Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru babangamiwe n’insoresore zinywa inzoga zitemewe zigateza umutekano muke.
Polisi mu Karere ka Muhanga irasaba abakora akazi kazwi ku izina rya karani ngufu gukomeza kunoza akazi kabo bakirinda ibiyobyabwenge n’ubujura bwa hato na hato.
Polisi Mpuzamahanga(Interpol) yashimye kuba ibigo bishinzwe kuvura abahohotewe no kurwanya ihohoterwa bya Isange One Stop Centers ari umwimerere w’u Rwanda.
Akarere ka Gasabo na Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2015, beretse itangazamakuru ryitabiriye inama ya Interpol uburyo Polisi ikorana n’abaturage mu micungire y’umutekano.
Mu Mudugudu wa Rukoko, Akagari ka Rufungo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2015 hatoraguwe umurambo w’uwitwa Mbarushimana Fulgence.
Umurambo wa Mukabugingo Frida wo mu Murenge wa Kirehe wabonetse mu gishanga cya Nyamugari gihingwamo umuceri nyuma y’iminsi itanu aburiwe irengero.
Ndayisaba Protegene na Muvandimwe Eric bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu Ruhango, nyuma yo gufatanwa Kanyanga benga n’urumogi kuri uyu wa 27 Ukwakira 2015.
Munderere Léontine, wo mu Mudugudu wa Bugaba, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, yabyaye umwana amujugunya mu musarani, akurwamo n’abaturanyi nyuma y’iminsi irindwi.
Mu kagari ka Gihira mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro hatoraguwe igisasu cya gerenade gifatwa kitaraturika.
Umusore w’imyaka 24 yatemye umugabo w’imyaka 35 mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango muri Rutsiro ubu akaba agishakishwa kuko yahise atoroka.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2015, abajura birukankije DASSO warindaga ku Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare batwara televizeri na dekoderi.
Imisanzu y’abaturage 100% yatumye imirenge icyenda yo muri Gasabo yigurira imodoka nshya icyenda zo kubafasha gucunga umutekano mu mirenge yabo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amagereza mu Rwanda, RCS, buvuga ko ruswa itaracika mu bacungagereza kuko hari abakiyifatirwamo.
Nyirahirana Xaverine,w’imyaka 60,yasanzwe yapfuye ku nzira ubwo yari avuye guhinga mu murenge baturanye wa Gashanda mu karere ka Ngoma yikoreye igitoki yari atahanye.
Baganizi Fidele w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yiyahuje umugozi ahita yitaba Imana.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare abana batatu baguye mu iriba babiri bitaba Imana.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye Euprasie Mukandinda ukomoka mu Murenge wa Musebeya gufungwa imyaka itanu azira kwica umugabo we, amukubise umuhini mu mutwe.
Nyuma y’imvururu zagaragaye mu kigo cya Lycée de Ruhango zitewe n’ikubitwa ry’abanyeshuri bamwe bazira gukererwa ryanaviriyemo bamwe kujya mu bitaro, kuri ubu barishimira umutekano uhari.
Ubuyobozi bwa Police mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abaturage bo mu karere ka Gakenke kwigisha abana babo kudashukwa nuwo babonye wese.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhenga, SS Muheto Francis, arasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije mu bice by’insinsiro n’iyo nta cyapa cyaba gihari.
Abaturage bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe ngo bahangayikishijwe n’iteme ryangiritse rishobora gutwara ubuzima bwa bamwe dore ko kuryiyambutsaho bigoye.
Murindahabi Vianney, umusore uri mu kigero cy’imyaka 19, yafatanywe ingurube, bivugwa ko yibye barayimuhekesha, abaturage batangaza ko yabajujubije ubuyobozi bukarebera.
Abamotari bo mu Mujyi wa Nyamagabe barinubira ko ntaho guparika bafite kandi bishyura amafaranga ya parikingi buri kwezi.
Polisi itangaza ko hagiye gukorwa umuhanda w’amakamyo uhinguka mu Byahi mu rwego mu kugabanya imodoka Zigonga ibitaro bya Rubavu.
Bamwe mu baturage bo mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, baratakamba bavuga ko ubujura bw’amatungo cyane cyane inka bukomeje kwiyongera.
Abantu batatu bitabye Imana abandi bane barakomereka bikomeye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.
Mu rugabano rw’Akarere ka Ngoma n’aka Kirehe ahitwa Rwagitugusa mu mirenge ya Mutendeli na Gahara,hatoraguwe umurambo w’umukobwa wishwe akaswe ijosi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba abayobozi b’imirenge gukaza ingamba ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’amazi ava mu birunga abateza umutekano muke.
Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 40 inakangurira urubyuruko kubireka kuko birwangiza.