Bakurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi zifasha camera yo ku muhanda izwi nka ‘Sofia’

Abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kwiyita ko ari abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bakiba insinga z’amashanyarazi hamwe n’izihuza camera zo ku muhanda.

Bose uko ari batatu bemera icyaha bakurikiranyweho
Bose uko ari batatu bemera icyaha bakurikiranyweho

Abafashwe ni Patrick Ngarukiye w’imyaka 33 wafatanywe ibikoresho bya REG by’umutekinisiye wuzuye birimo umukandara wifashishwa mu kazi. Abandi ni Alexis Musangwa w’imyaka 34 wafatanyaga na Ngarukiye mu gihe Gaspard Manirafasha w’imyaka 33 asanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi akaba ari we waguraga ibikoresho byibwaga n’aba bombi.

Bimwe mu byo bafatanywe birimo insinga z’amashanyarazi, iza camera hamwe n’imyambaro ya REG bifashishaga mu gihe babaga bagiye kwiba. Bose uko ari batatu bemera icyaha bakoze, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko ibikorwa nk’ibi ari bimwe mu bihungabanya umutekano akaba asaba abantu kubigendera kure kuko bihanwa n’amategeko.

CP Kabera asaba abantu kwirinda ibyaha byose bihungabanya umutekano kuko bihanwa n'amategeko
CP Kabera asaba abantu kwirinda ibyaha byose bihungabanya umutekano kuko bihanwa n’amategeko

Ati “Abantu bakora ibikorwa nk’ibi baba bahungabanyije umutekano kubera ko iyo wibye insinga nka hariya bazibye i Gikondo, abaturage bakarara mu kizima, bakarara badacanye umuriro, Leta yarashyizeho ibyo bikorwa remezo, uba uhungabanyije umutekano w’abaturage. Iyo wibye urutsinga rujya kuri camera uba uhungabanyije umutekano wo mu muhanda kubera ko iyo camera yahagiye kugira ngo ifashe kuwubungabunga. Iyo ucuruje ibyibwe nabwo uba ukora ibitemewe n’amategeko”.

Akomeza agira ati “Turagira ngo rero tubwire abantu bareke ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo, bareke guhungabanya umutekano, urareba bageze aho bashaka imyenda nkiyi ngiyi yanditseho REG ndetse n’ibikoresho byo kugira ngo burire inkingi z’amashanyarazi bashobore kuba bakwiba, urumva ko biri ku rundi rwego, aba bantu rero tukaba tumaze ukwezi kurenga tubakurikirana, kubera ibi bikorwa bakoze, ibyo bacyekwaho bakaba bagomba gushyikirizwa inkiko”.

Ibyaha bakurikiranyweho babikoraga bifashishije imyenda y'abakozi ba REG
Ibyaha bakurikiranyweho babikoraga bifashishije imyenda y’abakozi ba REG

Baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa ingingo ya 182, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa iby’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000).

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka