Munyemana Gaston, Rukundo Theogene hamwe na Munyarugendo Noel, bafungiwe ku cyicaro cya Polisi i Remera, aho bakurikiranyweho kwiyita abapolisi nyamara batakiri bo.
Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania igonze ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ihitana abantu batatu.
Abakozi batatu bo muri SACCO yo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.
Abaturage batuyr Umudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba telefone bagasiga bafashe n’abagore ku ngufu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.
Murwanashyaka Faustin w’imyaka 25 na Uwingeneye Solange w’imyaka 19 bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 35.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 rwataye muri yombi umukozi wo mu Bushinjacyaha witwa Tuyisenge R. Christian.
Iduka ry’uwitwa Habimana Leonidas uzwi ku izina rya Doris riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Karenge mu Karere ka Ngoma ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.
Serivise ishinzwe ibiza mu Karere ka Huye ivuga ko imvura yaguye muri Mutarama ariko cyane cyane mu ntangiriro za Gashyantare 2020, yasenyeye imiryango igera kuri 67.
Abatuye mu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo batewe impungenge n’abatwara amagare bagaragara mu mihanda ya kaburimbo bayatwayeho imitwaro iremereye cyane, bakavuga ko ari kimwe mu biteza impanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buravuga ko inzu zirenga 40, imyaka yari ihinze mu mirima, n’ibindi bikorwa, ari byo bimaze kwangizwa n’imvura imaze iminsi igwa.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2020, Mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, ifite ibirango bya RAD 140 Z, ihitana ubuzima bwa Pascal Kalisa Gakwaya wari uyitwaye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 15 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba abantu amafaranga kuri konti zabo za Mobile Money (MoMo) bakoresheje uburiganya.
Umwana wo ku muhanda witwa Jackson Gatego uri mu kigero cy’imyaka 10 yari atwawe n’umuvu munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, akaba yaratabawe n’uwitwa Bunani Jean Claude w’umukarani, abifashijwemo na Yozefu Twagiramahoro wamuhaye urwego yuririraho ajya gutabara Gatego.
Imibare y’agateganyo itangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko abantu 13 ari bo bishwe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu tariki 02 - 03 Gashyantare 2020.
Inzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe yagwiriwe n’inkangu, inzu yitura kuri abo bantu bose bahasiga ubuzima.
Abasirikare 20 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rwo kunganira izindi nzego zifite mu nshingano kuwurinda zirimo na Polisi y’Igihugu.
Umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Shafi Gabiro, avuga ko ubutumwa butangiwe mu musigiti bugera ku mitima y’Abayisilamu kandi bakabwubahiriza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, Polisi y’u Rwanda yakomereje gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, igamije kwigisha abaturage kwirinda impanuka zibera mu muhanda, mu idini ya Islam.
Muri iki gihe ibyaha bikorerwa kuri interineti byiyongereye, imbuga nkoranyambaga zabaye uburyo bworoshye abajura bakoresha mu kwiba abazikoresha.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama 2020, mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro(RPA), hatangijwe amahugurwa yitabiriwe n’abasirikari 20 b’u Rwanda aho bagiye gukarishya ubumenyi ku mategeko ajyanye no kubungabunga uburenganzira bwa muntu no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.
Ubuyobozi bwitorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, bwemereye Polisi ko bugiye kwigisha gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku buryo ngo abanyamahanga bazagera ubwo bashimira Abanyarwanda kujijukirwa ibijyanye no kugenda neza mu mihanda.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Ngaboyisugi Bernard w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Kagari ka Gafumba mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ubwo yageragezaga kwiba abazungu bari bari mu isoko rya Rugarama.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifite intego y’uko mu mpera za 2020, umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing) rukorana na yo uzaba wariyongereye ukagera nibura kuri miliyoni imwe.
Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu barindwi umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye.
Ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020, habereye umuhango wo gushyikiriza Igihugu cya Uganda umurambo w’umwe mu baturage batatu baherutse kurasirwa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ubwo bashakaga kurwanya Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yari ibahagaritse.
Abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga baravuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro izagabanya ubumuga buterwa n’impanuka igihe abakoresha umuhanda baramuka bayubahirije.
Ikigo cy’imari Duterimbere IMF mu Karere ka Ruhango cyibwe n’abajura batoboye inyubako ya banki, bakangiza umutamenwa bagatwara miliyoni zizaga 11frw basanzemo.
Mu rwego rw’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’amatorero ya Porotesitanti mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, hirya no hino mu gihugu mu nsengero hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’.