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 135 nyuma y’uko afatanywe ikiyobyabwenge cy’urumugi mu nzu iwe.



  • Musanze: Agonzwe na moto n’imodoka ahita yitaba Imana

    Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki 07/11/2014, umukomvayeri witwa Mutoka agonzwe n’ipikipiki n’ikamyo imbere y’Ibitaro bya Ruhengeri mu Mujyi rwagati wa Musanze ahita yitaba Imana.



  • Rusizi: DASSO barashinjwa kwivanga mu kazi katabareba

    Bamwe mu bayobozi b’imirenge yo mu karere ka Rusizi baravuga ko abagize DASSO bivanga bakirirwa bajya mubaturage gukemura ibibazo bitari mu nshingano zabo bagata akazi kabo bwite ko gucunga umutekano.



  • Kangabe Claudine, Umunyamabanga w

    Rulindo: Abagore n’abagabo ntibavuga rumwe ku bitera amakimbirane yo mu miryango

    Abagore n’abagabo batuye akarere ka Rulindo bitana ba mwana mu guteza amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku bibazo bijyanye n’imitungo n’ubwumvikane bucye buterwa no gucana inyuma.



  • Ntarama: Abantu 37 bafatiwe mu mukwabu wo gufata inzererezi n’abadafite ibyangombwa

    Mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, hafashwe abantu 37 mu mukwabu wo gufata inzererezi n’abadafite ibyangombwa.



  • Nyamagabe: Abaturage babangamiwe n’urusaku rwa radiyo ya gare

    Abaturage batuye mu mujyi wa Nyamagabe, abawukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bitandukanye bavuga ko babangamiwe n’urusaku ruterwa na radiyo yitwa “Radiyo ya Gare Nyamagabe” bigatuma batabasha gukora mu mutuzo.



  • CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa traffic police.

    Nyamasheke: Abatwara imodoka mu ishyamba rya Nyungwe barasabwa kwitwararika

    Polisi irasaba abantu bose batwara ibinyabiziga mu ishyamba rya Nyungwe kwitwararika, bakamenya neza umuhanda bagendamo, bakanibuka kuruhuka mbere yo kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe rigizwe n’amakorosi menshi.



  • Nyiraneza Hadidja wari ugiye kwicwa n

    Rusizi: Umugabo yashatse kwica umugore we nawe ariyahura

    Hakizimana Passo wo mu kagari ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 5/11/2014 yateye umugore we, Hadidja Nyiraneza icyuma anamumenaho aside (acide) nawe yiyahuza aside ariko ntiyapfa.



  • Bugesera: Hatoraguwe umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 5

    Mu gishanga cy’uruzi rw’Akanyaru kiri mu mudugudu wa Rurindo mu Kagari ka Rurindo, Umurenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hatoraguwe umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu ubonywe n’abaturage bahiraga ubwatsi bw’inka kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/11/2014.



  • Rusizi: Umukobwa yiyahuye ahita yitaba Imana

    Ahagana saa munani z’umugoroba wo kuwa 03/11/2014, mu mudugudu wa Mpogora, mu kagari ka Gatsiro, mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, umukobwa witwa Nyirabahinzi Beatha w’imyaka 28 yiyahuye akoresheje umugozi ahita yitaba Imana.



  • Kuragira inka ku gasozi bituma zinyanyagiza ifumbire igapfa ubusa.

    Karongi: Nibongera gusanga inka ku gasozi amande azajya acibwa umuyobozi w’umurenge

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwihanangirije abayobozi b’imirenge bubasaba kwegera abaturage bukabasobanurira neza ya gahunda yo kororera mu biraro kuko ahazagaragara inka ku gasozi abayobozi aribo bazajya bacibwa amande.



  • Bugesera: Arashakishwa nyuma yo gufatanwa Litiro 140 za Kanyanga agatoroka

    Umugabo witwa Nambajimana Pascal arashakishwa nyuma yo gufatwa atwaye kuri moto inzoga itemewe ya kanyanga litiro 140 maze agahita atoroka kuko yatinyaga ko ashobora kubihanirwa, kuri uyu wa 03/11/2014.



  • Abenga izo nzoga bazihisha kure kandi ziba zinafite umwanda.

    Ngororero: Abakora inzoga zitemewe bagiye kujyanwa mu kigo ngororamuco

    Mu rwego rwo guca inzoga z’inkorano zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge, abazafatwa bazikora cyangwa bazicuruza mu karere ka Ngororero bazajya bajyanwa mu kigo ngororamuco cy’akararere giherereye mu murenge wa Kabaya.



  • Rulindo: Umugenzi yatoraguye uruhinja rw’amezi 5 mu ishyamba

    Ubwo abagenzi bari mu modoka iva Kigali igana Byumba ku mugoroba wa tariki 31/10/2014 bashatse kujya kwihagarika ubwo bari bageze mu mudugu wa Cyamutara, akagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo umwe abona uruhinja rw’amezi 5 hepfo y’umuhanda mu ishyamba.



Izindi nkuru: