Abaturage b’akarere ka Nyarugenge bamurikiwe imodoka 10 biguriye mu musanzu bagiye batanga buri wese uko afite, zizabafasha gukaza umutekano no mu bikorwa by’isuku.
Uruganda ruciriritse rukora inzoga muri Tangawizi ruzwi ku izina rya “Umurage Enterprise” ruri i Musanze rwibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza byinshi.
Ibendera ry’igihugu ryo ku Kagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ryari ryabuze, barisanze mu bwiherero bwa SACCO y’uwo murenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage, bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 25RWf.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, avuga ko umutekano utagera mu gihugu cyose udahereye mu ngo kuko byose bihera mu miryango.
Garubanda bakunze kwita Kabigamba w’imyaka 48, yari agiye kwica umugore we, amubuze atemagura ihene eshanu, atorokera muri Uganda.
Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Iduka ricuruza amapine riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Muhima ryafashwe n’inkongi y’umuriro.
Bayisenge Divine yajyanwe kwa muganga nyuma y’uko “Gerenade” imuturikanye ubwo yari arimo ahinga mu murima uri mu Karere ka Ruhango.
Tujyinama Silas wireze mu ruhame ko yishe abantu babiri mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, arasabwa kwerekana aho yabashyize ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Bosenibamwe Eduard ari mu maboko ya Polisi y’igihugu mu Karere ka Rubavu akekwaho gutwikira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abantu batanu bo mu Bugesera bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo babwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abantu babiri bo mu Murenge wa Bwira muri Ngororero bitabye Imana naho 34 bari kwa muganga kubera ikigage banyoye bikekwa ko cyari gihumanye.
Niyitegeka James utuye mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa uruganda rw’inzoga zitemewe yakoraga akazitara munsi y’ubutaka.
Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rikataje, Polisi y’u Rwanda irashimangira ko umutekano w’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ugomba gukazwa.
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 18 bafatiwe mu bikorwa byo kunywa no gucuruza urumogi, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo. Bafatanywe ibiro bigera kuri 300, bifite agaciro kagera kuri Miliyoni 6Frw.
Abayobozi b’imidugudu bo muri Rusizi bemera ko bagize uburangare bigatuma abagizi ba nabi binjira mu baturage bagahungabanya umutekano.
Abagabo batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri Musanze bakurikiranweho kwiba no kwangiza ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.
Police y’u Rwanda yagiranye amasezerano na Polisi ya Tanzaniya mu bufatanye mu kubungabunga umutekano hagati y’umupaka uhuza ibyo bihugu, hagamijwe ubuhahirane.
Polisi y’igihugu mu karere ka Rubavu yatangije igikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge hakoresheje imbwa zivumbura aho bihishe.
Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruratangaza ko umugororwa witwa Rugamba Jovin, wari ufungiye muri gereza ya Mageragere ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera gutoroka.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro muri Rwamagana batangaza ko bishyiriyeho irondo ry’umwuga bihembera kugirango bace ubujura bwabibasiye.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ihitana umukecuru ufite imyaka 83 y’amavuko, isenya n’inzu 26
Nyirangirinshuti Claudine wo mu Karere ka Gisagara, abantu bataramenyekana bamutekeye umutwe bamutwara asaga Miliyoni 2.5RWf bamusigira amakayi ya musana.
Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba irakangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakababa hafi bakabarinda impanuka zo mu muhanda.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeye muri Nyarugenge kuko abenshi mu bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge bazira ibiyobyabwenge.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage bo muri Gatsibo bubatse sitasiyo za Polisi 10 mu mirenge 10 mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Amakuru aturuka muri Polisi y’Igihugu aravuga ko Koperative Isange SACCO y’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye ishobora kuba yibwe n’abakozi bayikoramo.