Mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukwakira 2016, imodoka yo mu bwoko bwa Coster yajyaga i Kigali igonganye n’ikamyo yo muri Uganda, abataramenyekana bahasiga ubuzima.
Umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Rubavu arakekwaho kwiba ibihumbi 115 by’Amadolari y’Amerika (Miliyoni 92 Frws) na Miliyoni 6RWf, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni zirenga 98RWf.
Abajura batatu bagerageje kwiba SACCO yo mu murenge wa Rwaniro muri Huye batahurwa batariba umwe araraswa babiri baracika.
Umugabo utuye mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu akurikiranweho kwiyicira umugore we akiyoberanya avuga ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Abantu bataramenyekana batemye inka umunani z’uwitwa Uwifashije Augustin utuye mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Umusirikare wa FARDC wafatiwe mu Rwanda yasubijwe iwabo, ashimira ingabo z’u Rwanda uko zamufashe mu gihe yari amaze mu Rwanda.
Umugore ukekwaho guta uruhinja mu musarani ari mu maboko ya Polisi mu Bugesera nyuma yo kumubona atagitwite kandi yari asanzwe atwite.
Abakozi babiri ba Banki y’abaturage (BPR) ishami rya Batima riri mu Murenge wa Rweru mu Bugesera, barakekwaho gutorokana miliyoni zisaga 14RWf.
Abagabo batanu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata iri mu Karere ka Bugesera, bakekwaho ubujura bw’inka.
Abaturage bo mu mudugudu wa Rwanza, mu murenge wa Nyamata, muri Bugesera, batoraguye uruhinja mu musarane uri gucukurwa babura uwarutayemo.
Umugabo witwa Nzirinda Mathias wo muri Musanze bamusanze mu ishyamba rye yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagabo batatu yabuzaga kumutemera ishyamba.
Umugabo witwa Twizeyimana Jean de Dieu wo mu Karere ka Gicumbi yishe umugore we witwa Mukurizehe nyuma yo kumwica nawe ahita yiyahura ahita apfa.
Ababyeshuri mu ishuri rya Sonrise High School, riri muri Musanze, batangaza ko impanuro bahawe na Polisi y’igihugu bazazigenderaho barwanya ibiyobyabwenge.
Imodoka ya Gereza ya Rubavu yaraye igonganye n’ikamyo abakozi batatu ba gereza bitaba Imana naho undi umwe arakomereka bikomeye.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33, ukekwaho kwica nyirabuja witwa Uwihoreye Gaudence wo mu karere ka Gatsibo, yafatiwe i Karangazi muri Nyagatare.
Abana batatu bava inda imwe bo mu karere ka Rutsiro bahitanwe n’inkuba yabakubise ubwo hagwaga imvura ku itariki ya 30 Nzeli 2016.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buraburira abakoresha uburiganya ngo bahabwe icyemezo cya “Controle technique”.
Mu karere ka Nyanza abantu batanu baturikanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, bane bari abana, umwe ahita yitaba Imana, abandi barakomereka.
Uyu munsi ku tariki ya 21 Nzeli 2016, inkongi y’umuriro yibasiye ahazwi nko kuri “Bambino Super City, haherereye mu murenge wa Masaka mu Kerere ka Kicukiro.
Nzabihimana Jean Bosco, utuye mu karere ka Musanze, yafatanywe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade n’icyuma cya gisirikare, amakuru atanzwe n’umugore we.
Abantu bo mu idini rizwi nk’ “Abakusi” bari bariyemeje gusenga biyicisha inzara, umwe muri bo yapfuye, abandi babiri bazanwa mu bitaro bya Nyanza bamerewe nabi.
Abatuye mu kagari ka Ngondore umurenge wa Byumba, bavuga ko abasigajwe inyuma n’amateka, batuye mu mudugudu wa Bukamba babangamira umutekano.
Abagize urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi mu karere ka Kicukiro, barasabwa kuba maso, bakamenya ibiranga abyihebe byiyitirira Isilamu.
Imvura yaguye muri Karongi ku mugoroba wo ku itariki 16 Nzeli 2016, yahitanye abantu batatu n’inka imwe inasenya amazu atatu.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira afatamyije n’inzego z’umutekano, baraburira abatuye akarere ka Ngororero ko abafite ibitekerezo by’amacakubiri n’ubutagondwa batazahabwa umwanya.
Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bataye muri yombi abantu batanu bakekwaho ubujura bwayogoje ahazwi nka “Dobandi” mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiwe uruhare bwagize, mu kugaruza umwana w’amezi abiri wari wibwe.
Abatuye mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge, ahakunze kwitwa “Dobandi”, barasaba ubuyobozi kubakiza amabandi yitwaza ibyuma akabiba amanywa n’ijoro.
Imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane” yafashwe n’inkongi ubwo yari iri mu igaraje riri iruhande rwa Gare ya Musanze, irashya irakongoka.
Abaturage batandukanye bo mu murenge wa Muhoza muri Musanze bahangayikishijwe n’ubujura bwo mu ngo bwongeye kubura nyuma y’igihe bafite agahenge.