Ruhango: umujura yagiye kwiba inka bamutera icyuma mu nda

Simbarikure Francois w’imyaka 26 y’amavuko yagiye kwiba inka mu mudugudu wa Bwangacumu mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 16/05/2012 abaturage bamuta muri yombi baramukubita bamutera icyuma mu nda amara arasohoka.

Inka Simbarikure yari yibye yari ayikuye mu rugo rw’uwitwa ndutiye Francois wahise atabaza abaturanyi bagahita bahurura.

Simbarikure yagiye kwiba iyi nka mu gihe cya saa cyenda n’igice abaturage batangira kuvuza induru saa cumi z’igitondo ahita atabwa muri yombi; nk’uko bitangazwa na Musonera Jean Bosco umuyobozi w’umudugudu wa Bwangacumu.

Musonera avuga ko Simbarikure yateraniweho n’abaturage b’imidugudu ibiri bakamukubita bikabije ndetse bagera n’ubwo bamutera icyuma mu nda.

Abaturage bamujyanye mu nzego z’umutekano kugeza ubu Simbarikure Francois akaba yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugirango abanze avuzwe.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Bwangacumu bavuga ko Simbarikure atari ubwa mbere afatirwa mu cyuho cyo kwiba kuko ngo aherutse gufungurwa vuba nabwo azira ubujura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka