Polisi y’igihugu iratangaza ko umuhanda Muhanga - Karongi utari nyabagendwa, kubera imvura nyinshi yaraye iguye igateza inkangu yafunze uwo muhanda.
Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete RITCO yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali ifashwe n’inkoni y’umuriro igeze muri Gakenke irakongoka ariko nta mugenzi ukomerekeyemo.
Abantu batanu bitabye Imana bazize inkangu yaridutse igasenyera umuryango umwe w’abana bane n’umubyeyi wabo.
Umuryango “Healthy People Rwanda” uvuga ko abana bashobora gukoreshwa mu kwirinda impanuka zihitana Abaturarwanda basaga 2,172 buri mwaka.
Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018, mu Karere ka Huye, yakubise abantu batatu ihitanamo umwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Munyarugendo Manzi Claude igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kubera urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu akurikiranyweho.
Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga, yavuze ko uru rwego ruzashyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha birimo iby’inzaduka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iby’icuruzwa ry’abantu, iby’iterabwoba n’ibya ruswa.
Polisi y’u Rwanda yasubije iy’u Burundi umupolisi wayo witwa Irakoze Theogene wafatiwe mu Rwanda mu Murenge wa Bweyeye, nyuma y’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege, yavuze ko muri rusange umutekano mu gihugu wari wifashe neza mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage basanze Umukobwa witwa Nirere Clementine n’umuhungu witwa Rwabukamba Emmanuel mu nzu bapfuye, bakeka ko bishwe n’imbabura yabahejeje umwuka.
Abayobozi mu nzego zose n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi basabwe kurushaho gucunga umutekano mirenge ikora ku mipaka y’ibihugu bya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Harerimana Blaise, ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kurigisa mudasobwa enye zibika amakuru y’igenamigambi ry’akarere n’imihigo.
Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yagaruje amagaziye 70 yari yibwe mu ruganda rwa SKOL, afite agaciro k’asaga 1.200.000 Frw.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze afunzwe akurikiranyweho urupfu rw’umwana uherutse guhira mu nzu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Mata 2018, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, kiratangaza ko ku bufatanye n’abaturage cyafashe Batambarije Theogene wari umaze amezi atandatu atorotse gereza ya Nyanza.
Umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri n’igice yahiriye mu nzu bimuviramo urupfu, nyuma y’uko ababyeyi be bamufungiranye mu nzu bakajya mu kabare.
Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byabaruwe byakozwe ari 5,580, byaragabanutseho 2.1%, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2017.
Impunzi zo mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda zongeye kwigaragambiriza icyarimwe, zivuga ko zidashaka ubufasha zigenerwa, bituma Polisi y’Igihugu ifatamo 33 bashinjwa gushishikariza abandi kwigaragambya.
Abakobwa bataha mu macumbi ari munsi ya katedarali ya Butare bahangayikishijwe n’abajura bahadutse basigaye babambura amasakoshi n’amatelefone, nimugoroba batashye.
Muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Muhima uherereye mu Karere ka Nyarugenge, abaturage barinubira Umutekano muke uterwa n’ubujura bukabije buharangwa, busa n’ubwananiranye ngo kuko bumaze kumenyerwa n’abatuye muri utu tugari.
Imwe mu nyubako za La Palisse y’i Gashora mu Karere ka Bugesera yakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, ihita ishya irakongoka.
Muri iki gitondo , mu muhanda Rugunga- Nyamirambo habereye Impanuka ikomeye aho Imodoka Suzuki Grand Vitara ifite Purake RAD543Q, igonze Scropion RAC452A, inakomeretsa bikomeye abanyeshuri babiri bajyaga kwiga.
Uwitwa Niyonteze Felix afungiwe kuri sitasiyo ya Bukure mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho gutera icyuma umumotari wari umutwaye, ariko akaza gufatwa n’abaturage.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mimuli Mucungurampfizi Andre arakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, afatanyije n’umucuruzi w’akabari.
Ahari hazwi nka Dobandi mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge kubera urugomo rwaharangaga, ubu habaye Dojanti (De Gentil) nyuma y’umutekano wahagaruwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abafite amazu ataruzura kumenya abayacumbikamo kuko ashobora kuba indiri y’abajura n’abandi bagizi ba nabi.
Polisi yamuritse abapolisi 125 basoje amahugurwa yisumbuye mu kurwanya no gukumira iterabwoba, binyuza mu myitozo yo kwimenyereza kurirwanya.
Ikamyo yazamukaga umusozi wa Buranga uherereye mu Karere ka Gakenke yacitse imbaraga isubira inyuma yitura hasi ihita ifunga umuhanda.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko imyivumbagatanyo yatangijwe n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba, yaguyemo abantu batanu naho abandi 15 bagakomereka harimo abapolisi barindwi.
Mu rwego rwo kunoza ubuhahirane no kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuyobozi bw’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba bwemeranyije ishyirwaho ry’imipaka ihuriweho n’ibihugu byombi izwi nka (One Stop Border Post).