Kutihaza mu bijyanye n’indege bituma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko ubushobozi buke mu bijyanye n’indege butuma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse ahagaragaye ibibazo by’umutekano.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro nyafurika ngarukamwaka ry’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira mu kirere (AACS), kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022 ririmo kubera i Kigali guhera tariki 24 kugera tariki 28 Mutarama 2022, ku nshuro yaryo ya 11.

Ni ihuriro ririmo kuba ku bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere za Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’iz’u Rwanda, rikaba rihuriyemo ibihugu 30 byo muri Afurika hamwe n’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira mu kirere 32.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame, yavuze ko ingendo z’indege ari ikintu gikomeye mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro ariko kandi ngo ubushobozi bwabyo buracyari buke.

Ati “Ubushobozi buke mu bijyanye n’indege butuma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse ahagaragaye ibibazo by’umutekano, byinshi mu bibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri Afurika ni ibyambukiranya imipaka, kandi nta gihugu cyihagije ku buryo cyabisubiza cyonyine”.

Akomeza agira ati “Tugomba rero gushyira imbere ubufatanye kubera ko gukorera hamwe byafasha ingabo za Afurika zirwanira mu kirere kubona uburenganzira mu ngendo z’ikirere z’abantu n’ibintu, ikindi kandi byanafasha kubona amahirwe y’amahugurwa yihariye ku batwara indege n’abo bafatanya, icya nyuma ubufatanye bwatuma havugururwa ibikorwa remezo byo mu kirere, birimo kugenzura ikirere hamwe n’itumanaho ryifashishwa mu kirere no ku butaka”.

Mu gusoza, Umukuru w’igihugu yavuze ko umugabo umwe adashobora kwigira ariko kandi ngo abishyize hamwe ntakibananira, ku buryo yizeye ko iyi nama ibizigirwamo bizatuma n’ibihugu bitarinjira mu muryango w’ingabo za Afurika zirwanira mu kirere bizatuma na byo byinjiramo.

Umuyobozi w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere ku mugabane w’u Burayi na Afurika, Gen. Jeffrey L. Harrigian, yavuze ko kubaka ubufatanye ari urugendo kandi rukorerwa mu bikorwa bimeze nk’ibyo bahuriyemo.

Ati “Amahirwe nk’aya atuma turushaho gushimangira no kubaka umubano n’ubufatanye bwacu, bigatuma turushaho kwizerana no kwigirira icyizere mu ngabo zacu, ndabizi ko nitwishyira hamwe tugafatanya kuzana amahoro n’umutekano ku mugabane tubikoreye hamwe, iyi nama izaduha amahirwe yo gukorana no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’ingezi bitwugarije”.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen. Jean-Jacques Mupenzi, ari na we uyoboye umuryango w’ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AACS), yavuze ko iyi nama izabafasha mu kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’ingendo z’indege ariko kandi ngo bazanungukiramo ibindi byinshi.

Ati “Nyuma y’iyi nama twiteze ko tuzungukiramo umubano ukomeye w’ingabo za Afurika zirwanira mu kirere ari na ko dukomeza uwari usanzwe, ariko kandi tunarebere hamwe inzira zifatika zakemurirwamo ibibazo byo mu karere ndetse n’iby’umugabane”.

Iri huriro ngarukamwaka n’ubwo ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 11 ariko Umuryango w’Ingabo za Afurika zirwanira mu Kirere (AACS), watangiye mu mwaka wa 2015 mu gihe u Rwanda rwabaye umunyamuryango muri 2017.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka