Musanze: Abana babiri batwikiwe mu nzu umwe ahita apfa

Mu masaha y’umugoroba w’ejo kuwa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, abana barimo b’abakobwa umwe w’imyaka itatu n’undi w’imyaka ibiri batwikiwe mu nzu, umwe ahasiga ubuzima undi arwariye bikomeye mu bitaro bya Ruhengeri.

Aba bana b’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, batwitswe n’abantu bataramenyekana binjiye mu rugo ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba bamena ikirahuri babatwikira mu cyumba barimo bombi.

Umubyeyi w’aba bana yagize ati “Ejo nka saa kumi n’imwe nasohotse mu rugo ngiye kuri botiki guhaha nsiga abana bari mu cyumba, ngarutse ntungurwa no kumva batabaza, nkinguye nsanganirwa n’inkongi y’umuriro”.

Uyu muryango umaze imyaka irenga ine uhohoterwa n’abaturanyi.

Uyu mugore akomeza avuga ko bamaze imyaka bahohoterwa n’abaturanyi aho babatera amabuye, kubatuka aho bagera n’aho bamubwira ko atari akwiye kuza kuhatura kuko badahuje ubwoko.

Iki kibazo bagiye bakigeza mu nzego z’ubuyobozi zirimo, umudugudu, polisi na RIB kugeza ubwo bamwe mu bakekwaga bigeze gufungwa ariko bamwe bagafungurwa.

Umukuru w’umudugudu wa Marantima witwa Hitimana Jean de Dieu, ari mu bakekwa kwihisha inyuma y’uyu mugambi, dore ko ari inshuro nyinshi yagiye agirana amakimbirane n’uyu muryango, bikagezwa mu nzego z’umutekano ku rwego rw’umurenge ariko ngo ntibigire icyo bitanga.

Sifa Celestine yagize ati “Ikibazo kimaze imyaka irenga ine, twageze henshi dutaka ngo dutabarwe, ari abaduteraga amabuye, abatubwiraga amagambo asesereza byose ntaho tutageze ngo dutabaze, ariko bigasa nk’aho tudafite uwo dutakira, none bigeze n’aho turi gutwikirwa mu nzu habona, dukeneye umutekano usesuye, tukabaho nk’uko abandi bidegembya”.

Mu bindi bibazo bavuga binazwi n’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’umurenge birimo imodoka yabo yaheze mu gipangu bitewe n’uko abo baturanyi bashyize uruzitiro rw’amabuye aho yasohokeraga.

Iki kibazo bakigejeje mu nzego z’ubuyobozi ku murenge butegeka ko urwo ruzitiro rukurwaho ariko ntibyigeze bikorwa nyamara aho yanyuraga ari ba nyirubwite bari baraguze inzira.

Ikibazo cyatangiye gukara nyuma y’aho uyu Manifashe Jerome ashakanye na Sifa Celestine, bavuga ko mu baturanyi babahozaga ku nkeke bababwira ko badashaka uyu mugore kuko badahuje ubwoko.

Abazi ibibazo by’uyu muryango barimo n’umukecuru witwa Agnes bavuga ko batangazwa no kubona abantu bahohoterwa mu buryo bugaragarira benshi, ntibarenganurwe mu buryo burambye.

Yagize ati “Ikibazo cyabo kizwi kuva cyera, abakagombye kugikemura ubona bagenda biguru ntege, none bigeze n’aho abantu batangiye kwicwa, ubu natwe ubwoba bwadutashye, twatangiye kugira impungenge z’uko ari twe turi bukurikireho nk’uku babikoreye abangaba”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yemeje aya makuru, avuga ko bahise batangira iperereza.

Yagize ati "Ari abana batwikiwe mu nzu, ari ibirebana n’ingengabitekerezo ivugwa muri abo baturage byose twabimenye. Turi kubikoraho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo, no kugira ngo ababifitemo uruhare bamenyekane bashyikirizwe ubutabera".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Abayobozi nibareke kwicara kubiro gusa, nibajye nokuritere, birababaje Aho ikibazo nkicyo kimaze imyaka 4 yose kitarabonerwa for igisubizo, imodoka infungirangwe kurupangu kubwingengabitekerezo nkiyo, rimwe na rimwe nabayobozi bamwe usanga babifitemo uruhare, ibintu bibabimaze imyaka ingana gutyo akanshi biganisha kurupfu.

mulinda yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Nukuri Niba umuntu atabaje bajye bihutira kumutabara, si nka mtn umuntu ahamagara bamwibye bakakubwirango turakwakira mu minota itatu umunsi ugashira uwakubikurije amafaranga yayamaze kare, kandi bitabye wenda bayabroka byihuse, rero ikibazo cyo kubura ubutabazi bwihuze kirahari ababishinzwe bakurikirane abantu bose batumye iryo hohoterwa rigera ku kwambura abana ubuzima

Ndayambaje Dominique yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Arko ikibazo kingengabitekerezo kiracyakomeye mubaturage kdi abayobozi bibanze ntacyo babivugaho nihatali gsa abobantu nibahamwa nicyaha bahanwe

Wema Aisha yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Mubyukuri biteye agahinda ariko bigatera n’isoni numujinya yemwe nikimwaro kubabikoze, ubundi abantu nkabo bikwiye ko bahanirwa kukarubanda kdi Sifa agahumurizwa kuko kumva ko bagomba gukora ubugome bwindengakamere then abandi bakarira bakihanagura bikarangirira aho ngaho icyo gihe njye numva byararangiye naho leta nidahaguruka ngo ibi bintu ibihe umurongo nkuko HE yabuze ngo ntabwo adusaba gukundana ko ahubwo adusaba guhana amahoro no guharanira iterambere, njye ntabwo mbyiyumvisha ko umuntu yatwika mumalaika wa 2 years old nawe warabyaye. Biteye isoni abo ba Rukarabankaba bahanwe kdi kukarubanda bihe nabandi isomo

Emmanuel Sebuhoro yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Njye ndumva nabo bayobozi batakoze ibyo bagombaga gukora babiryozwa.kuki batabara abantu bashize mbere hose baba bakora iki?

Kathy yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Ahaaa!ndumva bikaze!:gusa abo Bantu bari inyuma yurupfu rwuwo mwana babibazwe pe.

Elis yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Kbsa reta nigire icyo ikora kuko ibibyo bintu ntaho bikiba murururwanda ndumiwe mumufashe abo bantu bahanwe byintangarugero kweli

Murenzi Patrick yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Ark kuki umuntu atabaza hakiri kare bakanga kamuha ubutabera ? Ubwo rero polic,na rib mugiye guhaguruka umuntu yamaze gupfa .
Njyewe ndasaba yuko abacekwa bakukirana

eri yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

yego ra! ubuse utwo twana koko tuzize iki? kuki abantu arabagome koko! babahane.

Alpha yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Abo bagizi ba nabi bashakishwe kandi abo bigaragaraho bahanwe by’intangarugero kuko aho tugeze nta vangura ryari rikwiriye kuba rikirangwa mu banyarwanda. Yohana 13:33,34 Yesu yaravuze ati:Mukundane nk’uko nabakunze.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Birababaje kubona umunu ahohoterwa bigezaho bigerenaho yicirwa umwana? Mbega ubugome! Gusa abakekwaho ibyo bahanwebyinta ngarugero ubwose koko nkumuyobozi urenganya umuturage ,bigezaho abomurugorwe bimezute? Aha birarenze .

0784825349 yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka