Muhanga: Umugabo arakekwaho kwica umugore we na we akiyahura

Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.

Uyu mugore w’imyaka 30 bivugwa ko avuka mu Karere ka Gisagara akaba yari acumbitse ahitwa mu Rugarama aho yiciwe n’umugabo, bivugwa ko babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bari bamaranye amezi abarirwa muri ane, uwo mugabo na we bikaba bikekwa ko yaba yarahise yiyahura.

Amakuru yemejwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2022, aribwo inzego z’umutekano n’ubuyobozi zamenye amakuru y’uko uwo mugore yaba yariciwe mu nzu.

Nshimiyimana avuga ko nyuma yo kwica ingufuri y’inzu bakinjiramo basanze umurambo w’uwo mugore, ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi, hakaba hakurikiyeho gushakisha umuryango we ngo harebwe uko yashyingurwa.

Dore uko abaturage bagaragaza imibanire ya Nyirangendahimana na Musabyimana

Abaturanyi ba Nyirangendahimana bavuga ko yashakanye n’abagabo batatu bose bakagenda batandukana, mbese bakamufata nk’ukora uburaya ari nako yaje kubana n’uwo mugabo witwa Musabyimana bikekwa ko ari na we wamwishe.

Musabyimana Fidele w’imyaka 31 wabanaga na Nyirangedahimana, yakoraga akazi k’ubukarani mu mujyi wa Muhanga akaba yarahaje aturutse mu Karere ka Ngororero, ariko ngo nta makimbirane yandi yajyaga yumvikana muri urwo rugo.

Abaturage bavuga ko umwana muto wa Nyirangendahimana yajyaga asigara mu baturanyi iwabo bagiye gupagasa, ari na ho akiri nyuma y’uko ku wa gatanu mu gitondo umugabo wa nyina yamuzindukanye akamusiga ku muturanyi avuga ko bagiye gushakisha imibereho nk’ibisanzwe.

Muri icyo gitondo nibwo Musabyimana yagiye ahitwa kuri ‘Plateau’ maze ahengera ikamyo itambuka yiroha mu mapine yayo imunyura hejuru ku gice cyo mu nda, aho yavanwe ajya kwa muganga akagwa ku bitaro bya Kabgayi.

Kuva ku wa Gatanu kugeza ku cyumweru hari hakomeje kwibazwa aho abo bantu bari, ariko nyuma yo kumenya iby’impanuka y’umugabo, nibwo batangiye gushakisha umugore we aboneka yakaswe ijosi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye avuga ko ukurikije isesengura bigaragara ko uwo mugabo yaba yariyahuye nyuma yo kubona ko yishe umugore we.

Agira inama abashaka gushinga imiryango kubikora mu buryo bukurikije amategeko kugira ngo habeho no gushaka no kumenya amakuru ya buri umwe kuko iyo bashakanye bataziranye bashobora kugira ibyo bapfa kandi amategeko ntabone uko abarengera.

Ba nyakwigendera bombi bajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi, hakaba hari gushakishwa imiryango yabo ngo ibashyingure.

Amakuru avuga ko Nyirangendahimana asize abana batatu, babiri bakaba baba kwa nyirakuru i Gisagara naho uwo muto yabanaga na we akaba akiri ku muturanyi w’aho yari acumbitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka